Bavandimwe nshuti z’Imana, ndabifuriza mwese umunsi mukuru mwiza w’Umubyeyi wacu Bikira Mariya ajyanwa mu ijuru. Uyu munsi ni umwe mu minsi mikuru ikomeye y’Umubyeyi wacu Bikira Mariya, ukuzwe kandi wizihizwa cyane. Uyu munsi muri uyu mwaka kuwizihiza ni agahebuzo kuko mbere na mbere uhuriranye n’icyumweru, bigatuma abakristu benshi baboneka kurusha mu mibyizi ngo bawuhimbaze, ariko nk’uko tubizi twari tumaze iminsi kiliziya zacu zifunze kubera ubwiyongere bw’ubwandu bw’icyorerezo cya covid-19, nicyo cyumweru cya mbere batwemereye kongera gusenga. Iyi si impano se ya Bikira Mariya ?

Bavandimwe twemera muri Kiliziya gatolika ko Bikira Mariya yajyanywe mu ijuru na roho ye n’umubiri we. Ibi byemejwe ku buryo budasuburwaho na Papa Piyo wa 12, taliki ya 1/11/1950, imbere y’abepisikopi benshi  n’imbaga itabarika y’abakristu bari bateraniye ku rubuga rwa Petero intumwa i Roma. Gusa kugira ngo umuntu yumve neza uburemere bw’uyu munsi biradusaba kubanza gusubiza amaso inyuma tukareba Bikira Mariya mu gikorwa cyo gucungura muntu. Bikira Mariya amaze guhabwa n’Imana ubutumwa bwo kubyara Umwana wayo, yarabwemeye, maze asama kubwa Roho Mutagatafifu, abyara Yezu Kristu, aramurera, afatanya nawe ubutumwa igiye Yezu yari atangiye ubutumwe bwo kwigisha, yari kumwe na Yezu kugeza igihe yari abambwe ku musaraba, maze Yezu aramuturaga ngo utubere umubyeyi natwe tumubere abana. Nyuma yo kuzuka no gusubira mu ijuru kwa Yezu, Bikira Mariya yari kumwe n’intumwa n’abandi bigishwa ba Yezu basenga bategereje Roho Mutagatifu. Roho Mutagatifu amaze kubamanukiraho Bikira Mariya yakomeje kubana n’abari bagize Kiliziya yo mu bihe bya mbere ababera umubyeyi n’umujyanama. Uwo Mubyeyi utarasamanywe icyaha igihe gikwiye Imana yamugororeye ibyiza yakoze maze imuhemba kuba uruhande rwayo uko yakabaye n’umubiri we na Roho ye. Uwo mubyeyi utagira inenge na mba, nta mpamvu n’imwe yari uhari ko umubiri ushangukira ikuzimu kandi asangiye n’umubiri n’ubumuntu na Yezu Umwana w’Imana.

Bavandimwe amasomo twumvise none arutuma ducengera neza iyobera rya Bikira Mariya wajyanywe mu ijuru. Mu isomo rya mbere ryavuye mu Igitabo cy’ibyahishuriwe Yohani Intumwa, barutubwira umugore w’Igitangaza we ukwigira umuntu k’umwana w’Imana guturukaho. Umwanditsi w’igitabo cy’Ibyahishiwe aratubwira Bikira Mariya nk’umuntu udasazwe : umugore wisesuye izuba, ukwezi kuri munsi y’ibirenge bye, naho ku mutwe we atamirije ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyeri. Uwugomba kuba umubyeyi w’Imana, Shitani yari umuteze kugira ngo yice umugambi w’Imana wogukiza abantu, ariko bitewe n’ukwemera kwa Bikira Mariya no kwiringira uwamuhamagaye ndetse n’uwo yabyaye, yatsinze Shitani maze ajyanwa aho Imana yamuteguriye umwanya. Aha hantu harakomeye, iyo twemeye kuba abana ba Bikira Mariya, kimwe na Yezu tuba turizwe kuko uwo watsinze Shitani, ntashobora kwemera ko tumirwa n’ikiyoka ariyo Shitani ishaka kutworeka. Kwemera kuba umwana wa Bikira Mariya n’ukwemera kuba abavandimwe ba Yezu, ni ukwemera kuzabana namwe mu ijuru tukazasangira nawe ibihembo yahawe n’Imana nk’abana yawe. Kwemera kwakira Bikira Mariya bingana no kwemera kwakira Umwana we Yezu Kristu, tukemera gusa nawe, tukemera kugenza nkawe, tukemera gukora nk’uko umubyeyi we yabigenje. Uyu munsi twizihiza none, uratwibutsa ko iwacu h’ukuri ari mu ijuru aho tuzasanga Mariya mu ikuzo ry’Imana.

Uwo mugore w’agatangaza, Ivangili y’uyu munsi yavuye mu Ivanjili ya Luka, iratwereka ibanga ry’ubuhangage bwe : ni Urukundo. Bikira Mariya amaze kumenyeshwa umugambi Imana imufiteho, yanamuhaye amakuru y’uko mwene wabo yari atwite kandi ari muzabukuru. Bikira Mariya akimara kumva iyo nkuru yaranyarutse ajya gufasha Elizabeti. Maze uwo mubyeyi atwigisha atyo kubaho tubereyeho bagenzi bacu. Yohani niwe utwubwira ko urukundo tukunda Imana rugomba kugaragarira mu rukundo dukunda abavandimwe bacu. Urukundo rwa Bikira Mariya rwitangira abandi rutwisha kandi rwaduhaye ingabire zitandukanye :

•             Rwaduhaye kumenya Bikira Mariya uwo ariwe. Uwahebuje ababyeyi bose umugisha n’umwana we akaba agomba guharirwa ibisingizo

•             Rwatumye Bikira Mariya aba umuhuza wa Yezu Kristu umwana we akaba n’Umwana w’Imana na Yohani Batisita ugomba kumutegurira amayira

•             Urwo rukundo rwatumye Elizabeti yuzura Roho Mutagatifu maze ahanura ibyerekeye Bikira Mariya ko ari umuhire bitewe n’ukwemera kwe, ndetse ko n’uwo yaratwaye mu nda, ariwe Yezu Kristu umucunguzi w’abantu bose ko ukwiye guharirwa ibisingizo byose

Ikindi urukundo rwa Bikira Mariya rwitangira abandi rwatumye tumenya imbamutima ze igihe aduhaye igisingizo cye cy’agatangaza : « Umutima wajye urasingiza Nyagasani, kandi uhimbajwe n’Imana umukiza wajye », … Muri iki gisingizo Bikira Mariya uratwereka uko yabonaga Imana n’uko yabanaga nayo. Aha rero uyu mubyeyi aratwigisha kunoza umubano wacu n’Imana, maze buri wese muri twe akaba afite ibisingizo bishingiye ku buryo abanye nayo. Mangificat n’urugero rw’imiterere y’umutima w’umuntu ukunda Imana.

                Ikindi gikomeye Ivanjili y’uyu munsi itwigisha ni uguha igihe abavandimwe bacu, cyane cyane abadukeneye kurusha abandi. Muri iki gihe asanga abantu benshi n’abakristu bamwe barimo bihugiyeho, biruka mu byabo gusa. Utekereje neza Bikira Mariya ntiyari ubuze ibyo nawe yahugiraho kuko ibyo yaramaze kubwirwa na Malayikka byari bihagije rwose kugira ngo bimutware umwanya munini cyane wo bubizirikana no kubigira ibye. Ariko siko yabigenje, amaze kwakira Imana yagiye kuyiha awari uyikeneke ariwe mwene wabo Elizabeti. Natwe Bikira Mariya atwigishe kuberaho bagenzi bacu cyane cyane abadukeneye kurusha abandi.

Isomo rya kabiri dusanga mu Ibaruwa Pawulo mutagatifu yandikiye abanyakorenti, riratubwira imvano y’ikuzo rya Bikira Mariya n’iry’abantu bose bemera Imana. Ni Yezu Kristu yazutse gutyo agafungura imiryango y’ijuru ku bemera bose. Yezu yaje gusubiranya ibyangijwe n’icyaha cya muntu, yaje guhashya ubugizi bwa nabi bwa Sekibi. Yaje gusubiza ubuzima abapfuye, maze ku isonga ubwo buzima butazima abuganuza umubyeyi we Bikira Mariya.

Bavandimwe, murabona ko amasomo y’uyu munsi, duhereye kuri Bikira Mariya tubona mu ikuzo ry’Imana, atwumvisha neza ko natwe dutumiwe n’Imana kuzasangira ibyishimo byayo. Bikira Mariya rero akatubera urugero mu buzima bw’umuntu ukunda Imana kandi uharanira gukora ugushaka kwayo. Ubuzima bwa Bikira Mariya kugeza yimakajwe mu ijuru, ni ishuri riduha icyerekezo cy’ubuzima bwacu, cy’umuhamagaro wa buri wese. Twese kimwe na Bikira Mariya duhamagariwe kuba mu byishimo bidashira duhabwa n’uwaducunguye.

Dusabe Nyagasani kuri uyu munsi twizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya kuba abagenerwamurage b’ijuru kimwe nawe.

Bikira Mariya utarasamanywe icyaha urajye udusabira twese abaguhungiraho !

Padiri Félicien MUJYAMBERE

Ukorera ubutumwa bwe muri Diyosezi ya Kibungo,

akaba no muri Kominote ya Emmanuel  

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed