Paruwasi Katedrali ya Kibungo irashimira Imana imbuto z’Iyogezabutumwa ryakozwe mu rubyiruko by’umwihariko urubyiruko rw’abakozi, abacuruzi n’abanyabukorikori ndetse n’urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye ruri muri Kaminuza ndetse n’urugitegereje akazi. Urwo rubyiruko rwibumbiye mu Ihuriro ryarwo ryitwa « Groupe Impuhwe ».

Iryo Huriro ryamenyekanye ku Izina ry’Impuhwe ryatangiriye muri Paruwasi ya Kirehe, aho urubyiruko nk’urwo, rubifashijwemo na Padiri wari Omoniye w’urubyiruko Padiri Bahati Daniel, rwatangiye kujya rukora ibikorwa by’urukundo, maze rusanga nta rindi zina rirukwiye uretse kwitwa « Impuhwe ».

Mu mwaka wa 2018, Urwo rubyiruko rwasuye urwa Zaza, maze ruhashinga Ihuriro nk’iryo. Maze ruhindukiye runyura muri Paruwasi Kategrali ya Kibungo ku cyicaro cy’umwepiskopi, maze naho Groupe Impuhwe ihagera ityo. Iyo Groupe yashinzwe muri Katedrali ku itariki ya 10/07/2018.

Padiri Gerard MANIRAGABA ni we wabafashije cyane kandi iryo Huriro ryahashinze imizi ku buryo buhamye, ndetse kubera ko ari na Omonier w’Urubyiruko rwose rwa Diyosezi yafashije n’andi ma Paruwasi kugira amahuriro nk’ayo.  Iryo huriro ryageze no muri Paruwasi ya Rukoma, Paruwasi ya Rwamagana aho iryo Huriro ryafashe izina Impuhwe-Fiat, hari n’andi ma Paruasi akitegura kurishinga.

Muri make ibya Groupe impuhwe byabaye nka ka kabuto ka Sinapisi Yezu Kristu atubwira mu Ivanjili kavuyemo Igiti cy’inganzamarumbo.

Turishimira imbuto nziza nyinshi zeze kuri iyo mpano yahawe urubyiruko.

Yezu Kristu ati «Si mwe mwantoye maze mbashyiraho kugira ngo mugende mwere imbuto kandi imbuto yanyu igumeho » (Yh15, 16)

Icyo nasozerezaho ni uko iyo Groupe Impuhwe yagabye amashami kuko ifite na Chorale yitwa Christus Vivit (bisobanura Kristu ni muzima) yavutse ku Itraiki ya 21/07/2019, ndetse ikagira n’itsinda ryitwa «Christus Vincit » (bisobanura Kristu yaratsinze) nayo yavutse mu kwezi k’ugushyingo 2019.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Ushinzwe urubyiruko muri Paruwasi Katedrali ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed