Mutagatifu Yakobo, Intumwa ya Yezu Kristu, bamwita Mukuru kugira ngo bamutandukanye na Yakobo Muto, mwene wabo wa Yezu, wanditse Ibaruwa yo muri Bibiliya.
Mutagatifu Yakobo Intumwa yari mukuru wa Yohani Intumwa, bombi bakaba abahungu ba Zebedeyi . Bari abarobyi hamwe na se batunzwe n’uwo mwuga.
Muribuka uko Ivanjili idutekerereza uburyo Yezu yabatoye bombi, igihe Yezu abasanze mu murimo wabo w’uburobyi, wari ubatunze: “Yigiye imbere gatoya, abona Yakobo, mwene Zebedeyi, na Yohani murumuna we; bariho batunganya inshundura zabo mu bwato” (Mk 1, 19). Nta wundi mwuga Ivanjili itubwira ko bari bazi.
Igihe Yezu yagendaga akikije inyanja ya Garileya yababonye bariho batunganya inshundura zabo mu bwato: “Ako kanya arabahamagara. Nuko basiga se Zebedeyi mu bwato hamwe n’abakozi be, baramukurikira’’. (Mk 1, 20). Ntibabajije, ntibanashidikanyije, bahereye ko baramukurikira. Igihe Yezu agiye i Yeruzalemu igihe cye cyo kuva ku isi cyegereje, yari aherekejwe n’abigishwa be barimo Yakobo na murumuna we Yohani. Mu nzira bajya i Yeruzalemu mu rusisiro rw’abanya Samaliya banze gucumbikira Yezu n’abigishwa be
Biswe “bene nkuba” n’izindi ntumwa kuko Yezu yababujije guhamagara inkuba z’ijuru ku musozi wari wanze kubacumbikira. Nibo basabiwe na nyina Salome ngo Yezu umunsi yageze mu bwami bwe azicaze umwe ibumoso undi iburyo. Yezu icyo gihe abasezeranya ko bazamubera abamaritiri bakajya mu ijuru. Ariko ntiyagira umwanya waryo abemerera usobanuye mu yindi. Yakobo yari umwe mu nshuti za Yezu. Yari umwe mu bo Yezu yakundaga kwihererana na bo , we na Petero na Yohani. Ni bo Yezu yemereye kumuherekeza ajya kuzura umukobwa wa Yayiro. Aba ari na bo bajyana ubwabo mu mpinga y’umusozi yihindura ukundi mu maso yabo.
Yakobo ni we Ntumwa yambere yapfiriye Ivanjili ya Yezu, mu mwaka wa 44 Yezu amaze gusubira mu ijuru. Tuzi ko yishwe na Herodi agira ngo ashimishe abayahudi, akamwicira i Yeruzalemu. Bamuciye umutwe kuri Pasika y’uwo mwaka, apfira Yezu Kristu mbere y’izindi Ntumwa.
Twizihiza mutagatifu Yakobo (mukuru) Intumwa ku itariki 25 Nyakanga.
Byateguwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed