Uyu munsi kuwa Gatandatu tariki ya 26/6/2021, muri Paruwase ya Zaza habaye igikorwa gitagatifu cyo gusoza Ikoraniro ry’Ukaristiya ku rwego rwa Paruwasi. Iki gikorwa cyabimburiwe n’ inyigisho ku Ikoraniro ry’Ukaristiya zigamije kwigisha abakirisitu Ukaristiya n’ibyiza byayo, hakurikiyeho gutambagiza Isakaramentu ritagatifu ry’Ukaristiya no gushengerera, hakurikiraho Igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Zaza Jules Cesar Bukakaza.

Nyuma y’Igitambo cy’Ukaristiya, hatanzwe ubutumwa butandukanye bwibanze ku gushimira Imana uko yatubaye hafi kuva mu ntagiriro duhimbaza Ikoraniro ry’Ukaristiya kugeza dushoje ku rwego rwa Paruwasi. Hashimiwe kandi abakirisitu babigizemo uruhare mu nzego zose za Kiliziya
Ituro ryabonetse rizagenerwa abakene, Padiri Mukuru yashoje ashimira abitabiriye atanga n’ umugisha wihariye w’ uyu munsi.

Muri ibyo byishimo kandi Paruwasi yanizihije umunsi mukuru w’Abakateshiste ubundi usanzwe uba ku munsi mukuru wa Petero na Pawulo kuwa 29 Kamena, aho abakateshiste barangije mu Ishuri rya Kateshezi mu Ruhengeri bashimiwe ko bashoje amasomo yabo neza. Mu buhamya bwiza bw’uyu munsi bashimye abakateshiste 3 barangije mu ishuli ry’abakateshiste mu Ruhengeli; barimo umubyeyi w’umugore wemeye gusiga urugo rwe abyumvikanyeho n’umugabo we, akemera kujya kwiga asiga umugabo arera abana, atabarira Kiliziya.

Hashimwe kandi abakiristu bashoje ishuri rya Bibiliya bakaba biyemeje kwigisha abandi bakiristu ndetse bagashyigikira ibibina byitwa:”Mukiristu tunga Bibiliya”. Ni abakristu bashoje amahugurwa kuri Bibiliya mu ishuri rya Bibiliya, aho bamara umwaka wose biga Bibiliya babifashijwemo na Komisiyo ya Bibiliya muri Paruwasi.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Zaza. Jules Cesar BUKAKAZA

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed