Kuri uyu wa gatanu tariki ya 03 Nzeri 2021, niho Padiri Justin KAYITANA yaherecyejwe mu cyubahiro, akaba yaratabarutse ku itariki ya 01/09/2021. Uyu munsi niho habaye umuhango wo kumuherekeza n’Igitambo cya Misa cyo kumusabira, kikaba cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA
Padiri Justin KAYITANA yavukiye i Gakenke muri Paruwasi ya Kiziguro, mu rugo rw’abakristu rwa Aloys GIKALI na Daphrose MUKAGAHIMA.
- Itariki y’amavuko: 22/05/1954 i Gakenke muri Paruwasi ya Kiziguro
- Batisimu: 01/06/1954
- Ubusaserdoti: 15/06/1980 i Roma
Amashuri yize:
- 1961-1967: Amashuri abanza
- 1967-1968: Pré-Séminaire Saint Kizito Zaza
- 1968-1974: Seminari Nto ya Zaza
- 1974-1980: Seminari Nkuru ya Nyakibanda
Ubutumwa butandukanye yakoze
- 1980 – 1982 : Vicaire muri Paruwasi ya Mukarange
- 1982 – 1984 : Vicaire muri Paruwasi Katedrali ya Kibungo
- 1984 – 1989 : Kwiga i Roma
- 1989 – 1991 : Padiri Mukuru Paruwasi Katedrali ya Kibungo
- 1991: Umwarimu mu Iseminari Nto y’i Zaza
- 1992: Ushinzwe amasomo mu Iseminari Nto y’i Zaza
- 1995: Umwalimu n’Umuyobozi wa Roho mu Iseminari Nto ya Ndera
- 1995: Umunyakigega wa Seminari Nto ya Ndera
- 1996: Umuyobozi wa Seminari Nto ya Ndera
- 1998-2010: Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi Kibungo
- 2003-2006: Umuyobozi wa UNATEK
- 2006 – 2011: Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Kabgayi
- 2011-2013: Ikiruhuko mu Butaliyani
- 2014 – 2021: Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Rukara
NYAGASANI AKWAKIRE URUHUKIRE MU MAHORO
“AKIRA INTORE YAWE DAWE”
Kristu Nzira, Ukuri n’Ubugingo /
Akira Intore yagukomeyeho /
Yakunze abo wamuragije bose /
Imana ayibamenyesha mu Kuri /
Tûuze akarangwa n’ubushishozi /
Amahoro, ineza n’ubudahemuka /
Nshuti ya Kiliziya n’Ubuhanga /
Akagira icyusa cya kibyeyi.
Jambo ryuje inama nziza /
Ubwitange n’Ubwiyoroshye /
Senga-ukore akabigira intego /
Tetero ry’abakene n’abababaye /
Ishema mu cyiza ni umurage /
Nyagasani umwakire mu Bawe !
(Padiri Egide SANGWA , Kirehe 02/09/2021)
Padiri Dieudonné UWAMAHAORO, Paroisse Cathédral Kibungo
Comments are closed