Imiterere ya diyosezi Kibungo

Ishingwa rya Diyosezi

Diyosezi ya Kibungo ni imwe muri Diyosezi 9 zigize Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Iherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bw’u Rwanda, mu Ntara y’iburasirazuza. Mu burasirazuba bwayo, ihana imbibi na Diyosezi Rurenge-Ngara yo mu gihugu cya Tanzaniya, mu majyepfo yayo ihana imbibi na Diyosezi ya Muyinga yo mu gihugu cy’u Burundi, mu burengerazuba bwayo ihana imbibi na Arkidiyosezi ya Kigali, naho mu majyaruguru yayo ihana imbibi na Diyosezi ya Byumba. Igizwe n’uturere twa Ngoma, Kirehe, Kayonza, igice cy’Akarere ka Rwamagana n’agace gato k’Akarere ka Gatsibo. Mu Rwanda rwo hambere yihariye igice cyahoze ari Igisaka n’Ubugaganza bw’epfo.

Diyosezi Gatolika ya Kibungo yashinzwe igeruwe kuri Diyosezi ya Kabgayi, icyo gihe yari Arkidiyosezi, ishingwa na Mutagatifu Papa Pawulo wa VI kuwa 5 Nzeri 1968, maze atorera Musenyeri Yozefu SIBOMANANA kuyibere Umwepiskopi.

Diyosezi ya Kibungo ifite ubuso bwa km2 2670; igizwe n’ibibaya by’i Burasirazuba n’imisozi migufi itatse intara y’iburasirazuba. Ubutumburuke bwayo buri hagati ya metero 1200 na metero 1700. Itatse ibyiza nyaburanga birimo Parike y’Akagera mu Burasirazuba bushyira amajyaruguru, ibiyaga bya Mugesera na Sake mu burengerazuba bwayo, ikiyaga cya Muhazi mu burengerazuba bushyira amajyaruguru yayo, ibiyaga bya Nasho, Cyambwe na Rwampanga…, mu nkengero za Parike y’Akagera werekeza mu burasirazuba. Ikikijwe kandi n’umugezi w’Akagera mu burasirazuba ugana mu majyepfo yayo.

Diyosezi Gatolika ya Kibungo igizwe na Paruwasi 20, n’izitegura kuba Paruwasi (Quasi-Paroisse) 2 zibumbiye mu turere tw’ikenurabushyo (Duwayene) 3:

  • Duwayene ya Kibungo iri mu gice cyo hagati, ikaba igizwe na Paruwasi 6 n’iyitegura kuba Paruwasi imwe : Zaza, Kibungo, Bare, Rukoma, Gahara, Kansana na Remera
  • Duwayene ya Rwamagana iri ahagana mu Burengerazuba, igizwe na Paruwasi 7 n’iyitegura kuba Paruwasi 1: Rwamagana, Rukara, Mukarange, Kabarondo, Gishanda, Munyaga, Ruhunda na Nyakabungo
  • Duwayene Rusumo iri ahagana mu Burasirazuba, igizwe na Paruwasi 7 : Nyarubuye, Rusumo, Rukira, Kirehe, Gashiru, Musaza et Kiyanzi

Imiyoborere ya Diyosezi

Diyosezi Gatolika ya Kibungo igishingwa yahawe Umwepiskopi Musenyeri Yozefu SIBOMANA, wari usanzwe ari Umwepiskopi wa Ruhengeri.

Igihe agiye mu kiruhuko cy’izabukuru, Musenyeri Yozefu SIBOMANA, ubwegure bwe bwakiriwe na Papa kuwa 25 Werurwe 1992, yasimbuwe na Musenyeri Ferederiko RUBWEJANGA watorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo kuwa 30 Werurwe 1992, wari usanzwe ari umurezi mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda. Musenyeri Ferederiko RUBWEJANGA yimitswe kuwa 5 Nyakanga 1992.

Kuwa 28 Kanama 2007, Diyosezi ya Kibungo yahawe Umwepiskopi wa 3, ari we Musenyeri Kizito BAHUJIMIHIGO, wari usanzwe ari Umwepiskopi wa Ruhengeri, maze yimurirwa muri Diyosezi ya Kibungo.

Ki itariki ya 29 Mutarama 2010, Nyirubutungane Papa Benedigito wa 16 yakiriye ukwegura kwa Musenyeri Kizito BAHUJIMIHIGO, maze asaba Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, AWARI Arkiyepiskopi wa Kigali, kuyibera Umuyobozi. Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA yayiboye neza kugeza kuwa 20 Nyakanga 2013, ubwo Diyosezi ya Kibungo yabonaga Umushumba wa 4 wayo bwite, ubwo Nyiricyubahiro Antoni KAMBANDA yimikwaga nk’Umwepiskopi wayo. Musenyeri Antoni KAMBANDA yabaye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo kuva kuwa 20 Nyakanga 2013 kugeza kuwa 27 Mutarama 2019, umunsi yimikwa nk’Arkiyepiskopi mushya wa Kigali, maze akomeza no kuba Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo kugeza kuwa 1 mata 2023, ku munsi Umwepiskopi mushya wa Diyosezi yahawe Inkoni y’Ubushumba bwa Diyosezi ya Kibungo.

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo ubu ni Nyiricyubahiro Myr Jean Marie Vianney TWAGIRAYEZU, akaba yaratorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi kuwa 20 Gashyanatre 2023, maze yimikwa ku ntebe y’Ubwepiskopi kuwa 1 mata 2023

Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe Itumanaho

A Dieudonné UWAMAHORO