Kuri iki cyumweru kuwa 12 Nzeri 2021, Paruwasi ya Rwamagana ifatanyije na Komisiyo y’urubyiruko muri Diyosezi batangije chorale nshya y’urubyiruko ihabwa izina rya “CHRISTUS VITA” bisobanura “KRISTU BUZIMA”, nyuma yo gutangiza Chorale nk’iyo muri Paroisse Chathédrale Kibungo yitwa “CHRISTUS VIVIT”, “KRISTU MUZIMA”.
Ubwo butumwa bwitabiriwe na Padiri Omoniye w’ urubyiruko ku rwego rw’igihugu, Omoniye w’urubyiruko ku rwego rwa Diyoyezi na Omoniye w’urubyiruko rwa Paruwasi ya Rwamagana bari kumwe n’umudiyakoni
Mu butumwa bwahatangiwe, Padiri Omoniye w’urubyiruko ku rwego rw’igihugu yababwiye incamake y’ubutumwa buri mu nyandiko Papa yashyize ahagaragara nyuma ya Synode yabaye ku Rubyiruko “Christus Vivit“, yibanda cyane cyane ku ngingo ishishikariza urubyiruko guhaguruka bakaba abahanya ba Kristu, ntibabe nk’imodoka ziparitse zitagikora. Ababwira ko Yezu abashaka Kandi abashaka ari bazima, anasaba ababyeyi gufasha Kiliziya gufasha urubyiruko kuko uruhare runini ari urw’ababyeyi. Padiri yashoje asaba abajene kuba abantu bafite amizero muri Nyagasani ati “ntimuzishinge imvugo z’ubu zibaca intege zibumvisha ko byarangiye: imvugo nka nta myaka 100! nta gikwe, bashaka kuvuga ko nta bukwe bategereje,… Izo mvugo ntizizabakukiremo kuko baba babaye nk’abatizera Imana Kandi Imana irabakunda inabazigamiye ibyiza byinshi nibayemera bakayizera. N’iyo myaka 100 hari abazayigeza Kandi n’ubukwe bazabukora cyangwa bihe Imana.
Omoniye ku rwego rwa Diyosezi, yibukije abajene umurongo w’urubyiruko cyane cyane abashishikariza kugira aho babarizwa kugira ngo Yezu abone aho abasanga abakiza nabo kandi babone uko bamusanga ngo abakize. Yanabafashije kwinjira muri iyo Chorale abatari bayirimo no mu miryango ya agisiyo Gatolika Kandi abizeza ubufatanye anashimira abasaseredoti cyane cyane Omoniye w’urubyiruko rwa Rwamagana umuhate wabo n’ubwitange kugira ngo iyi chorale ishoboke.
Padiri Omoniye w’urubyiruko rwa Paroisse ya Rwamagana, yashimiye aba Omoniye bombi anashimira Komisiyo y’urubyiruko rwa Diyosezi uruhare bagize mu gushinga iyi Chorale kugeza ubwo iririmba bwa mbere. Yabwiye urubyiruko ko azarufasha uko ashoboye afatanije na Padiri mukuru kandi ko babateganyiriza n’ibindi byinshi byiza.
Padiri mukuru yabashimiye, abizeza kuzabafasha kandi abasaba kubaka ubushobozi kugira ngo bagire abarimu n’abacuranzi babo bwite ngo batazasubira inyuma, abagira inama y’uko babigenza.
Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Paroisse Chathédrale Kibungo
Padiri ushinzwe Komisiyo y’Itumanaho muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed