Paruwasi ya Nyarubuye yashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeli Lewo KALASE, maze iragizwa Bikira Mariya aturwa Imana mu Ngoro Ntagatifu (Notre Dame de la Présentation), kuwa 24 Nzeri 1940; ikaba yara igeruwe kuri Misiyoni ya Zaza.

Amavu n’amavuko ya Paruwasi ya Nyarubuye: shingwa rya Misiyoni ya Nyarubuye (24/09/1940)

Misiyoni ya Zaza yashinzwe mu Mirenge ariko abamisiyoneri bakigera mu Mirenge bakoze ubutumwa mu Gisaka cyose ni ukuvuga mu Mirenge, mu Gihunya no mu Migongo ku buryo bari baragabye amashami bashinga amashuri y’ikibeho na sikirisare hose mu Gisaka.

Padiri mushya wari Umukuru wa Misiyoni ya Zaza, Padiri Subiyeli (Soubielle), na we yasuye Migongo abasha gushinga Sikirisale ya Kanyami, ahasiga umukateshisite. Padiri bitaga Kazono (P. Cazauman) yongeye gusura Igisaka cy’imigongo kuwa 5 Gashyantare 1929 ahamara iminsi. Bari bamaze ukwezi bashinze Sikirisale zigera ku 9 gusa zari zigikeneye guhabwa imbibi, kubakwa no guturwa kandi bari batarahabona umukateshiste ukwiye kwizerwa.

Ku itariki ya 3 Mutarama 1935, Padiri Kazono wari umaze kuba Umukuru wa Misiyoni ya Zaza yatangiye urugendo agana mu Migongo agamije gushaka ahazubakwa Misiyoni nshya muri icyo gice. Avuye muri urwo rugendo yemeje ko Misiyoni ikwiye kubakwa ku musozi wa Nyarubuye kwa Rugusha. Yahashimye ko hari ubutaka bwiza, amazi n’ibumba, ndetse hatuwe cyane kandi abantu baho bashobora kwakira Inkuru nziza. Padiri yahise ahasaba ubutaka bungana na ½ cya hegitari kugira ngo ahubake mu gihe bagitegura ubutaka bukwiriye bwo kubakaho Misiyoni. Hagati y’amatariki ya 9 na 10 yasabye ubutaka i Nyarubuye[1]. Uwo mwaka wa 1935 watangiranye n’ingamba nshya zo gushinga Misiyoni nshya muri icyo gice cy’uburasirazuba. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare 1935, Padiri Kalisiti yahawe by’umwihariko ubutumwa bwo kwita ku Migongo cyane cyane acunga amashuri bari bamaze kuhashinga.

Kuwa 3 Nzeri 1940[2], hasohotse ibaruwa ya Musenyeli yemeza ishingwa rya Misiyoni ya Nyarubuye mu mpera z’uko kwezi kandi isaba ko imyiteguro yaba yarangiye. Kuwa 14 Nzeri 1940, Padiri Parumentiye (P. Parmentier) yahawe ubutumwa bwo kuba Umukuru wa Misiyoni ya Nyarubuye afatanya na Padiri Meritensi (P. Mertens) na Furere Pawulo.

Misiyoni ya Nyarubuye yashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeli Lewo Pawulo Kalase kuwa 24 Nzeri 1940[3]. Kuri iyo tariki ni ho aba Padiri Yohani Parumentiye (P. Jean Parmentier), Alufonsi Meritensi (Alphonse Mertens) na Furere Pawulo Galo Mariseli (F. Paul Gallo Marcel) bageze i Nyarubuye kugira ngo batangire ubutumwa muri iyo Misiyoni nshya, yaragijwe Bikira Mariya aturwa Imana mu Ngoro Ntagatifu.

Hari kiliziya yubakishije amabuye hasi, ibyatsi hejuru n’amacumbi aciriritse y’abapadiri, byari byarubatswe mu buryo bwo kugira ngo abapadiri babone uko bahatangiza Misiyoni. Ibuye ry’ifatizo rya kiliziya nshya ya Nyarubuye ryashinzwe kuwa 28 Werurwe 1943 na Nyiricyubahiro Musenyeri Lawurenti Deprimozi (Mgr Laurent Deprimoz)[4].

[1] Reba Diaire ya Misiyoni ya Zaza, kuwa 3/01/1935.

[2] Reba Diaire ya Misiyoni ya Zaza, Nzeri 1940 ku itariki ya 3

[3] Reba Diaire ya Misiyoni ya Zaza, Nzeri 1940 ku itariki ya 24

[4] Reba Di Diaire ya Misiyoni ya Zaza, Werurwe 1943 ku itariki ya 28

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed