Hari kuwa 29 Kamena 2019, ku munsi mukuru w’Abatagatifu Petero na Pawulo Intumwa, ubwo Nyiricyubahiro Antoni KAMBANDA yahawe umwambaro wa “Pallium“, nk’ikimenyetso cy’ubushumba ku Mwepiskopi ushinzwe Intara y’ubutumwa bwa Kiliziya (Province Ecclésiastique), mu muhango wabereye i Roma ku cyicaro cya Papa.

Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA yari ari kumwe na ba Arkiyepiskopi bagera kuri 31 b’Intara za Kiliziya (Archevêques Métropolitains), bahawe ubutumwa muri uwo mwaka, harimo abagera ku 8 b’Abanyafurika.

Byari ibyishimo bikomeye, kuri Arkiyepiskopi Nyiricyubahiro Myr Antoni KAMBANDA, kujya kwifatanya n’umusimbura wa Petero Intumwa, Papa Fransisko, mu rwego rwo guhimbaza ibirori by’umunsi mukuru w’Abatagatifu Petero na Pawulo, ndetse no guhabwa umwambaro wa “Pallium”, nk’ikimenyetso gikomeye gisobanuye byinshi kuri Arkiyepiskopi, nk’umushumba ushinzwe Intara yose ya Kiliziya Gatolika y’u Rwanda.

Nyiricyubahiro Antoni KAMBANDA yagaragaje icyo gihe ibyishimo bye, kandi agira icyo avuga ku nyigisho yatanzwe na Papa, aho Nyirubutungane Papa Fransisko yagaragaje ko Umwepiskopi asabwa kwicisha bugufi, agashimangira ko akwiye gufata urugero ku Batagagatifu Petero na Pawulo, kuko ari abahamya b’ubuzima (témoins de vie), abahamya b’imbabazi (témoins du pardon) n’abahamya ba Yezu (témoins de Jésus).

Ni inyigisho igera ku mutima kuko Nyirubutungane Papa Fransisko, Umusimbura wa Petero, yagaragaje ukuri kuranga ubutumwa bwa Arkiyepiskopi, ko atabikesha imbaraga ze bwite, ahubwo ingabire y’Imana. Nyiricyubahiro Antoni KAMBANDA, yagize ati: “Hari benshi bari babikwiye kundusha, ariko Nyagasani ni We wihitiramo; ashobora no guhitamo abanyantege nke, atitaye ku butungane bwabo. Mu by’ukuri ni Nyagasani ubyikorera si uko umuntu aba abikwiye.” (Reba ikiganiro yagiranye na Padiri Yohani-Petero Bodojoko: Jean-Pierre Bodjoko, SJ-Cite du Vatican, Vatican News, kuwa 2 Nyakanga 2019)

  • Gutanga imbabazi”, ni urufunguzo rw’Iyogezabutumwa!

Mu gihe, mu Nyigisho ya Misa, Nyirubutungane Papa yagarutse ku kuba abahamya b’ubuzima, abahamya ba Yezu n’abahamya b’imbabazi, Musenyeri Antoni Kambanda yashimangiye ko, mu Rwanda, imbabazi ari ingingo shingiro y’Iyogezabutumwa. Musenyeri ati: “Nyuma y’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Jenoside yakozwe n’abanyarwanda, abari abaturanyi, ndetse n’abakristu, kugira ngo umuryango nyarwanda wongere kwiyubaka, urufunguzo ni ugusaba no gutanga imbabazi. Kubasha gusaba imbabazi no kuzihabwa“. Musenyeri Arkiyepiskopi wa Kigali yashimangiye ko kuba Papa Fransisko yagarutse ku ijambo “Imbabazi” mu nyigisho ye byatumwe arushaho kumva ukuntu ari ingingo y’ingenzi y’ubutumwa bwe mu Rwanda, aho igihugu cy’u Rwanda cyari mu Isabukuru y’imyaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

  • Gutwara intama ushinzwe ku ntugu ni umutwaro ariko kandi ni ibyishimo kubera Nyagasani

Muri icyo kiganiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, yagiranye na Radiyo ya Vatikani, yemeza ko “Ikimenyetso cy’umwambaro wa ‘Pallium’, Nyirubutungana Papa yatanze kuri uwo munsi mukuru w’Abatagatifu Petero na Pawulo, usobanura umutwaro n’inshingano y’Umushumba usabwa gutwara ku ntugu ze abo ashinzwe[1]. Ariko kandi agahamya ko ari n’ibyishimo kuko bigirirwa Nyagasani. Ati “Mfite ikizere muri Nyagasani kuko ahari kugira ngo adufashe. Adusaba kumugirira ikizere kandi tukemera kuyoborwa na We” . Ni ngombwa kwemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu ndetse n’ugushaka kwa Nyagasani.


[1]Reba Inkuru yasohotse mu kinyamakuru cya “Vatican News“, kuwa 2 Nyakanga 2019, 18h59′. Ikiganiro Musenyeri Antoni KAMBANDA yagiranye na Padiri Yohani Petero Bodojoko, umupadiri w’umuyezuwiti ushinzwe Gahunda za Afurika kuri Radiyo ya Vatikani.

Reba Inyigisho ya Papa Fransisko ku munsi Mukuru w’Abatagatifu Petero na Pawulo, kuwa 29 Kamena 2019.

Photo Archive

Tubifurije Isabukuru Nziza Nyiricyubahiro Cardinal!

Padiri Dieudonné UWAMAHORO,

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed