Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 26 Gicurasi 2021, muri Paruwasi Katedrali ya Kibungo, Myr Oreste INCIMATATA yakoranye inama nyunguranabitekerezo n’Abayobozi b’ibigo by’amashuri bya Kiliziya Gatolika byigenga n’ibyo Kiliziya Gatolika ifatanya na Leta ku bw’amasezerano bo muri Paruwasi za Kibungo, Bare, Remera na Rukira, zibarizwa mu Mirenge yo mu Karere ka Ngoma.

Inama nk’iyo iteganyijwe mu Turere twose Diyosezi Gatolika ya Kibungo ikoreramo ari two Ngoma, Kirehe, Kayonza na Rwamagana, kandi ikaba itumiwemo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ibyo Bigo bikoreramo, ikazakorwa mu byiciro bitewe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19:
- Ku wa 25/05/2021 yabereye i Zaza ihuza, Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo muri Paruwasi za Zaza, Rukoma, Kansana ziri mu Mirenge ya Ngoma, hiyongereyeho ikigo cya Kirwa kibarizwa muri Paruwasi ya Munyaga
- Ku wa 26/05/2021 yabereye i Kibungo, ihuza Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo muri Paruwasi za Kibungo, Bare, Remera na Rukira zo mu mirenge y’Akarere ka Ngoma
- Ku wa 01/06/2021 izabera i Kirehe, ihuze Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo muri Paruwasi zose zibarizwa mu Karere ka Kirehe.
- Ku wa 02/06/2021 izabera Mukarange, ihuze Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo muri Paruwasi za Gishanda, Kabarondo na Mukarange zibarizwa mu Karere ka Kayonza ndetse n’Abayobozi b’amashuri yo muri Paruwasi ya Rwamagana abarurirwa mu Karere ka Kayonza
- Ku wa 03/06/2021 izabera i Rukara ihuze Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo muri Paruwasi za Rukara na Nyakabungo abarizwa mu Mirenge yo mu Karere ka Kayonza.
- Ku wa 08/06/2021 izabera i Rwamagana ihuze Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo muri Paruwasi za Rwamagana na Ruhunda barizwa mu Karere ka Rwamagana, ndetse namashuri ya Munyaga abarizwa mu Karere ka Rwamagana
Ni inama isanzwe ikorwa rimwe mu mwaka, aho hasuzumwa ishusho y’uburere butangwa muri ayo mashuri ya Kiliziya Gatolika, ndetse hagafatwa imyanzuro ifasha Abayobozi b’ayo mashuri mu kuzamura ireme ry’uburezi buyatangwamo.

Musenyeri Oreste INCIMATATA, Ushinzwe Komisiyo y’uburezi Gatolika muri Diyosezi ya Kibungo no kureberera amashuri ya Kiliziya Gatolika, yagarutse ku nshingano y’ibanze ya Kiliziya Gatolika yo gutanga uburere n’uburezi buhamye kandi bunogeye abagana amashuri yayo, kuko Kiliziya ari “Umubyeyi n’Umwigisha” (“Mater et Magistra”).
Muri iyo nama nyunguranabitekerezo hagarutswe ku mikoranire ikwiye kuranga abagira uruhare bose mu burezi, baba Abayobozi b’amashuri, Abarimu, Ababyeyi, Abapadiri n’Abihayimana, ndetse n’imikoranire y’amashuri n’inzego za Kiliziya na Leta, aho ayo mashuri Kiliziya Gatolika iyafatanya na Leta, ku buryo bw’amasezerano.


Abapadiri bibukijwe inshingano bafite zo gufasha ayo mashuri kunoza inshingano zayo zo kurera, mu gufasha Abayobozi b’amashuri kwita ku nshingano zabo, bakamenya ibikorerwa muri ayo mashuri, kandi bakagira uruhare mu gutanga ibyiza byose abana bakeneye mu burere bwabo kugira ngo babe bizihiye Imana n’abantu, bazavemo abantu b’ingirakamaro kandi b’inyangamugayo.
Abayobozi b’amashuri bibukijwe ko bagomba kuba inyangamugayo kandi bagakorera mu kuri, bakirinda gukingira ikibaba abakora nabi badindiza uburezi, banga kwiteranya, mu manota baha abarimu muri dosiye zabo (Cotation et Evaluation). Barasabwa kwita ku burere bw’abana, baharanira kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri bashinzwe, baharanira kugira ubudasa mu gusohoza inshingano zabo, kuko bafite urufunguzo bahawe ku buryo ingaruka nziza cyangwa mbi ziba ku bana mu myigire yabo bazazibazwa (“Responsabilité morale”).
Ibindi byaganiriweho muri iyo nama nyunguranabitekerezo, bifasha abana mu burere n’uburezi bahabwa ni:
- Gucunga neza ubutaka bw’ishuri, ishuri rikagira ubusitani (“Jardin scolaire”), kandi abana bagatozwa imirimo y’amaboko
- Kwita ku Kigega cy’ubufatanye bw’Amashuri Gatolika (Fond de solidarité des Ecoles Catholiques: FOSEC), cyashyiriweho kunganira amashuri mu bibazo by’ingutu ayo mashuri ahura nabyo, birenze ubushobozi bwayo.
- Gutanga neza Isomo ry’iyobokamana rifasha abarerwa mu kugira ubumenyi mu by’Imana, ishuri rikagira imfashanyigisho zihagije z’iryo somo, kandi rikagena Umwarimu ufite ubushobozi bwo kuryigisha, ubifitiye impamyabushobozi, kandi hakagena amahugurwa ku mitangire inoze yaryo.
- Gutanga uburere nyobokamana («Animation spirituelle») mu gutoza abana gusenga, bakamenya amasengesho y’ibanze, bagatozwa Isengesho rikuru rya Misa, …, ku buryo abana bagira ishema ryo guhamya ukwemera kwabo, bakabikora bitabateye ipfunwe.
- Gushyiraho Komisiyo y’Uburezi Gatolika muri Paruwasi, kandi hagashyirwaho urwego rw’ubugenzuzi muri buri Paruwasi rugizwe n’itsinda rihuriweho n’abafatanyabikorwa mu burezi, kugira ngo hanozwe ibikorerwa byose muri ayo mashuri.
- Gutoza no gukundisha abana gusoma, ishuri rikagira ifatabuguzi ku Kanyamakuru ka “HOBE”, ndetse no kuri “KINYAMATEKA”, kugira ngo abana babone ibibafasha gusoma kandi bakamenya amakuru ya Kiliziya; ndetse abana bagatozwa no kwandika muri ibyo binyamakuru, mu kuba batanga za “Articles”. Aha Musenyeri yashimiye ishuri ryigenga rya Kiliziya Gatolika ry’Ababikira b’Abavizitasiyo rya “Saint Francois de sale” ryo muri Pruwasi Katedrale ya Kibungo ryagize umwana wabaye uwa mbere mu Rwanda mu marushanwa ategurwa na “HOBE”
- Kunoza Gahunda yo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, muri gahunda iteganyijwe Paruwasi zigateganya no guturira Igitambo cya Misa mu rwego rwo gusabira no kuragiza Imana abazize iyo Jenoside yakorewe Abatutsi.
Byateguwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo







Comments are closed