Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19/05/2021, muri Centre St Joseph Kibungo, habaye Igikorwa cyo gusoza umushinga “Duhinga neza”-PASP, umushinga ugamije kugeza ku baturage inyongeramusaruro na serivisi z’ubujyanama mu buhinzi.

Uyu mushinga witwa «Duhinga neza» ni umushinga waterwaga inkunga na CRS, binyujijwe muri Caritas Kibungo; ukaba watangiye mu mwaka wa 2018, ukorerwa ku ma sites agera kuri 5 mu mirima ya Diyosezi ya Kibungo (Paruwasi za Kibungo, Bare na Rukoma), yahingwagamo igihingwa cya soya ( Kabare-Remera; Rwakivunji na Kibare -Mutenderi; Rukoma – Sake na Rukumberi).

Uwo mushinga wafashije Abafashamyumvire mu buhinzi bagera kuri 19 bahawe Impamyabumenyi (certificats) z’uko bigishijwe uko baba ba rwiyemezamirimo mu gutanga inyongeramusaruro, ifumbire,… mu bahinzi, bo mu mirenge izo Paruwasi zibarizwamo.
Mu gusoza rero hari ubuyobozi bw’Akarere ka NGOMA buhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije (Vice Mayor) ushinzwe ubukungu MAPAMBANO Cyriaque , Padiri Aimable NDAYISENGA, Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi na KAYINAMURA Jackson, Umuhuzabikorwa (Coordinateur) w’uwo mushinga muri CRS-Rwanda.
Uyu munsi hatanzwe inyemezabumenyi ku Bafashamyumvire 11, bo mu mirenge ya Remera, Kazo na Mutenderi

Intracavernosal Injection Therapydizziness, sweating, somnolence and yawning as well as tadalafil without prescription.

.

Ejo icyo gikorwa kizakomereza muri Paruwasi Rukoma ku bandi Bafashamyumvire 8 bo mu mirenge ya Sake na Rukumberi.

Byateguwe na Padiri Aimable NDAYISENGA, Umuyobozi wa Caritas afatanyijwe na GAKWAYA Jean Claude

Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed