Kuri icyi cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021, Nyirubutungane Papa Fransisko yatangije urugendo rwa Sinodi y’Abepiskopi, izavuga ku kugendera hamwe muri Kiliziya. Ni mu Gitambo cy’Ukaristiya yaturiye muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma. Birateganyijwe ko urwo rugendo rwa Sinodi yafunguwe ku rwego rw’isi, ruzakorwa muri Diyoszi zose za Kiliziya Gatolika, rukaba ruzafungurwa mu rwego rwa za Diyosezi ku cyumweru gitaha tariki ya 17 Ukwakira 2021. Iyo Sinodi yatangijwe izasozwa mu kwezi k’Ukwakira, umwaka wa 2023.

Mu butumwa, Nyirubungane Papa Fransisko, yatanze mu nyigisho ye yagarutse ku gisobanuro cya Sinodi: “Gukora Sinodi, bisobanura kugendera hamwe, kugendera inzira imwe“. Nyirubutungane Papa, ahereye ku Ivanjili yasomwe kuri iki cyumweru, ati: “Turangamire Yezu uri mu nzira agenda, agahura n’uriya musore w’umukungu, maze agatega amatwi ibibazo bye, kugira ngo amufashe gushishoza, ngo amenye icyo yakora ngo azabone ubugingo bw’iteka ho umurage!”

Nyirubutungane Papa Fransisko, mu butumwa bwe, yagarutse ku nshinga eshatu zadufasha mu rugendo rwa Sinodi yatangije ku mugaragaro:”Guhura, Gutega amatwi, Gushishoza.

Nyirubutungane Papa agaragaza ko urugendo rwa Sinodi ari inzira ndende ya gikristu isaba abayikora guhura, gutega amatwi ndetse no gushishoza, kugira ngo bifashe Kiliziya. Nyirubutungane Papa ati: “Ni urugendo rwa gikristu, rwa Kiliziya, rukorwa mu gushengerera, mu isengesho, no mu kuzirikana Ijambo ry’Imana, kuko ari ‘irinyabuzima, irinyabushobozi, kandi rikaba rityaye kurusha inkota y’amugi abiri; riracengera kugeza aho umutima n’ubwenge bitandukanira, hagati y’ingingo n’imisokoro; risobanura ibyifuzo n’ibitekerezo byihishe muri muntu'(He 4, 12)”[1]


[1] Reba Inyigisho ya Nyirubutungane Papa Fransisko yo ku Cyumweru yo kuwa 10 Ukwakira 2021: www.vatican.va

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Paroisse Cathédrale Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed