Kuri iki Cyumweru tariki ya 31/01/2016, muri Paruwasi Katdrali ya Kibungo hizihijwe ibirori by’impurirane : batisimu y’abana bato, gusoza icyumweru cyahariwe kuzirikana ku Iyogezabutumwa ry’urubyiruko ndetse n’isabukuru y’Imyaka 10 umuryango w’Inkoramutima z’Ukaristiya umaze utangiye muri Diyosezi ya Kibungo (2006-2016).

INKORA2 INKORA5

Kuzirikana izo mpurirane byabereye mu Gitambo cy’Ukaristiya cyatangiye saa 11h25’ kiyobowe na Padiri Aristide NTAMPUWE , Omoniye w’Inkoramutima muri Diyosezi ya Kibungo ari kumwe na Padiri SHYAKA Jeremie , Umunyakigega wa Diyosezi wungirije ndetse na Padiri Phocas KATABOGAMA, Omoniye w’Inkoramutima muri Paruwasi Katedrali ya Kibungo. Muri icyo Gitambo cy’Ukaristiya kandi abana 198 hakurikijwe igihe bamaze mu muryango w’Inkoramutima bemerewe kwambikwa Insigne

Secondary sexual characteristicslong-standing partner cialis for sale.

. Abana 72 bagize amasezerano yabo ya mbere mu muryango w’Inkoramutima ndetse n’abandi 5 bakora amasezerano ya Kabiri mu muryango.

Nyuma ya Misa abanyamuryango bagera kuri 800 baje bahagarariye abandi muri Diyosezi yose bahuriye hamwe maze bishimira ibyiza bamaze kugeraho babikesha Umuryango w’Inkoramutima.

INKORA  INKORA3

Mu magambo yahavugiwe, hagarukwaga cyane ku ntangiriro y’umuryango muri Diyosezi aho washinzwe na Sœur Vestine wo mu muryango w’Abizeramariya akabikora ahereye ku bana b’Abahereza.31

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed