Umutima Mutagatifu wa Yezu Kristu ni Impano yahawe Abasaseridoti mu buzima bwabo no butumwa bwabo kugira ngo bitagatifuze.
Biturutse ku cyemezo cya Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, kuva mu mwaka wa 1995, buri mwaka Kiliziya Gatolika ihimbaza umunsi wo gusabira ukwitagatifuza kw’Abapadiri ku Munsi Mukuru w’Umutima Mutagatifu wa Yezu, umunsi uba kuwa 5 ukurikira Icyumweru cya 2 nyuma ya Pentekosti.
Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yatangaje icyo cyemezo mu Ibaruwa yandikiye Abapadiri kuwa 25 werurwe 1995, ku munsi mukuru wa Bikira Mariya abwirwa ko azabyara Umwana w’Imana, Ibaruwa igenewe uwa 4 Mutagatifu muri uwo mwaka wa 1995.
Mu gusoza iyo Baruwa,
Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yatangaje ko yemeje ku buryo budasubirwaho
icyifuzo yari yagejejweho n’Ibiro bya Papa bishinzwe ubutumwa
bw’Abasaseriridoti (Congrégation pour le Clergé). Mutagatifu Papa Yohani Pawulo
wa II agira ati : «Uwa Kane Mutagatifu, udusubiza
mu ntangiriro z’Ubusaseridoti, ukatwibutsa kandi inshingano yo guharanira
ubutagatifu, kugira ngo tube ‟Abagaragu b’ubutagatifu” ku bantu bose, abagabo
n’abagore, dushinzwe mu murimo w’iyogezabutumwa
. Nshingiye kuri urwo rumuri,
nasanze ari ngombwa by’umwihariko kugira icyo mvuga ku cyifuzo cy’Ibiro
Bishinzwe ubutumwa bw’Abasaseridoti, cy’uko muri buri Diyosezi hahimbazwa
umunsi wo gusabira ukwitagatifuza kw’Abapadiri ku munsi mukuru w’Umutima
Mutagaitifu wa Yezu cyangwa ku yindi tariki yaba iboneye kandi ihuje
n’inshingano n’ibisabwa ku butumwa bwabo. Ni muri urwo rwego icyo cyifuzo
nkigize icyanjye, nkaba nifuza ko uwo munsi wafasha Abapadiri kurushaho kubaho
bunze ubumwe kandi bahuje umutima n’uwo Mutima Mutagatifu w’Umushumba Mwiza»[1].
[1] Ibaruwa Papa Yohani Pawulo wa II (Lettre du Pape Jean-Paul II aux Prêtres à l’occasion du Jeudi Saint 1995, du Vatican, le 25 mars 1995, Solennité de l’Annonciation du Seigneur), Reba numero ya 8
Kuva ubwo, buri mwaka Kiliziya ihimbaza uwo munsi mu kurangamira uwo Mutima Mutagatifu wa Yezu isabira ukwitagatifuza kw’abasaseridoti.
Twibutse ko, buri mwaka, Mutagatifu Papa Yohana Pawulo wa II atahwemye kwandikira Abapadiri buri wa Kane Mutagatifu, aho Kiliziya izirikana Isangira rya nyuma, ku munsi mukuru w’Iremwa ry’Ukaristiya n’Ubusaseridoti, akaboherereza ubutumwa bubakomeza mu butumwa bwabo, kandi bubagaragariza urukundo rwa Gisaseridoti.
Mutima Mutagatifu wa Yezu uhe abasaseridoti umutima usa n’uwawe
ISENGESHO RYO GUSABIRA KILIZIYA[1]
Yezu wanjye, ndagusabye ngo wongerere Kiliziya yawe urumuri n’urukundo bya Roho Mutagatifu. Uhe abasaseridoti bawe imbaraga zizatuma bakugarurira imitima yahabye yose. Duhe abasaseridoti batagatifu kandi ubakomezemo ubwo butungane.
Wowe Musaseridoti Mukuru w’Imana, boherereze impuhwe zawe zibagume iruhande kandi zibarinde imitego yose bahura na yo iganisha umuriro w’iteka.
Mukiza mwiza, izo mpuhwe z’Imana nizigane kuri roho ya buri musaseridoti, maze zimurinde icyashobora kwanduza ubutungane bwe, kuko uri Umushoborabyose!
Amina
[1]Reba agatabo k’Impuhwe z’Imana kitwa KWIYAMBAZA IMPUHWE Z’IMANA, Pallotti Presse 1992, ku rupapuro rwa 47
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Paruwasi Katedrali ya Kibungo , Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed