Ku wa Gatandatu taliki ya 15 Gicurasi 2021, Musenyeri Oreste INCIMATATA, aherekejwe na Padiri Gérard MANIRAGABA, Aumônier w’urubyiruko, yasuye Urubyiruko rwa Paruwasi Gahara, mu rwego rwo gushyigikira Iyogezabutumwa ry’Urubyiruko muri iyo Paruwasi.

Nk’uko muri Diyosezi ya Kibungo, ukwezi kwa Gicurasi kwahariwe Iyogezabutumwa ry’Urubyiruko, amwe mu maparuwase aragenda asohoza ubwo butumwa ku mugaragaro, uko icyo gikorwa cyateganyijwe. Abenshi bakagenera umwanya wihariye urubyiruko, bagasenga, bakigishwa, bakidagadura,…

Ni muri urwo rwego rero no muri Paruwasi ya Gahara kuwa 6 bizihije uko kwezi kwahariwe urubyiruko maze umunsi urangwa n’ibi bikorwa bikurikira:


1. Guhuza urubyiruko: Urubyiruko rwibumbiye mu matsinda, amakorali n’imiryango y’agisiyo Gatolika rwari rwabukereye mu mwambaro wabo n’ibirango byabo.

2. Igitambo cy’Ukaristiya cyo gusabira urubyiruko, n’inyigisho ibagenewe ibashishikariza kuba abahamya ba Kristu, Nk’uko intego yabo y’uyu mwaka ibivuga Haguruka kuko nkugize umugabo wo guhamya ibyo wabonye

3. Guhemba urubyiruko kuko babaye aba mbere mu gutanga ituro ry’urubyiruko ariko bakanaba baragerageje gushyira mu bikorwa umurongo w’iyogezabutumwa ry’urubyiruko usaba ko buri wese mu rubyiruko agomba kugira itsinda abarizwamo

4. Gutanga Certificat ku babyeyi bafasha ibimina by’urubyiruko bakanabigisha imyuga ku bwitange

5. Guha umugisha urubyiruko rwiyemeje gutangira urugendo rwo kuzabana gikristu. Inyigisho zibategura bakaba bazigeze kure.

Icyo gikorwa cyashojwe urubyiruko rutanga impano (Cadeau) rwari rwateganyije.

Umunsi w’urubyiruko wabasigiye ibyishimo byinshi n’imigambi mishya. Kandi hubahirizwa amabwirize yo kwirinda covid-19.
Iryo huriro ryasusurukijwe na Orchestre “Impuhwe”, yaturutse muri Diyosezi.

Byegeranyijwe na Padiri Gérard MANIRAGABA

Ushinzwe Komisiyo y’Urubyiruko muri Diyosezi ya Kibungo.

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed