Mutagatifu Yohani Mariya Viyani (1786-1859) ni urugero n’umuvugizi w’Abasaseridoti.


Mutagatifu Yohani Mariya Viyane yavukiye i Daridili (Dardilly) hafi y’umujyi wa Liyo (Lyon) mu Bufaransa, ku itariki ya 8 Gicurasi 1786.

Ubwe yigeze kuvuga ati : « Imana ni Yo yabanje kunyigisha gusenga, ariko undi ukurikiraho mu kunyigisha gusenga ni mama wanjye ». Ataratangira amashuri abanza, yabanje gufasha ababyeyi be gukora imirimo y’ubuhinzi, akaba n’umushumba w’amatungo bari batunze.

1. Imibereho ye mbere yo guhabwa ubusaseridoti

Akiri muto, yarangwaga n’ubwitonzi, no guhugukira iby’Imana ; agakunda Bikira Mariya kandi akita ku bakene. Yahawe ukarisitiya ya mbere mu wa 1799, afite imyaka 13. Afite imyaka 17 ni bwo yabwiye nyina witwaga Mariya Belize ati: “Ndashaka kuyobora roho z’abantu ku Mana”. Ariko se yarwanyije uwo mushinga mu gihe cy’imyaka ibiri kuko ngo yabonaga mu rugo rwabo bakeneye andi maboko yo kubafasha imirimo yo mu rugo. Yohani Mariya Viyani yatangiye amashuri abanza akuze cyane, afite imyaka 19. Nubwo kwiga akuze bitari bimworoheye bwose, yashoboye kugera ku cyifuzo cye. Icyatumye agera ku busaseridoti ni ingabire ze zitandukanye Imana yari yaramwihereye. Afite imyaka 20 ni bwo yatangiye kwitegura kuzaba umupadiri, agatozwa na Padiri Bale (Balley) wari padiri mukuri wa Ekili (Ecully). Hari byinshi atafataga mu mutwe, ariko akagira ukwizera. Nuko ajya gusengera ku mva ya Mutagatifu Faransisiko Regis. Muri seminari nto y’ahitwa Veriyeri (Verrieres), abayobozi bayo bavugaga ko Yohani Mariya Viyani ari umuswa muri Filozofiya, ku buryo we bamwigishaga mu gifaransa, ku mugoroba, kuko ikilatini cyari cyaramunaniye. Kubera iyo mpamvu, bamusimbukishije umwaka yagombaga kwiga amasomo ajyanye n’ubugenge (physique) kuko babonaga atabishobora, bahita bamujyana kwiga Tewolojiya muri Seminari nkuru ya Mutagatifu Irenewo wa Liyo. Mbere y’uko bashyira Yohani Mariya Viyani mu iseminari nkuru abamwakiriye bamukoreye raporo bavuga bati : “ubumenyi bw’uyu musore w’umunyacyaro ni bukeya cyane, kandi kugira ngo ashobore gufata mu mutwe ibyo yiga biramugora cyane”. Ababyeyi be bari baranze kugira ifaranga bamutangaho. Ni Seminari nkuru yishingiye kumutangaho byose. Ageze mu iseminari nkuru, amasomo yaramunaniye pe! Bafata icyemezo cyo kumusubiza kwa padiri mukuru wa paruwasi avukamo. Ariko padiri Bale amurwanaho yumvisha abapadiri bashinzwe seminari ko uyu Yohani Mariya Viyani afite ingabire yo gukunda isengesho no gusabana n’Imana ku buryo ibyo bihagije kugira ngo birengagize ubuswa bwe bwo mu ishuri.

2. Ingabire y’ubusaseridoti kuri Mutagatifu Yohani Mariya Viyani

Amaze kwiga mu iseminari nkuru, igihe cyo kumuha ubupadiri kigeze, abayobozi b’iseminari babanje gushidikanya mu kumwemerera kubera ko bavugaga ko ari umuswa cyane, ko nta kintu azi. Ubwo raporo yashyikirijwe igisonga cy’umwepisikopi w’aho i Liyo witwaga padiri Kuplo (Couplon). Nuko padiri Kuplo arababaza ati : “ Viyani akunda isengesho ? azi kuvuga ishapule ? akunda kwambaza Bikira Mariya ?” Nuko bamusubiza ko ari intangarugero mu gusenga. Nuko Padiri Kuplo arabasubiza ati: «ndamwakiriye, ingabire y’Imana izamufasha mu bindi bisigaye !»

Nuko Musenyeri Simoni amuha ubupadiri ku itariki 13 Kanama 1815. Bamuhereye iryo Sakaramentu muri seminari Nkuru ya Grenoble. Bamaze kumuha ubupadiri bamwohereje muri Paruwasi ya Ekili kugira ngo abe Padiri wungirije padiri Bale (Balley) wa wundi wamurwanagaho akamurengera. Icyo gihe yagiyeyo atarahabwa uruhushya rwo gutanga isakaramentu ry’imbabazi kuko hari ibice bimwe by’inyigisho atari yararangije. Aho aboneye urwo ruhusa, abakristu bamuyobotse ari benshi ahanini kubera inyigisho ze. Nyuma y’urupfu rwa Bale nibwo yoherejwe i Arsi mu w’1818 ngo ahayobore, arahatinda cyane, aba ari naho arangiriza imibereho ye.

3. Indashyikirwa mu kuyobora Paruwasi nka Padiri mukuru wa Arisi

Padiri Yohani Mariya Viyani igihe yari atangiye ubutumwa muri Paruwasi ya Arsi, padiri Kurbo (Courbon) yaramubwiye ati : «Nshuti yanjye, muri iriya paruwasi nta rukundo rw’Imana rwinshi ruharangwa, genda uruhajyane ».

Arisi ntiyari yakabaye paruwasi ku buryo bwuzuye, yari nka Santarali ituwe n’ingo nka 200. Yabaye paruwasi ku buryo bwuzuye mu w’1821. Yasengaga cyane, agafataga ifunguro inshuro nkeya, agasinzira gake, kandi yahoraga yishimye. Ageze i Arisi ntiyatinze kubona ko abakristu baho badohotse cyane, abandi bagata! Ahageze, yakanguye ukwemera kw’abakristu baho kwari kwarasinziriye akabikora abigisha ariko cyane cyane akabagandura akoresheje isengesho n’imibereho ye ya buri munsi. Yihatiye gusura abakristu no kubaba hafi. Yongeye kureshya abakristu, Kiliziya ayigira nziza, ashinga ikigo cy’amashuri y’abakobwa, n’imfubyi zikaboneraho, kandi abakene abitaho cyane. Arisi ntihazaga gusa abakristu bahamye gusa, hari n’abazaga baje kwiyumvira gusa inyigisho ze no gusenga hamwe na we; hazaga n’abapagani, n’abatemera, ibirara n’ibyomanzi ; abo bose kandi bagataha bahindutse, bakaba abakristu bazima.

4. Intangarugero mu gutanga Isakaramentu rya Penetensiya

Mutagatifu Yohani Mariya Viyane yatangaga isakaramentu ry’Imbabazi mu masaha agera kuri 16 ndetse na 18. Mu gutanga iryo Sakaramentu, yafashaga abantu kwicuza neza akabatinyura no kuvuga ibyaha byabateraga isoni, ukagenda ufite amahoro kandi wishimye. Yari afite ingabire yo gusoma no kwerekwa ibyaha umuntu yakoze, akabyibagirwa cyangwa agatinya kubivuga. Ibyo byatumye abantu b’isi yose bagana i Arisi, kugira ngo bajye kumusaba Penetensiya, ibyo byatumaga atabona umwanya w’ikiruhuko, ndetse akabaho atabona nuko arya, kubera umubare w’abantu benshi bamuganaga kugira ngo abunge na Kristu. Hashize igihe gito, inkuru yamamara hose ko afite ingabire idasanzwe yo gutanga Isakaramentu rya Penetensiya. Nuko abakristu benshi bagaturuka hirya no hino mu gihugu, ndetse no mu mahanga baje mu rugendo rutagatifu no kugira ngo Padiri Viyani abafashe guhabwa Isakaramentu ry’imbabazi z’Imana n’amahoro y’umutima.

5. Urugero rw’abasaseridoti mu gukiza roho z’abantu yifashije Igitambo cy’Ukaristiya no gushengerera

Nubwo muri icyo gihe yari afite ibigeragezo byinshi ndetse n’amashitani ubwayo akaza kumutera no kumurwanya ku buryo bweruye, yahoraga yizeye kuronka imbaraga mu rukundo rw’Imana n’urwo agirira abantu. Icyifuzo cye cyari kimwe: “ni ukurokora roho z’abantu”. Mutagatifu Yohani Mariya Viyane yabaye umupadiri uvana imbaraga mu gushengerera Isakaramentu ry’Ukarisitiya, akahakura imbaraga zo kwitangira abazaga mu rugendo rutagatifu aho i Arisi n’abakristu ba paruwasi ye muri rusange.
Yohani Mariya Viyane yabaye koko umuhuza w’Imana n’abantu. Bityo paruwasi ya Arisi ayihindura umurwa wa Nyagasani, iba ihuriro ry’abifuza kugororokera Imana ndetse n’abafite inyota yo kuyimenya. Abakristu ba Arsi barongeye bishimira misa y’icyumweru batagatifuza uwo munsi ari benshi. Mu minsi ya nyuma y’ubuzima bwe yakomeje kwitagatifuza no gufasha abandi kugororokera Imana. Yitabye Imana mu ijoro ry’uwa 4 kanama 1859, amaze imyaka 73.

Papa Piyo X ni we wamushyize mu rwego rw’abahire ku itariki 8 Mutarama 1905. Mu 1925, Papa Piyo XI yamushyize mu rwego rw’abatagatifu. Mu w’1929 yagizwe umurinzi w’aba padiri bakuru bose. Tumwizihiza ku itariki 4 Kanama, buri mwaka.

Incamake kuri you tube https://youtu.be/XjGASPi4jVQ

Mutagatifu Yohani Mariya Viyani udusabire!

Byateguwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed