Mutagatifu Tomasi, Intumwa, ni umwe mu ntumwa 12 Yezu yatoye ngo zibane nawe, hanyuma azazohereze mu butumwa bwo kwamamaza Inkuru Nziza (Mk 3,14 ). Tomasi yari umuyahudi ukomoka mu Galileya, na we akaba yari umurobyi, kimwe na bagenzi be benshi b’intumwa.
Tomasi Intumwa tumubona mu Mavanjili Matagatifu ndetse no mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa. Ivanjili, uko yanditswe na Yohani, imwita « Didimi », izina riva ku kigereki rigasobanura «Impanga». Tomasi Intumwa yamenyekanye cyane kubera, kuba yarabanje gushidikana ku Izuka rya Yezu, igihe Yezu abonekeye izindi ntumwa we adahari nk’uko tubibona mu Ivanjili ya Yohani (Yh 20, 24-29). Yezu amaze kumwiyereka no no mwereka urubavu rwe, n’ibikomere bye, Tomasi yahamije ukwemera kwe, agira ati : « Nyagasani Mana yanjye » (Yh 20, 28).
1. Yezu Kristu wazutse yiyeretse Tomasi kugira ngo abe uwmemezi.
Igihe Yezu Kristu abonekeye Intumwa ku munsi wa Pasika,Tomasi Intumwa we ntiyari ahari. Nuko igihe izindi Ntumwa zimubwiye ko Yezu yazibonekeye yanga kubyemera agira ati: «Nintabona mu biganza bye umwenge w’imisumari, kandi nintashyira urutoki rwanjye mu mwenge w’imisumari, n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe, sinzemera.» (Yh 20,25)
Nyuma y’umunsi wa munani, Pasika ibaye, noneho Tomasi ari kumwe n’abandi bigishwa, Yezu Kristu, akinjira aho bari bari, kandi inzugi zikinze, abwira Tomasi ati: “Shyira urutoki rwawe hano, urebe n’ibiganza byanjye; zana n’ikiganza cyawe ugishyire mu rubavu rwanjye, maze ureke kuba umuhakanyi, ube umwemezi“(Yh 20, 27). Bityo Tomasi ahamya ukwemera, ku buryo bwuzuye, agira ati : « Nyagasani, Mana yanjye » (Yh20,28). Imvugo ye yahindutse iya Kiliziya yose.
2. Yezu Kristu yahishuriye Tomasi ko ari We Nzira, Ukuri n’Ubugingo:
Mu Ivanjili ya Yohani, igihe Yezu yahishuriraga intumwa ze ko agiye kugenda, kandi aho agiye bahazi, ndetse n’inzira ijyayo bayizi, agira ati : « Aho ngiye murahazi n’inzira yaho murayizi » (Yh 14, 4). Tomasi yaramusubije ati : « Nyagasani, tuba tutazi aho ugiye, ukabona ko twamenya inzira dute ? » (Yh 14, 5). Bituma Yezu Kristu ahishuriro intumwa ze uwo ari We, agira atI : « Ni Jye Nzira, n’Ukuri, n’Ubugingo.
3. Mutagatifu Tomasi ati: «Nimuze tujyane na We dupfane na We»
Tomasi yabanye na Yezu, aramukunda cyane. Muribuka igihe Yezu agiye kujya i Yeruzalemu, intumwa zikamugira inama yo kutajyayo, zigira ziti:« Mwigisha, vuba aha Abayahudi bari bagiye kugutera amabuye, none usubiyeyo ? » (Yh 11, 8). Ariko Yezu ntiyita kubyo bamubwira, afata urugendo agana i Yeruzalemu: «Nuko Tomasi witwaga Didimi abwira abandi bigishwa, ati “Reka tujyane, natwe tuzapfane na We” ». (Yh 11,16).
Abanyarwanda baca umugani ngo: “inshuti nyayo uyibona mu byago”. Aya magambo ya Tomasi aragaragaza ko yari yiteguye ububabare n’urupfu byari bitegereje Yezu, bituma ashishikariza izindi ntumwa kudatererana inshuti yabo, byatuma yemera no gupfana na we.
4. Mutagatifu Tomasi yabaye umuhamya wa Yezu gugeza amupfiriye
Intumwa zimaze guhabwa Roho Mutagatifu, Tomasi yagiye kwigisha Inkuru Nziza muri Etiyopiya, nyuma ajya kwigisha abamedi n’abaperezi. Tomasi yakomereje mu majyepfo y’igihugu cy’Ubuhinde, ahamamaza Inkuru Nziza, ndetse muri ako gace bamufata nk’uwashinze Kiliziya yaho. Tomasi yageze muri icyo guhugu cy’Ubuhinde mu mwaka wa 52, ahigisha Ijambo ry’Imana, ahakorera ibitangaza byinshi, kandi abatiza abantu benshi harimo n’abakomeye b’ibwami. Uruhererekane rw’amateka ya Kiliziya ruvuga ko yapfiriye mu Buhinde , ahowe Imana . Abakristu b’ahitwa i Malabari mu burengerazuba bw’Ubuhinde bakeka ko Tomasi Intumwa yaguye iwabo ahowe Imana, ahagana mu mwaka wa 70. Umunsi we uhimbazwa kuwa 3 Nyakanga buri mwaka.
5. Yezu Kristu ati: “Hahirwa abemera batabanje kwirebera” (Yh 20, 29b)
Natwe abemera Yezu Kristu, dushingiye ku buhamya bw’Intumwa zamamaje urupfu n’izuka bya Nyagasani Yezu Kristu, dusabe kugira ngo ukwemera kwacu kurusheho gushinga imizi no kwera imbuto nziza kandi nyinshi. Dusabe kugira ngo ukwemera kwacu, kumurikiwe n’Ijambo ry’Imana kandi gutunzwe n’Amasakramentu matagatifu, kudufashe kuba abahamya ba Yezu Kristu.
Turahirwa twe “abemera tutabanje kwirebera”(Yh 20, 29b). Tube abahamya nyakuri b’ukwemera. «Dore ijambo rikwiye kwizerwa: “Nidupfana na We, tuzabaho hamwe na We; nituba intwari hamwe na We, tuzima ingoma hamwe na We; nitumwihakana, na We azatwihakana; nituramuka tubaye abahemu, We azaguma kuba indahemuka, kuko adashobora kwivuguruza.”» (2 Tim 2, 11-13)
Tomasi Mutagatifu, udusabire.
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed