Ku Cyumweru, taliki 24/01/2016, muri Paruwasi Kirehe, nk’uko Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine KAMBANDA Umushumba wa Diyosezi Kibungo yabigennye , niho ibirori byo gusoza umwaka Papa Fransisiko Umushumba wa kiliziya Gatolika yahariye kuzirikana ku buzima bw’Abihayimana.
Abihayimana Imiryango y’Ababikira n’Abafurere bose bari bakoraniye i Kirehe. Abapadiri nabo baje kubashyigikira, hamwe n’imbaga y’Abakristu ba Kirehe ndetse n’abaturanyi babo bakereye kwishimira izo ntore z’Imana.
Igitambo cya Misa cyabimburiwe n’umutambagiro : imbere abana batwaye amabendera ya Kiliziya, Abihayimana baherekejwe n’Abapadiri na Musenyeri, mu ndirimbo zibereye amatwi n’umutima. Amasomo yari ay’umunsi. Mu nyigisho Musenyeri yibukije ko ibyo dukora byose tuba tuyobowe n’Ijambo ry’Imana. Ko tutagomba gutwarwa n’uburangare nk’ubw’Abayisiraheli bahugiraga mu mirimo bakibagirwa Ijambo ry’Imana. Buri wese usanga umuhamagaro we yarawumviye mu gutega amatwi Ijambo ry’Imana. Muri byose Imana ikoresha Ijambo ryayo : mu kurema ijuru n’isi yakoresheje , mu kuducungura yohereje Jambo ryayo. Mu ijambo ryayo niho twagiye twumva utumwa idufitiye. Ijambo iyo tumaze kuryumva ni Inkuru nziza tutihererana. Riduha indi vision y’ubuzima twihutira kujya kuryamamaza. Abemera ba mbere niko bakoraga. Luka Mutagatifu mu Ivanjili ye yahisemo kuryamamaza mu buryo bw’inyandiko yandikira Tewofile. N’ubu inyandiko ye turacyayisoma. Twese Ijambo ry’Imana riduhamagarira kuryamamaza mu buryo bunyuranye. Ijambo ry’Imana ritubumbamo umuryango w’abemera tugashyira hamwe imbaraga zacu tukarigeza ku batararimenya : mu nyigisho, mu ndirimbo, mu nyandiko, ku buryo rigenda ricengera imitima… Ku ryamamaza mu bakene, mu bikorwa by’impuhwe… twese tukuzuzanya.
Nyiricyubahiro Musenyeri yakomeje ashimira Imiryango y’Abihayimana igaragaza ingabire zinyuranye. Tukaba tubasabira ngo imiryango ikomeze kubona abato : abahungu n’abakobwa , babafashe kumenya aho Imana ibahamagara
alwaysThese effects were observed at plasma concentrations approximately 25 times higher than those active on the corpus cavernosum in anaesthetised dogs. cialis sales.
. Yongeye kwibutsa abari aho muri rusange komu gihe dusoza umwaka w’Abihayimana, twinjiye no mu mwaka w’Impuhwe.
Duhamagariwe kuba abahamya b’impuhwe, kwamamaza ko umukiro wayo watashye muri twe. Nyagasani Yezu araduhamagarira gutangaza ko byose byujujwe, dutangaza impuhwe : hari abasaza n’abakecuru, urubyiruko ruhangayitse , bose tubamenyeshe ko Imana ibakunda , ko hari umubyeyi ubakunda. Umuhire Tereza w’ i Kalikuta ati : « ujye ubaho iteka ku buryo ubuzima bwawe butangariza abandi urukundo n’impuhwe ubafitiye »
these details during the history will educate the often29Sample Sexual History Questions tadalafil online.
. Yasoje inyigisho adusaba gukomeza kuba abahamya bamamaza urukundo n’impuhwe z’Imana.
Nyuma y’Igitambo cya MISA , Padiri Mukuru wa Paruwasi Kirehe yerekanye abashyitsi ahereye kuri Nyiricyubahiro Myr Umushumba wa Kibungo, Abasaserdoti , Abihayimana n’abandi bayobozi b’inzego za Leta mu Karere ka Rusumo. Yashimiye Imiryango y’Abihayimana yagiye ibasura none Groupe Vocationel ikaba yaramenyekanye mu rubyiruko. Yishimiye ko ingo zibereye Imana zaturutse muri Groupe Vocationel.
Ijambo ry’uhagarariye Abihayimana Sr Emilienne MUKAMURARA , yagize ati : Abihayimana ni ubukungu n’umutungo wa Kiliziya. Yakomeje yibutsa amataliki y’ingenzi yaranze uyu mwaka agamije gushimira Musenyeri wacu ubugwaneza n’urukundo bimuranga. ku ya 30/11/2014 : Yadufunguriye umwaka w’Abihayimana muri Kibungo.
Ibyakozwe n’Abihayimana muri uyu mwaka :
- Hasuwe Paruwasi : Bare- Gashiru- Nyarubuye – Rusumo basobanuriwe ibyishimo by’ubuzima bwo kwiyegurira Imana.
- Hashinzwe groupe vocationel, zihabwa imyiherero, kubatega amatwi no kubagira inama
- Dufatanyije n’Abapadiri, twafashije korali (choral), Inkoramutima, abahereza
. Nyakubahwa Padiri Mukuru wa Kirehe mwishimire ko uyu munsi mwakiriye muri Paruwasi yanyu izi nyore , bifite icyo bibabwira kuba Musenyeri yarateganyije ko ibi birori bibera i Kirehe… Twishimire ko uyu mwaka heze imbuto nyinshi : ingo zarafunguwe, abato binjira babaye benshi mu miryango yose.
Mu gusoza yibukije ko ku isi hose uyu mwaka uzasozwa ku ya 02/02/2016 uko Papa yabyifuje. Mu Rwanda uzasozwa ku ya 06/06/2016 i KIBEHO
. Ntidushoje mukomeze Isengesho ngo turusheho kuba Abihayimana.
24
Yatangiye avuga ati : turifuriza umunsi mukuru mwiza w’Abihayimana , kandi ashima ibikorwa byiza kandi byinshi Kiliziya ifasha ubuyobozi bwa Leta kugeraho (roho nzima mu mubiri muzima) Kiliziya ikorera kuri roho ariko ntisiga n’umubiri. Twifuza ko ubu bufatanye bwakomeza ubuziraherezo , gutanga ubuzima, kwigisha ibijyanye n’iterambere kuri roho no ku mubiri, gufasha abababaye kurusha abandi. Ati Akarere ka Kirehe nta Bihayimana kagira yasabye ko bafashwa bakazaboneka atirengagije ko bava mu bantu. Yasoje yifuriza Abihayimana kuzabona ababakurikira, kandi no kugira ubutumwa bwiza.
Ijambo rya Nyiricyubahiro Musenyeri : yashimiye cyane Abihayimana kubera hari byinshi byakozwe muri Diyosezi, yashimiye Comité uburyo yafashije ngo turusheho kumenya Abihayimana n’ubutumwa bwabo . Baramanutse (descente) begera abakirisitu. Yshimye ubufatanye na Leta ababyeyi bose bifuza ko umwana wabo yarerwa n’Uwihayimana, ku ivuriro iyo Uwihayimana aguhaye umuti yumva uherekejwe n’Isengesho , akiyumvamo umunezero n’umutuzo…Yashimye ubutumwa bunyuranye Abihayimana bakora, bavoma mu mbaraga z’isengesho hari abasenga kenshi ku munsi kenshi ku munsi.
Inzego eshatu z’Imiryango :
umuryango utangizwa n’umuntu wiyumvisemo impano, hakaza abandi bafatanya , hakaba n’igeragezwa nk’uko urerwa ageragezwa. Hari ijya ibatumira mu masezerano (vœux) kuko iba yaremewe na Kiliziya izwi muri Diyosezi ; hari ikigeragezwa ngo nayo nimara kwemerwa izashobore kujya ibatumira mu masezerano ; indi ikaba yarateye intambwe yemewe muri Kiliziya ku isi hose. Abo ni : Abayozefiti, Abenebikira ( bagenwa na Papa).
Musenyeri yatangaje ko Ababikira b’Abavisitation ( Sœurs de la Visitation) bemeye gutangiza urugo muri Paruwasi ya Bare uyu mwajka ; ikaba ari cadeau ya Yubile y’imyaka 50 ya Paruwasi Bare. Ati les Filles de la Charité bafasha mu mpunzi i Mahama. Papa ngo ahari Abihayimana harangwa n’ibyishimo naho ukunda Imana ni isoko y’ibyishimo. Mutagatifu Fransisiko w’Assise amaze kwiha Imana niho yiyumvisemo ibyishimo.
Musenyeri mugusoza ijambo yasabye Abihayimana ko bakomeza kudufasha mu mashuri bigisha Iyobokamana (Religion) yo burere bw’ibanze butangwa nabo.
Ubumenyi butubakiye ku Iyobokamana , buba bwubakiye ku musenyi.
(Science sans Conscience n’est qu’une ruine d’âme). Yemereye Groupe Vocationel y’i Kirehe ko ubufashe bwose bushoboka izabuhabwa. Saa cyenda n’iminota makumyabiri (15 H 20) , nyuma y’iri jambo ryiza hakurikiyeho gusobanura uko Imiryango ikora bifashishije affichages, buri Muryango witeguye wasobanuriye abantu ibyabo.
Comments are closed