Paruwasi ya Rwamagana yashinzwe na Nyiricyubahiro Yohani-Yozefu Hiriti, kuwa 5 Gashyantare 1919, maze ayiragiza Bikira Mariya Umwamikazi w’imitsindo (Notre Dame des Victoires). Kuri iyo tariki nibwo Abamisiyoneri bahageze kugira ngo bahatangire ubutumwa muri Misiyoni yari imaze gushingwa.
Amavu n’amavuko ya Paruwasi ya Rwamagana
Ubuganza ni igice cy’u Rwanda kiri mu nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, mu burasirazuba bushyira amajyepfo y’icyo kiyaga.
Padiri Lewo Delimasi (R.P. Léon Delmas), watumwe kurambagiza ako Karere gaherereye mu nkengero z’ikiyaga cya Muhazi adutekerereza amateka y’ishingwa ry’iyo Misiyoni[1]: RWAMAGANA niryo zina ryahawe Misiyoni nshya yagiye mu ruhererekane rw’ishingwa rya za Misiyoni z’icyahoze ari Vikariyati ya Kivu kuva muri Gashyantare 1919. Muri Gashyantare 1918, Padiri Lewo Delimasi, aturutse muri Misiyoni ya Kigali yari yarashinzwe kuwa 21 Ugushyingo 2013, akaba yari ayibereye umukuru, nibwo yakoze urugendo rwe rwa mbere mu Buganza, abisabwe na Musenyeri Yohani-Yozefu Hiriti wifuzaga ko yamenya neza imiterere y’ako Karere gakikije ikiyaga cya Muhazi.
Nk’uko Padiri Delimasi abivuga, icyo kiyaga cyari giteye amatsiko, yakizengurutse inshuro ebyiri ataragera ku mwaro kuko cyari kizengurutse n’umukenke ndetse “abahatuye bakagitinya kuko bakekaga gituwe na roho mbi zabahungabanya”[2]. Ageze ku isonga ryacyo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’icyo kiyaga, yahabonye umurambi mwiza w’akarere k’ubuganza, utatse udusozi duto tudahanamye tugiye duhujwe n’imirambi igiye ituwe, werekeza ku kiyaga cya Muhazi cyangwa ku kiyaga cya Mugesera giherereye mu majyepfo. Muri macye yabonaga ari akarere gateye neza gakwiye kubakwamo Misiyoni. Musenyeri Hiriti, akimara kwakira raporo yagejejweho na Padiri Delimasi, yiyemeje ku buryo budakuka gusaba uburenga bwo kuhashinga Misiyoni.
Urugendo rwa kabiri Padiri Delimasi yakoze kuwa 9 Ukwakira 1918, rwari urwo kwemeza aho misiyoni izubakwa no gushyiraho imbibi zidakuka z’iyo Misiyoni nshya, maze bemeza ku musozi wa Rwamagana bitewe n’uko hari hatuwe cyane, kuhagera byoroshye, hari ikirere cyiza, amazi meza, amabuye, ibumba n’umusenyi kandi hari ubutaka buhagije bungana na hegitari 30 (30 Hectares).
Mu gihe Padiri Delimasi yibwiraga ko ubutumwa bwo kurambagiza ako karere k’ubuganza burangiye, agiye gukomeza imirimo yari asanganywe muri Misiyoni ya Kigali, yahise ahabwa ubutumwa bwo kwamamaza Ijambo ry’Imana muri ako karere k’ubuganza bwa Rwamagana, kari katageramo Inkuru nziza, afatanyije na Padiri Desiborosi (P Desbrosses) wari umaze kugira uruhare mu gushinga Misiyoni zigera kuri eshatu.
Kuwa 5 Gashyantare 1919, niho abo bapadiri bombi Delimasi na Desiborosi, bageze ku buryo budakuka muri Misiyoni nshya ya Rwamagana yari ishinzwe, yitirirwa Bikira Mariya Umwamikazi w’imitsindo, maze batura mu nzu ntoya y’ibyumba bine, umukateshiste witwaga Tewodore (Théodore), yari yariyubakiye uko ashoboye.
[1] Reba Ibaruwa Padiri Delimasi yanditse uko tuyisanga mu Gitabo cy’ubuzima bwa Misiyoni ya Rwamagana cyo kuva ku itariki ya 5 Gashyantare 1919 kugeza ku itariki ya 2 ukuboza 1931 (Lettre de R. P . Léon Delmas, Missionnaire à Rwamagana, Diaire de la Mission de RWAMAGANA du 5 Février 1919 au 2 Décembre 1931)
[2] Reba igitabo cy’ubuzima bwa Misiyoni ya Rwamana, Ibaruwa ya Padiri Delimasi, Umumisiyoneri i Rwamagana, p 1
Comments are closed