Mu gutangiza inama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri (28-29/05/2021) yateguwe na Komisiyo y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda y’itumanaho n’Itangazamakuru, Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard SINAYOBYE, Umwepiskopi wa Cyangugu akaba na Perezida w’iyo Komisiyo, yibukije akamaro k’uburyo bw’Itumanaho n’Itangazamakuru mu butumwa bwa Kiliziya bwo kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, yibukije kandi ko Ikoranabuhanga ari igikoresho kitabazwa mu kunoza uburyo n’imikorere y’Iyogezabutumwa. Nyiricyubahiro Musenyeri yagaragaje ko ubwo buryo n’imikorere byifashije Ikoranabuhanga bigomba kuba bimurikiwe n’Ivanjili.

Iyo nama igamije guhana amakuru ajyanye n’imiterere y’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga dufite, gusangira ubunararibonye ku bibazo birishamikiyeho duhura nabyo, ibyo dushobora guhura na byo no kungurana inama ku ngamba twafata z’igihe kirambye mu rwego rw’umutekano w’ibyo dukorera muri za mudasobwa no kuri murandasi. Iyo nama kandi igamije gushyiraho amabwiriza n’amategeko ngenderwaho kugira ngo imikoreshereze y’Ikoranabuhanga ijye ku murongo kandi ibe imwe muri Diyosezi zase za Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Ibyo bikazafasha gushyiraho umutekano w’amakuru anyura mu buryo bw’Itumanaho n’Ikoranabuhanga rihari kandi ridufasha muri byinshi ngo twirinde ibyonnyi byugarije ubwo buryo bw’Itumanaho.

Ni inama itumiwemo Abapadiri bashinzwe Komisiyo zishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri za Diyosezi zose za Kiliziya Gatolika mu Rwanda ikaba kandi irimo amahugurwa ku bijyanye n’umutekano w’Ikoranabuhanga n’imikoreshereze yaryo, azatangwa n’abakozi b’ikigo cy’Itumanaho cya N@com Services Ltd.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed