Paruwasi ya Zaza yashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Yozefu Hiriti, kuwa 1 Ugushyingo 1900, maze ayiragiza Bikira Mariya Umwamikazi w’Abatagatifu Bose. Niyo Misiyoni ya 2 mu Rwanda Nyuma ya Save, akaba ariyo ya mbere yashinzwe mu mbibi za Diyosezi ya Kibungo.
Amavu n’amavuko ya Paruwasi ya Zaza
Igisaka cyari igice cy’u Rwanda giherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bw’igihugu, ubu ni mu Ntara y’i Burasirazuba, Akarere ka Ngoma na Kirehe, mu yahoze ari Perefegitura ya Kibungo
Nk’uko tubisanga mu mabaruwa Musenyeri Yozefu HIRITI ubwe yanditse[1], Musenyeri Hiriti, amaze kubonana n’abantu b’i Bwami, amaze gushinga Misiyoni ya Save, ari mu nzira asubira muri Tanzaniya i Bukumbi aho yabaga, yanyuze mu burasirazuba bw’u Rwanda, ashima ubwiza bw’ikiyaga cya Muhazi, abona mu nkengero zacyo ari agace gakwiye gushingwamo misiyoni, yiyemeza kuyihashyira. Musenyeri Hiriti wari warateguje abamisiyoneri b’i Save ko yifuza gushinga Misiyoni iburasirazuba, igihe yari agiye gutangira urugendo rwe rwa 2 mu Rwanda yasabye Padiri Barutoromayo (Père Barthélémy ), yari yarasize i Save, ko bahurira mu nkengero za Muhazi aho yifuzaga gushinga Misiyoni mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’icyo kiyaga. Bahahuriye kuwa 27 Ukwakira 1900[2] bashaka ahakwiye kubakwa iyo misiyoni basanga icyo kiyaga gikikijwe n’umukenke hataraturwa cyane, bahindura igitekerezo, berekeza mu Gisaka bashakisha ahantu hatuwe kurushaho. Dore ibyo Padiri Burari (P Brard), wari umukuru wa Misiyoni ya Save avuga: « Padiri Barutoromayo yadusezeye ku itariki ya 20 kugira ngo ajye gushinga Misiyoni nshya mu nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, mu Kissaka (Gisaka), agomba kuhahurira na Musenyeri Igisonga cya Papa ndetse n’abavandimwe bashya »[3]
[1] (Reba Ibaruwa Musenyeri Hiriti yandikiye Musenyeri Livinake [Mgr Livinhac] yo kwa 20 Gashyantare 1900 mu Gitabo Padiri Olivier Musabe yanditse asoza icyiciro cya Kaminuza : Jules Olivier MUSABE, Dissertatio ad Licentiam, L’IMPANTATION MISSIONNAIRE AU GISAKA (1900-1916), Pontificia Universitas Gregoriana, Romae, 2005, p 88 cyangwa mu gitabo cyanditwe na P. Stefaan MINNAERT, Contribution à l’Histoire de l’Evangélisation du Rwanda. ECRITS DE MGR HIRTH. Tome 1: 1900-1905)
[2] Reba Igitabo Padiri Olivier Musabe yanditse asoza icyiciro cya Kaminuza : Jules Olivier MUSABE, Dissertatio ad Licentiam, L’IMPANTATION MISSIONNAIRE AU GISAKA (1900-1916), Pontificia Universitas Gregoriana, Romae, 2005, p 88
[3] Reba ibyo Padiri Brard yavuze mu gitabo cya R HEREMANS et E NTEZIMANA, Journal de la Mission de Save 1899-1905, Ruhengeri, 1987, p33
Amabaruwa Musenyeri Hiriti yagiye yandika[1] agaragaza uburyo yashimye u Rwanda n’ukuntu yakunze igice cy’uburasirazuba akiyemeza kuhashinga misiyoni. Hari aho atangara agira ati: “Mbega igihugu cyiza, gikwiriye Misiyoni!”[2]. Umuntu yakwemeza ko igitekerezo cyo gushinga Misiyoni mu Gisaka cyaturutse kuri Musenyeri Hiriti ubwe kuko yabonaga ari Akarere gatuwe kandi gahuza u Rwanda, bari bamaze gushingamo ibirindiro, n’ikicaro cya Vikariyati cyari muri Tanzaniya. Musenyeri Hiriti, wabaga i Bukumbi muri Tanzaniya, yashakaga inzira ihuza Misiyoni z’u Rwanda n’izo hakurya y’Akagera. Ibi bigaragaza ko guhitamo gushinga misiyoni mu Gisaka byaturutse ku bushake bwa Musenyeri Hiriti ubwe.
Igitabo cy’ubuzima bwa Misiyoni ya Zaza[3] ntacyo kivuga ku itariki y’ishingwa nyirizina ry’iyo misiyoni kuko amakuru gitanga ahera ku kwezi kwa Mata 1901, ariko amateka afitiwe gihamya yemeza ko Misiyoni ya Zaza yashinzwe kuwa 1 Ugushyingo 1900, maze iragizwa Bikira Mariya Umwamikazi w’Abatagatifu bose. Mu zindi nyandiko zivuga ku mateka ya Misiyoni ya Zaza zihamya iyo tariki y’ishingwa ryayo kuwa 1 Ugushyingo 1900.
Abamisiyoneri bamaze iminsi bashakisha, basuzuma neza icyo gice cy’Igisaka, nyuma baza kubona umurambi mwiza wa Ruhembe, barahashima bitewe n’uko hari hatuwe cyane kandi hujuje ibyangombwa byo kuba bahashingwa Misiyoni maze bahashinga ihema biyemeza gutangira kuhamamaza Ivanjili. Bageze mu Gisaka igihe icyo gice cyari cyarayogojwe n’izuba n’amapfa, bakihagera haba ikintu kidasanzwe: haguye imvura y’umurindi, bituma bazinga ihema ryabo bajya kugama mu rugo rw’umuturage rwari hafi witwa KARAKAWE[4], se wa Yozefu Rukamba umubyeyi wa Musenyeri Aloyizi Bigirumwami, bukeye bwaho abo bamisiyoneli bimukiye ahitwa Nyabihanga[5] bahashinga ihema ryabo igihe bagishaka aho batura ku buryo buhamye. Kuva icyo gihe Musenyeri Hiriti yahasize Abamisiyoneri batatu kugira ngo bashinge iyo misiyoni mu Gisaka. Abo ni Padiri Pawulo Barutoromayo (Père Paul Barthélemy) wabaye Umukuru wa mbere w’iyo Misiyoni, Padiri Faransisko Saveli Zumbiyeli (Père François-Xavier Zumbiehl) na Padiri Yusitini Puje (Père Justin Pouget). Dore uko abivuga mu ibaruwa yanditse: “Ni ku munsi w’Abatagatifu bose, aho Imana yashatse ko tugera kuri uwo musozi, ni yo mpamvu Misiyoni yacu izitirirwa Bikira Mariya Umwamikazi w’Abatagatifu bose”[6]
[1] Amabaruwa yandikiye mushiki we Virginiya n’Umuyobozi we Livinhac Lettre de Mgr HIRTH à LIVINHAC, du 20 février 1900 in AMGPBR, DOSSIER 95, /48.
Mgr HIRTH à LIVINHAC, 20 février 1900, Archives de la Maison Généralice des Peres Blancs à Rome AMGPBR 95/48
Mgr HIRTH à LIVINHAC, 20 février 1900, Archives de la Maison Généralice des Peres Blancs à Rome AMGPBR 95/48.
[2] Hirth à son Frère, in B. LUGAN, dans Etudes Rwandaises, vol.XIV, no special octobre 1980, p.86
[3] Reba uko Padiri Olivier Musabe abivuga mu gitabo cye: Jules Olivier MUSABE, Dissertatio ad Licentiam, L’IMPANTATION MISSIONNAIRE AU GISAKA (1900-1916), Pontificia Universitas Gregoriana, Romae, 2005, urupapuro rwa 87. (Diaire ya Misiyoni ya Zaza).
[4] Karakawe yari umwe mu bakomoka ku Batware b’I Gisaka. Musenyeri Bigirumwami, Umwepiskopi wa mbere w’umunyarwanda uvuka i Zaza, yari umuhungu wa Yozefu Rukamba, uyu akaba umuhungu wa Karakawe (un des premiers convertis et baptises de Zaza voir d’ARIANNOFF, L’histoire des Bagesera, p 82.)
[5] Reba Igitabo Padiri Olivier Musabe cyavuzwe hejuru, p 90
[6] Hirth a son frère, Archives de la Maison Généralice des Peres Blancs à Rome (AMGPBR), 95/305-307.
Comments are closed