Kuri uyu wa kabiri tariki 19/01/2016 ku masaha y’igicamunsi, Nyiricyubahiro Musenyeri Vicenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, na delegation yari imuherekeje, bakiriwe muri Evêché bya Kibungo na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine KAMBANDA, Umushumba wa Kibungo.
Iyo delegation yahise yerekeza mu Rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yohani Pawulo wa II I Kabare. Aho basuye urugo rw’abapadiri baho, ndetse bakaboneraho no gusura urwuri ruhari.
Mu magambo yahavugiwe, hagarutswe cyane ku kuba Diyosezi zombi (Ruhengeli na Kibungo) zifite byinshi zihuriyeho, nko kuba zaragiye zigira abashumba bamwe baziyoboye, harimo Musenyeri Joseph SIBOMANA, ari nawe wazishinze zombi, no kuba abepiskopi baziyobora kuri ubu babanye igihe kinini mu I seminari, ndetse bombi bakaza guhabwa ubusaserdoti na Nyirubutungane Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa Kabiri, bakaza ndetse no guhabwa ubwepiskopi mu bihe bimwei Ibi hamwe n’ibindi byinshi bikaba ari ibishimangira impamvu y’ubucuti buranga abakristu ba Kibungo n’aba Ruhengeli.
Mu ijambo ry’Umwepiskopi wa Ruhengeli, yatangiye avuga ko icya mbere kibazinduye ari inkuru y’amahoro
. Yahimangiye cyane ubucuti bwa diyosezi zombi, bukomoka cyane cyane ku mateka meza zifitanye, aho zagiye zihuza, n’uko zisangira ibyiza byose ziba zifgite
. Ikindi cyari kibazanye ni uko ubushize, ubwo Umushumba wa Diyoseze Kibungo yizihizaga yubile y’imyaka 25 y’ubusaserdoti, Umwepiskopi wa Ruhengeri yari ahari, kandi ko yamugabiye inka, none akaba ayizanye.
Umwepiskopi wa Kibungo yashimiye Mugenzi we wa Ruhengeli, ku kuba yaritabiriye ibirori bya yubile yagize mu mpeshyi ishize, anamushimira cyane ko yamugabiye inka kuri uwo munsi, none akaba yayizanye. Yamushimiye kandi delegation yamuherekeje, igizwe n’ibyiciro byose (abapadiri, abigamana, n’abalayiki): delegation yari iherekeje Umwepiskopi wa Ruhenreli yari igizwe na Mgr Vicaire General wa Ruhengeli, padiri Mukuru wa paroisse cathedrale ya Ruhengeli, Umupadiri wigisha mu ishuri muri paroisse Rwaza, Padiri ushinzwe iyogezabutumwa muri Diyosezi, Uwihayimana n’abalayiki babiri
They are far from satisfactory for most patients and some of these have limitations to their use. tadalafil online efficacy and an acceptable safety profile..
.
Yashimangiye ingabire bahuriyeho yo kuba barahawe ubusaserdoti na na Mutagatifu Papa Yohani Paulo II, ko ndetse bari mu ishuri ryitiriwe uwo mutagatifu. Yamusezeranije ko ubucuti bwa diyosezi zombi buzakomeza, kandi ko nawe azamusura bidatinze.
Nyuma yo kureba inka no kuyivugira, ibiganiro byakomereje mu rugo(Evêché) rw’umwepiskopi wa Kibungo.
Comments are closed