Nyirubutungane Papa Fransisko yatangaje ko ubutumwa bw’umukateshiste ari « Umurimo wa Gitumwa », uzajya utangwa ku mugaragaro muri Kiliziya.

Mu Rwandiko rwa Gishumba yise «Antiquum Ministerium», ugenekereje mu kinyarwanda, bisobanura «Ubutumwa bwo mu ntangiriro», yo kuwa 10 Gicurasi 2021, Nyirubutungane Papa Fransisko yagaragaje ko ubwo butumwa bw’Umukateshiste ari ubutumwa bwa Kiliziya kuva mu ntangiriro, nk’uko abahanga mu bya Tewolojiya babihurizaho mu gutanga ingero zigaragara ko tubusanga mu Byanditswe Bitagatifu mu Isezerano Rishya (Reba « Urwandiko rwa Papa », Numero 1).

Nk’uko Papa akomeza abivuga Ubutumwa bwo Kwigisha tububona, mbere na mbere buhabwa Intumwa, zahawe « umurimo wo Kwigisha », aho Pawulo Intumwa yahereye yandikira Ikoraniro ry’i Korinti, agira ati: « Abo Imana yashyizeho muri Kiliziya, aba mbere ni intumwa, aba kabiri ni abahanuzi, aba gatatu ni abigisha. Hanyuma ikurikizaho abakora ibitangaza ; abafite ingabire yo gukiza abarwayi, iyo gutabarana, iyo kuyobora n’iyo kuvuga mu ndimi. Mbese bose ni intumwa? Bose se ni abahanuzi ? Cyangwa ni abigisha ? Mbese bose bakora ibitangaza ? Cyangwa bafite ingabire yo gukiza ? Bose se bavuga mu ndimi ? Cyangwa bose bazi kuzisobanura ? Nimuharanire ingabire zisumbuye » (1 Kor 12, 28-31)

Muri urwo Rwandiko rwa Gitumwa, Nyirubutungane Papa akomeza agaragaza ko amateka y’Iyogezabutumwa, kuva mu binyagihumbi bibiri bishiza, yagiye agaragaza uburyo ubutumwa bw’abakateshiste ari ingirakamaro muri Kiliziya. Abepiskopi, abapadiri n’abadiyakoni, hamwe n’abagabo n’abagore bihayimana, beguriye ubuzima bwabo inyigisho za kateshezi kugira ngo ukwemera inkingi yizewe mu mibereho yihariye y’ikiremwa muntu cyose. Bamwe ndetse bagiye biyegereza abandi bavandimwe basangiza impano zabo, mu gushyiraho imiryango yeguurirwa ubutumwa bwitangira ubutumwa bwa Kateshezi. (Reba « Urwandiko rwa Papa» numero ya 2)

Nyirubutungane Papa, muri urwo Rwandiko, atangaza ko ashyizeho « Umurimo wa Gitumwa uhabwa Abalayiki w’Ubukateshiste ». (Reba Urwandiko rwa Papa, numero ya 8, igika cya nyuma). Papa aboneraho gushinga Ibiro bya Papa bishinzwe Liturujiya n’imitangire myiza y’Amasakaramentu kuzatangaza mu gihe cya vuba Amabwiriza azajya yubahirizwa mu Itangwa ry’Umurimo wa Gitumwa w’Ubukateshiste, uzajya uhabwa Abalayiki.

Mu ngingo zisoza urwo Rwandiko Nyirubutungane Papa ararikira Inama z’Abepiskopi Gatolika kuzashyira mu bikorwa iryo tangwa ry’Ubutumwa bw’Abakateshiste, mu kugena uburyo bwa Forumasiyo ikwiye (formation nécessaire) y’umukateshiste, ndetse no gushyiraho amabwiriza agenga uburyo umukateshiste ategurirwa kandi agahabwa uwo murimo wa Gitumwa.

Nyirubutungane Papa Fransisko asoza aca iteka ko ibiri muri urwo Rwandiko bigomba kubahirizwa ku buryo buhamye kandi budahinduka, kandi bigatangira kubahirizwa guhera uwo munsi, bigatangazwa mu Nyandiko zemewe za Kiliziya (Acta Apostolicae Sedis.)

Reba: www.vatican.va: Lettre Apostolique sous la forme de Motu Proprio « Antiquum Ministerium » du Souverain Pontife François établissant le Ministère de Catéchiste (10 mai 2021)

Byateguwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed