Kuri icyi cyumweru, tariki ya 6 Kamena 2021, ku munsi mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya muri Paruwasi Katedrali ya Kibungo, habaye igikorwa cyo guhimbaza Ikoraniro Mpuzamahanga ry’Ukaristiya aho nyuma y’Igitambo cy’Ukaristiya, cyanatanzwemo Ukaristiya ya mbere ku bana biteguye, habaye umuhango wo gushengerera Isakaramentu ry’Ukaristiya ndetse no kuritambagiza mu Isengesho ryo gusingiza Imana no gusabira abarwayi.

Uwo muhango kandi wahujwe no gusoza Ishuri ritegura abifuza gushyingirwa (Ecole des Fiancés), aho abarangije inyigisho zibategurira umubano bahawe impamyabumenyi zigaragaza ko bashoje neza izo nyigisho.

Mu nyigisho ya Padiri Mukuru yagarutse ku nkomoko y’Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya ndetse no ku Masomo Matagatifu ya Liturujiya y’icyi Cyumweru:

Bavandimwe, umunsi mukuru w’Isakramentu Ritagatifu ry’Umubiri n’Amaraso bya Yezu Kristu duhimbaza none, ni umunsi mukuru mu by’ukuri utwibutsa kandi ugashimangira ibyo duhimbaza mu minsi nyabutatu ya Pasika, ni ukuvuga ibabara, urupfu n’izuka bya Yezu Kristu, byo soko y’umukiro wa bene muntu. Nk’uko tubihimbaza ku wa kane mutagatifu, Yezu Kristu araye ari budupfire, mu rukundo rwe rutagereranywa, yashatse guha abantu bo mu bihe byose no mu bice byose by’isi, uburyo bwo kugira uruhare ku gikorwa cy’urukundo ruhebuje yari agiye kubakorera cyo kwitura Imana Se ho igitambo gihongerera ibyaha byabo kibabaronkera umugisha. Mu by’ukuri Ukaristiya Ntagatifu Yezu yaremye mu isangira rya nyuma n’intumwa ze agihe afashe umugati akagira ati “ iki ni umubiri wanjye ubatangiwe…” agafata n’inkongoro ya divayi akagira ati “aya ni amaraso yanjye y’isezerano rishya, agiye kumenerwa imbaga itabarika ngo bababarirwe ibyaha” ibumbye muri yo ububabare, urupfu rwo ku musaraba n’izuka bya Yezu Kristu.

Mu isengesho abasaserdoti bakunze gukoresha mu gusoza ishengerera ritagatifu babwira Yezu mu Ukaristiya aya magambo bati : “Nyagasani Yezu wowe wadusigiye urwibutso rw’ububabare bwawe mu Isakramentu ryagatangaza turakwinginze: uduhe kubaha amayobera Matagatifu y’umubiri n’amaraso byawe, bitume twiyumvamo ubudahwema imbuto dukesha ubucunguzi bwawe.”

Uyu munsi mukuru rero Bavandimwe nkunda, utwibutsa kandi ugashimangira icyubahiro, urukundo n’ubuyoboke tugomba kugirira Umubiri n’amaraso byadukijije bya Yezu Kristu mu Ukaristiya utwibutsa kandi akamaro ndasimburwa iryo Sakramentu rifite mu buzima bwa Kiliziya no mu buzima bwa buri mukristu ku buryo bw’umwihariko.

Nk’uko tubivuga mu gitero cya gatigisimu ya Kiliziya Gatolika mu Ukaristiya Ntagatifu harimo Yezu Kristu ubwe rwose: Umubiri we n’amaraso ye, mu bimenyetso b’umugati na Divayi, akatubera icyarimwe IGITAMBO dutura Imana duhongerera ibyha byacu kikaturonkera umukiro; akatubera IFUNGURO ridutungira roho n’umubiri rikaduha ubugingo bw’iteka, akanatubera INSHUTI tubana iminsi yose nkuko yabisezeranyije intumwa ze mbere y’uko asubira mu ijuru agira ati “Dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugera ku nduduro y’ibihe” (Mt 28,20)

Bavandimwe, nibyo koko m’Ukaristiya, duhabwa Yezu Kristu, Jambo w’Imana, uw’ibintu byose bikesha kubaho. Duhabwa Umugenga w’Ijuru n’isi, Ubeshejeho byose ku bw’ububasha n’urukundo bye (Kol 1,16). Bavandimwe, m’Ukaristiya Ntagatifu, dushengerera Yezu Umukiza w’abantu, tukaramya ibikomere bye byadukijije, tukegera Umutima we wahuranyijwe n’icumu, wo Soko ivubukamo ibyiza byose Imana itanga. M’Ukaristiya Ntagatifu, dushengerera Yezu Kristu, Zuba ry’ubutabera bw’Imana rituzanira agakiza mu mirasire yaryo (Mal 4,2). Kuri uyu munsi rero Bavandimwe, dusabe Yezu aduhe ingabire yo kumuhabwa neza, kumuhabwa twiteguye, kumuhabwa twisukuye; tumusabe kandi n’ingabire yo gukunda kumushengerera m’Ukaristiya. Gufata umwanya tugasabana nawe, tukamuhanga amaso, tukamubwira ko twemera ko ari Imana yacu, ko tumwizera, ko tumukunda kandi ko twifuza kumukunda kurushaho.

Bavandimwe nkunda, Amasomo matagatifu y’uyu mwaka wa liturjiya (umwaka B) tumaze gutega amatwi, aduha kuzirikana ku buryo bw’umwihariko ku Maraso Matagatifu ya Yezu. Mu ivanjiri twumvise Yezu abwira abigiswha be ati : « iki ni Amaraso yanjye y’isezerano, amenewe abantu batabarika ». Ibi Yezu yabivuze yibutsa amaraso y’igihango Imana yagiranye n’Abayisiraheli ku musozi wa Sinayi, nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere, igihango cyahaga uwu Muryango guhinduka umuryango bwite w’Imana, nayo igahinduka Imana yabo. Cyane cyane ariko Yezu yavugaga amaraso y’igitambo yari agiye kwituraho Imana ku Musaraba, amaraso y’igihango gishya Imana yari igiranye n’abantu. Amaraso yavuye mu bikomere by’inkoni zitagira ingano Yezu yakubiswe n’abishi be, amaraso yavuye mu bikomere by’amahwa bamutamirije ku mutwe bagakubitamo inkoni,  amaraso yavuye mu bikomere by’imigera bamushinze mu biganza no ku birenge igihe bamubamba ku Musaraba, yewe ndetse n’igihe yari amaze gupfira ku musaraba, mbere yuko bururutsa umubiri we, Yohani Mutagatifu atubwira ko umusirikari yamutikuye icumu mu rubavu nuko hakavamo amaraso n’amazi (cf Yn 19,34).  

Bavandimwe, ayo Maraso twibukana icyubahiro n’urukundo rwinshi Yezu yameneye ku musaraba niyo kiguzi cy’ugucungurwa kwacu. Koko nk’uko Petero Mutagatifu abitwibutsa “Ntabwo ari ibintu bishanguka nka zahabu cyangwa feza byabarokoye,… ahubwo mwarokowe n’amaraso y’agaciro gakomeye ya Kristu” (1P1,19).  

Amaraso ya Kristu, niyo Imana yemeye ko aba icyiru cy’ibyaha bya muntu. Twagizwe intungane, twiyunga n’Imana mu maraso y’umwana wayo yameneye ku Musaraba (Rm 3,25; 5,9). Bityo rero Amaraso ya Yezu niryo sengesho ryuje imbaraga rikora ku mutima w’Imana, ni ryo turo rikomeye dutura rikaturonkera impuhwe n’umugisha ku Mana.

Bavandimwe, nk’uko twabyumvise mu isomo rya kabiri ryo mu ibaruwa yandikiwe Abaheburayi, Amaraso ya Yezu ni yo mbaraga “zisukura umutima wacu zikawukiza ibikorwa bitera urupfu kugirango dusingize Imana Nzima” (He 9,14). Mu by’ukuri nta muntu ushobora kwigeza ku isuku y’umutima. Ibyifuzo, ibitekerezo n’ibikorwa byanduza umutima wa muntu akenshi biturusha ingufu! Umuti n’imbaraga zaduha kubitsinda ni ukwiyambaza kenshi amaraso ya Kristu; uko tumuhawe m’Ukaristiya tugasubiramo iri sengesho tuti : Maraso ya Yezu unsabemo, unyuhagire ubyaha, unkize ingeso runaka zangize imbata. Nguko uko tubamba ku musaraba wa Kristu imibiri yacy n’ingeso bitworeka mu cyaha. Amaraso ya Yezu aduha imbaraga zo kwemera kubabara aho gucumura; “Kurwana bigera aho kuvushwa amaraso mu ntambara y’icyaha” (He 12,4). 

Bavandimwe kuri uyu munsi twizihizaho ku buryo bw’umwihariko Isakramentu Ritagatifu ry’Umubiri n’Amaraso bya Kristu, dusabe Yezu Kristu duhabwa Amaraso ye asukure imitima yacu atubohore ku ngeso mbi zose zituma urukundo rw’Imana rutisanzura mu buzima bwacu.

Amaraso ya Kristu kandi Bavandimwe, ni urwibutso ruhoraho rw’igihango gikomeye cy’urukundo pfa pfe Imana yagiranye na muntu. Ikimenyetso kidashidikanywa cy’uko Imana idukunda; ingwate y’ubudahemuka bwayo. Bityo rero, muntu uwo ari we wese, mu byago cyangwa ingorane bikomeye gute yaba arimo, iyo yubuye amaso akarangamira Amaraso ava mu bikomere bya Yezu ku Musaraba,  ashobora kuvuga ati: Imana ntabwo yantereranye, irankunda, yatanze ubuzima bwayo kubera jye; ibyo bikamugarurira ikizere gikomeye cyo kubaho.  

Nyagasani Yezu kuri uyu munsi twubahaho Isakaramentu Ritagatifu ry’Umubiri n’amaraso byawe turakwinginze ngo Amaraso yawe waducunguje ku Musaraba akomeze muri twe icyo gikorwa cy’impuhwe zawe bityo tuberwe no kuronka ibyiza byose tugukesha.

Amen!

Nihasingizwe Yezu Kristu mu Isakramentu ritagatifu ry’Ukaristiya!

Padiri Felicien MUJYAMBERE, Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedrali ya Kibungo

Byegeranyijwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Muri Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed