Mu kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo ya TV 10, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yagarutse ku Ikoraniro ry’Ukaristiya Kiliziya ihimbaza muri uyu mwaka wa 2021, ndetse n’isano Ukaristiya ifite mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Nyiricyubahiro Antoine KAMBANDA yagarutse ku ruhare Ukaristiya ifite mu buzima bwa muntu kuko ari Isakaramentu ririmo Yezu Kristu ubwe rwose. Ukaristiya ni Yo ibeshejeho Kiliziya, ni indunduro y’ibikorwa dukora; niho ibikorwa byose bya Kiliziya biminuriza.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yasobanuye uburyo Ukaristiya ari isoko y’imbaraga mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urupfu rwariganje, rwari rwahawe intebe. Yezu Kristu watsinze urupfu, ni We Soko y’ubuzima, Impuhwe n’Ubwiyunge; muri Ukaristiya yongera kudusubiza ubuzima kandi akatugeza ku bwiyunge. Urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge tumazemo igihe turuyoborwamo n’Ukaristiya, isoko y’ubuzima butazima, ubuzima budutsindira urupfu. Muri Ukaristiya tubona imbaraga n’urumuri bituyobora muri urwo rugendo rw’ubwiyunge. Kugira ngo Umuryango nyarwanda wongere kubana byasabye impuhwe, kuko gusaba imbabazi no kubabarira ari byo bitugeza ku bwiyunge n’ubumwe byuzuye.
+ Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA mu kiganiro yatanze kuri Televiziyo ya TV 10
Comments are closed