Caritas ya Diyosezi ya Kibungo ifatanije na caritas za Paruwasi iri mu gikorwa cyo guha abakangurambaga ba Caritas za Paruwasi ikimenyetso cya furari kibaranga bazajya bambara bagiye mu butumwa bwa caritas. Nyuma yo kwemeza icyo kimenyetso mu nama zagiye zihuza abashinzwe ubutumwa bwa Caritas ya Diyosezi na Caritas z’amaparuwasi, hakozwe furari mu ibara ry’ubururu iriho ibirango bya Caritas. Caritas ya Diyosezi yakoresheje furari icumi kuri buri Paruwasi, hanyuma paruwasi ikigurira izisigaye zingana n’abakangurambaga bayo.
IGISOBANURO CY’IBARA RYA FURARI
Umuyobozi wa caritas Kibungo, yasobanuriye abakangurambaga ba caritas ko ibara ry’ubururu rya furari bambaye ari ibara rya Bikira Mariya muri Kiliziya. Ni ibara risa n’ijuru. Yabasobanuriye ko igihe bakora ubutumwa bwa Caritas baba bakorera ijuru. Babujyanamo na Bikira Mariya. Bituruka mu Nkuru Nziza ya Yezu Kristu asubiza intumwa ze agira ati: Ahubwo nimwishimire ko amazina yanyu yanditse mu ijuru.( Lk 10,20).
Yabasobanuriye ikimenyetso kiri kuri furari: umusaraba mu ibara ry’umutuku, ushushanya ubumwe dufitanye n’Imana, n’abavandimwe bacu bivuga, udukoni turi hagati dushushanya ibishashi by’urumuri. Ni ikimenyetso cyashyizweho mu mwaka wa 1962.
Yashimye ibikorwa bakora, ukuntu bakunda ubutumwa bwabo, ukuntu bitangira abakene n’uburyo batanga raporo ku gihe, abashishikariza kubikomeraho kuko ari umurage dukomora ku ntumwa za Yezu, nazo zatangaga raporo.
Yabashishikarije kwita ku nshingano zo kurwanya icyorezo cya covid 19, asaba abashinzwe ishami ry’ubuzima gukangurira abantu isuku kurengera no kurinda ubuzima. Yabashishikarije kwita ku ngo mbonezamikurire, byashoboka no mu ngo zabo hakaba amarerero, bagashishikariza ababyeyi kujyanayo abana.
Yashoje abwira abakangurambaga ati: Twite ku bakene, twumva ko ubutumwa bwa kiliziya ari ubwacu, kandi Yezu dukorera azaduhemba.
Icyo gikorwa cyatangiriye muri Paruwasi za Rwamagana na Kansana
1. PARUWASI RWAMAGANA
Ku itariki ya 26/8/2021 saa yine za mugitondo, mu gitambo cya misa cyayobowe na padiri umuyobozi wa caritas ya diyosezi ya Kibungo, abakanguramabaga 80 ba caritas ya paruwasi Rwamagana bahawe ikimeneyetso cya furari kiranga umukangurambaga wa Caritas, kandi bahabwa umugisha boherezwa mu butumwa.
Muri iyo misa, basabiye padiri Emmanuel Rubagumya wayoboye Caritas ya Kibungo, na Therese Mukantagara wakoreye ubutumwa muri caritas ya paruwasi Rwamagana. Mu nyigisho padiri Aimable yibukije abakangurambaga ba caritas icyo ari cyo urukundo nyakuri kandi rujyana n’impuhwe.
Mbere yo gusabirwa umugisha ubohereza mu butumwa, uhagarariye caritas ya paruwasi Madame Murekatete Edithe, yagejeje ku bari aho ibikorwa caritas ya Rwamagana imaze gukora muri uyu mwaka, birimo gusana no kubakira abatishoboye inzu, gukurungira amazu, kuvuza abarwayi, guha itike abafite urugendo babuze ubushobozi, gufasha abakene bagize ibyago gushyingura, gusura abarwayi kwa muganga no mu ngo, gusura abafunze, gukora ubukangurambaga mu kwezi k’urukundo n’impuhwe. Ibikorwa by’impuhwe byakozwe bifite agaciro ka 1,365,730 Frs.
Yakomeje ashishikariza abakangurambaga ko umwambaro bahawe atari uwo kubika ahubwo ko ari uwo kubafasha mu ubutumwa bwa caritas, bashyira mu bikorwa amasomo ndetse n’ivanjiri ndetse bahereye no kubyo bamaze kwigishwa.
Yasobanuye inzitizi zihari ko urubyiruko rutarimo kwitabira, bakaba bazashyiraho inzego za caritas mu bigo by’amashuri kugira ngo bafashe abana gukurana umutima wo gufasha no kwitabira ibikorwa by’impuhwe. Yashoje ashimira abapadiri ba paruwasi yabo ya Rwamagana n’abayobozi b’amasantarari uburyo bafatanya mu butumwa.
Umuyobozi wa santarari y’inyarurembo ya Rwamagana Sekamandwa Anatoli, nawe mu ijambo rye yashimiye abakangurambaga ba caritas ubwitange bwabo mu gufasha abakene, abashishikariza gukomeza kwitangira ubwo butumwa kandi abizeza ubufatanye.
Umuyobozi wa Caritas ya diyosezi Kibungo yashimiye abakangurambaga ba Caritas ya paruwasi Rwamagana n’abakirisitu bayo muri rusange uburyo bitangira ibikorwa bya caritas byo kwita ku batishoboye. Yabahaye impanuro ku rukundo n’impuhwe, abibutsa caritas icyo ari cyo kandi abasobanurira ibirango bya caritas biri kuri furari bambaye:
Umusaraba ushushanya ubumwe dufitanye n’Imana n’abavandimwe bacu, udukoni turi hagati dushushanya ibishashi by’urumuri.
Yakomeje ashishikariza abakangurambaga kwita ku batishoboye, kandi nabo ubwabo bagashyira hamwe, bakamenya kwihangana, kubabarira no kwitangira abandi, bakaba abafasha b’abandi kandi bagakorera hamwe mu mashami yose, ishami ryita ku batishoboye, iry’ubuzima n’iry’iterambere. Yashoje abaramburiraho ibiganza abasabira umugisha wo kujya mu butumwa.
Nyuma ya misa hafashijwe abakene 8 bari batoranijwe bahagarariye abandi, bahabwa ibiribwa,imyambaro n’amatungo magufi.
Bane bahawe ihene zifite agaciro ka 80400 Frs, abandi bahabwa imyambaro y’agaciro ka 68,900Frs, ibitoki 12000 Frs, ibishyimbo 6000 Frs, isabune 4 ku 2800 Frs, isukari 4kg 4000 Frs. Bamwe mu bafashijwe bahawe transport 1200 Frs. Uwo munsi batanze ubufasha bungana 177,400 Frs.
2. PARUWASI KANSANA
Kuwa gatanu tariki ya 10/09/2021 guhera saa yine, muri paruwasi ya Kansana, haturiwe igitambo cya misa yitabiriwe n’abakangurambaga ba caritas muri paruwasi bambikwa furari zibaranga kandi uboherezwa mu butumwa.
Icyo gitambo cya misa cyayobowe na padiri Aimable Ndayisenga umuyobozi wa Caritas Kibungo, ari kumwe na padiri mukuru wa paruwasi Kansana Janvier Mutwarasibo. Muri iyo misa kandi hasabiwe abapadiri bayoboye Caritas ya diyosezi Kibungo, ari bo Padiri Emmanuel Rubagumya na padiri Karoli Mudahinyuka, na Froduard Nzabonimpa wakoze ubutumwa bwa caritas I Kansana.
Umuhango wo kwambika furari abakorerabushake ba caritas wabaye nyuma y’inyigisho bibukijwemo uruhare rwabo mu butumwa bwa kiliziya guhera mu muryangoremezo kugera ku rwego rwa paruwasi, aho bashishikarijwe kuba intumwa z’urukundo n’impuhwe mu bakene.
Igitambo cy’ukaristiya gihumuje habayeho igikorwa cyo gufungurira abakene bahabwa ibiribwa n’imyambaro, kandi boroza amatungo y’ingurube 29 abaturage basinyana n’amasezerano na caritas ya paruwasi.
Batanze amatungo afite agaciro ka 232000 Frs, n’ibifungurwa n’imyambaro bya 91000 Frs.
Mu ijambo rye Madame Uwimana Mariya Yozefa uhagarariye caritas ya Kansana yagaragaje ibikorwa bya caritas ya paruwasi birimo gufungurira abashonji, kubakira cyangwa gusanira abakene amazu, gusura urugo rw’amahoro, bakabayo bagahinga bakanafashayo iyindi mirimo, gutangira abakene ubwisungane mu kwivuza, aho muri uyu mwaka bishyuriye imiryango 20 igizwe n’abantu 55.
Bakora ubukangurambaga mu kwezi k’urukundo n’impuhwe, bagakusanya inkunga kandi bagakora rapport y’ibyakusanijwe. Bashinze cooperative y’abafite ubumuga mu mirenge ya Kazo, Gashanda na Rurenge. Hagamijwe kubarinda kwigunga kandi n’uwabashaka akagira aho abasanga hazwi.
Yavuze ko icyo bagamije ari ukongera ibikorwa by’urukundo guhera mu miryangoremezo kandi bagakomeza kuba ku isonga.
Padiri Mukuru wa Paruwasi Kansana yashimiye caritas ya diyosezi yaje kubashyigikira no kubaha ubutumwa muri paruwasi yabo. Ashishikariza abakangurambaga gukunda ubutumwa bwabo, ababwira ko bambaye ikimenyetso cya caritas bakoramo ubutumwa, yabasabye kujya bambara furari zabo igihe cyose bagiye mu bikorwa bya caritas, haba mu nama, mu bukangurambaga no mu gusabira abakene.
Yabibukije ko bahawe ubutumwa bakiri mu kwezi k’urukundo n’impuhwe, abasaba gushyiramo furari bagashishikaza mu miryangoremezo, abibutsa ko n’ubwo hari icyorezo cya corona kidakuraho urukundo, yabasabye gukomeza ubutumwa bwabo bishimye ngo bagere kuri benshi bakeneye kwishima.
Yabasabye guhwitura abo babana mu miryangoremezo ngo bakunde kandi bafashe abakene, kuko ari bo mutungo wa kiliziya. Yabasabye gukomera mu butumwa bwabo abasaba kumenya kwiyumanganya mu magorwa bahura nayo. Yabashishikaje ababwira ati: Ibikorwa byanyu mwoye kubihisha, ahubwo mubigaragaze abantu babibone basingize Imana.
Umuyobozi wa Caritas ya Kibungo, padiri Aimable Ndayisenga, yashimiye padiri Mukuru n’abayobozi ba za santarali za paruwasi Kansana n’abahagarariye caritas muri paruwasi uburyo bakora ubutumwa mu bukangurambaga.
Yashimye umubare w’abakangurambaga ba Kansana 153, ungana n’umubare w’amafi intumwa zafashe mu rushundura. Ni umubare mwiza kandi uzakora ubutumwa ku buryo bushimishije.
Caritas ya Diyosezi irashimira cyane abakangurambaga ba caritas Rwamagana na Kansana ubutumwa bakora bita ku bakene. Irabashimira kandi ko biyemeje kujya bambara umwambaro ubaranga mu gihe bari gusabira abakene ubufasha butandukanye. Irashimira abantu bamaze imyaka myinshi muri Caritas bita ku bakene.
Imana yo Rukundo ruhoraho ihe umugisha abantu bose bitangira abakene.
Comments are closed