Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yifatanyije mu Rugendo Nyobokamana rw’i Kibeho n’Abakristu ba Diyosezi ya Kibungo baturutse muri Paruwasi zose zayo, ndetse n’abaturutse muri Arkidiyosezi ya Kigali, baherekejwe n’Abasaseridoti n’Abihayimana.
Urwo rugendo Nyobokamana rwakozwe kuri iyi tariki ya 31 Gicurasi 2021, ku munsi wa Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti, rwabaye impurirane yo gushimira Imana ko uwo Mubyeyi Bikira Mariya yadusuye i Kibaho, gushimira Imana ingabire ya Cardinal wa mbere mu Rwanda, kuko kuva Mgr Antoine KAMBANDA yashyirwa muri urwo rwego ari ubwa mbere rukozwe, ndetse no kwifatanya na Nyirubutungane Papa Fransisko mu gusabira isi ngo Imana idukize icyorezo cya Covid. Bimaze kuba umuco muri Diyosezi ya Kibungo gukora Urugendo Nyobokamana i Kibeho mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi, kuri iyi tariki ya 31, cyangwa indi iyegereye bitewe na gahunda ya Diyosezi.
Mu butumwa Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yatanze yagarutse ku ngabire y’uko Bikira Mariya yadusuye i Kibeho ndetse abihuza n’Ihuriro ry’Ukaristiya nk’impano Yezu Kristu yadugaye igihe yemera kugumana natwe muri iryo Sakaramentu. Nyiricyubahiro Cardinal kandi yagarutse ku mwaka wa Yozefu Mutagatifu n’ibyishimo by’urukundo mu muryango, aho uwo mubyeyi natwe yifuza kudusura mu miryango yacu nk’uko yasuye Elizabeti Mutagatifu, ngo aduhe ibyo byishimo by’urukundo rw’Imana.
Musenyeri Oreste INCIMATATA, wavuze mu izina ry’Abakristu ba Diyosezi ya Kibungo, yashimiye Antoine Cardinal KAMBANDA kubera ubwitange akorana ubutumwa bwe mu kwita kuri Diyosezi ya Kibungo, yitaho abifatanyije no kuba Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, ubutumwa asohoza muri za Komisiyo ashinzwe mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ndetse n’ubutumwa afite Biro bya Papa bishinzwe Iyogezabutumwa ku isi.
Musenyeri yashimiye kandi Ubuyobozi bw’Ingoro ya Kibeho bwatwemereye gukora urwo rugendo, nyuma y’igihe kinini Diyosezi zititabira Ingendo Nyobokamana z’i Kibeho, bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
Nyuma y’inyigisho, Igitambo cya Misa n’ubutumwa bw’umunsi bwatanzwe, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yatanze umugisha ku bitabiriye Urugendo Nyobokamana, ku mazi ndetse no ku bikoresho bitagatifu bizifashishwa mu gusenga.
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Muri Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed