
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi ya Kibungo yatangije ubukangurambaga buzanaberamo igikorwa cyo gupima Covid-19 ku bushake ndetse no gutanga ibikoresho bitandukanye ku bakene batishoboye ngo bibafashe kwirinda icyorezo cya Korona virusi.
Ni ubukangurambaga buzamara iminsi itatu bwatangiriye muri Paruwasi ya Rusumo kuri uyu wa mbere, tariki ya 24 Gicurasi 2021, bukazabera muri Paruwasi za Kiyanzi na Rusumo zo mu murenge wa Nyamugali Akarere ka Kirehe.

Bamwe mu bakene bahawe ibikoresho by’isuku ubwo hatangizwaga ubu bukangurambaga bavuze ko ubukene bwatumaga batirinda uko bikwiye.

Mukantwali Vennancie usengera mu idini y’Abadivantisti b’umunsi wa karindwi,akaba umukecuru w’umupfakazi utishoboye akaba umwe mubahawe ibi bikoresho yagize ati” Nkanjye sinagiraga uburyo nirinda bukwiye,nk’ubu navaga mu bwiherero nkakoresha igikombe nisukura,ariko ubu mbonye ikijerekani ndetse n’agato, nzakoramo kandagira ukarabe.”
Bakomeza bavuga ko muri iki gihe amasabune yahenze ubu kubona uko ugura isabune bigoye cyane. Ku bijyanye no kubona agapfukamunwa abahawe ibi bikoresho bavuze ko ubundi ubwo babonaga babuhabwaga n’abagiraneza babagiriraga impuhwe.
Nzabandora Augustin nawe wahawe ubufasha yavuze ko ubundi atagiraga aho abika amazi ko yayashyiraga mu isafuriya ariko ubu agiye kujya ayabika neza mu ndobo ipfundikirwa. Akomeza Ashima komisiyo y’ubutabera n’amahoro kuba yabazirikanye ndetse yizeza ko batazayitenguha.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamugali muri iki gikorwa bwasabye abahawe ibikoresho kubikoresha icyo babiherewe bakirinda kubibika mu nzu bagira ngo bazabyereke abayobozi baje kureba uko babikoresheje, yanakebuye abajya bagurisha inkunga bahawe ko atari byo.
Umukozi w’umurenge ushinzwe imibereho myiza yagize ati “Ibi bikoresho mugende bubikoreshe icyo babibahereye,ntimugende ngo mubibike cyangwa hagire ubigurisha. Turashima Komisiyo ibikorwa yagiye ikora muri uyu murenge mu butabazi yaba mu biza byabaye bakadufasha kubaka amazu, muri Covid-19 baradufashije turabashima.”

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi ya Kibungo, Padiri Aimable NDAYISENGA we yasobanuye ko Kiliziya ifite umutumwa bwo kwita ku buzima bwa muntu bwose bijyana no kumubwiriza ivanjili, yavuze ko byose bidasigana akaba ariyo mpamvu komisiyo ijya mu bikorwa bifasha kwirinda Covid-19.
Yagize ati ”Kiliziya yita ku mukene, ikita ku buzima bwe ndetse no kubatagira kirengera niyo mpamvu mubona twaje mu kurwanya korona. Si ugutandukira ahubwo ni ubutumwa kiliziya ifite. Ntiwaha amasakaramentu cyangwa ngo wigishe ivanjile uwapfuye, ngiyo impamvu Kiliziya yita ku buzima ikabifatanya n’ivanjile.”
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Kirehe birimo gufasha ingo kwirinda no gukemura amakimbirane, gufasha ingo zibanye nabi kubana neza, gufasha mu gihe cy’ibiza ibonera isakaro abasenyewe n’ibiza, hanatanzwe kandi ubufasha ku miryango 242 mu gihe cya guma murugo ndetse n’iki gikorwa cy’ubukangurambaga no gupima iyi komisiyo yatangije.
Jean Claude GAKWAYA
Muri Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe uburyo bw’itumanaho n’ibikorwa Ndangamuco,
Padiri Dieudonné UWAMAHORO









Comments are closed