Muri uku kwezi kwa Gicurasi 2021, ukwezi kwahariwe Bikira Mariya, Nyirubutungane Papa Fransisko yatangije isengesho ryihariye hamwe na Bikira Mariya, aho Ingoro za Bikira Mariya ku isi zigera kuri 30 zifatanya nawe mu Isengesho ryo gutakambira Nyagasani kugira ngo icyorezo cya Covid-19 gihagarare, tugasabira abahitanywe nacyo, kandi tugasabira n’abarimo kwitangira abarwayi ndetse n’abakora ubushakashatsi kugira ngo haboneke umuti n’urukingo bikenewe. Ni mu Isengesho Nyirubutungane Papa yise Marato y’Isengesho (Marathon de prière), ari byo bisobanura isengesho ryihuse, aho yakoresheje iryo jambo, ubundi dusanzwe tumenyereye ko rikoreshwa mu isiganwa mu mikino, kugira ngo adufashe gufatanya isengesho twisunze Bikira Mariya.
Nyirubutungane Papa Fransisko, yifashishije Ibiro bya Papa bishinzwe Iyogezabutumwa rivuguruye, yakoresheje iryo jambo adusaba gushyira imbaraga zidasanzwe mu Isengesho ryacu ry’uku kwezi kwahariwe Bikira Mariya, dutakambira Imana ngo idukize iki cyorezo cyugarije isi.
Ubundi byari biteganyijwe ko iryo sengesho, ryatangijwe na Papa ubwe, azarisoreza i Vatikani mu mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi, ariko hari indi nkuru nziza cyane ku Rwanda, kuko byemejwe ko iryo sengesho rizasorezwa no ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho mu Rwanda rwa Gasabo. Ni umugisha kuko tugize amahirwe yo kuzifatanya n’isi yose mu gutakambira Imana tunyuze ku Mubyeyi Bikira Mariya, aho kuva ku itariki ya 30 Gicurasi 2021, ku cyumweru ku mugoroba, hamwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA ndetse n’Umwepiskopi wa Gikongoro Musenyeri Célestin HAKIZIMANA, turarikirwa kuzifatanya n’abazaba bahagarariye abandi i Kibeho mu Isengesho. Maze ku munsi nyirizina, kuwa mbere tariki ya 31 Gicurasi 2021, ku munsi wa Bikira Mariya asura Elizabeti, tuzifatanyije n’abazaba bari hirya no hino ku isi, tukazakurikirana Isengesho rizayoborwa na Papa Fransisko uzaba ari i Vatikani, ariko yunze ubumwe n’abazaba bari ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho, kugira ngo hasorezwe iryo sengesho ririmo kubera ku Ngoro 30 zatoranyijwe ku Isi yose.
Ibitangazamakuru byo mu Rwanda, ndetse n’iby’ahandi ku isi bizaba birimo gutambutsa ayo makuru.
Dukomeze gusabira icyo gikorwa kandi dukomeze kunga ubumwe twambaza Bikira Mariya, Nyina wa Jambo.
Ni amakuru dukesha Pacis TV, Televiziyo ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Muri Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed