Kuri icyi cyumweru, tariki ya 16 Gicurasi 2021, ubwo hizihizwaga Umunsi Mukuru wa Asensiyo, tuzirikana Yezu Kristu asubira mu Ijuru, Paruwasi ya Rwamagana yitiriwe Bikira Mariya Umwamikazi w’Imitsindo yagize amahirwe yo gusurwa na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA. Byari ibyishimo bikomeye kuko ni ubwa mbere Abakristu ba Paruwasi ya Rwamagana babonye uwo mwungeri nyuma y’uko yeguriwe kuba Karidinali wa Kiliziya Gatolika ya Roma.

Habaye rero Ibyiza by’impurirane:

  • Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yatangije imyiteguro ya bugufi y’Ikoraniro ry’Ukaristiya muri Paruwasi ya Rwamagana, afasha imbaga y’Abakristu kwinjira mu ibanga ryo kurushaho kurangamira Yezu Kristu mu Ukaristiya.
  • Yashishikarije Abakristu kumenya agaciro n’Icyubahiro by’Umuryango wo gicumbi cy’Ubuzima n’irerero ry’Ubukristu: Ni Kiliziya y’imuhira aho tuvoma ibyishimo by’urukundo, nk’uko Ibaruwa ya gitumwa ya Papa Fransisko ibishimangira byihariye.
  • Yasabye abasaserdoti n’ababafasha guha imbaraga ugutegura urubyiruko gukura rusobanukirwa Imyiteguro myiza yo kuzashinga Imiryango yubakiye ku Rutare ari rwo Rukundo rw’Imana, aho yabakanguriye gutegura neza abagiye gushinga urugo no guherekeza bikwiye ibyiciro bitandukanye by’abagize umuryango.
  • Nyiricyubahiro Karidinali kandi yashimangiye Intego yihariye y’Iyogezabutumwa muri uyu mwaka muri Paruwasi ya Rwamagana aho bose bazuzuzanya banikiriza bati: “Bavandimwe, Twere imbuto byinshi kandi nziza, tube n’Abigishwa ba Kristu mu Rugo rwacu” (reba Yh 15,8). Umurinzi n’Umuvugizi w’Urugo cg Umuryango ni Yozefu Mutagatifu tuzarushaho kumwiyambaza muri uyu mwaka abereye Umurinzi

    backup for any treatment complications, handle any what is cialis Vacuum constriction devices (VCD) are widely available.

    .

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yaboneyeho guha Ubutumwa Abafatatiri 6 bari mu biruhuko bya gitumwa mu Maparuwasi 6 ya Diyosezi ya Kibungo: Yabahaye igice cy’Ubuhereza kuri Altari no kugaburira Abakristu Ukaristiya byo bibateza urutamwe rubaganisha ku Busaserdoti.

Byabaye umwanya mwiza wo gushishikariza Urubyiruko rwari rwitabiriye iyo Misa kuba rwatekereza ku guhitamo umuhamagaro w’Ubusaserdoti n’uwo kwiyegurira Imana cyane cyane ko Paruwasi ya Rwamagana ifite Imiryango (Communautés) myinshi y’Abihayimana (Abayozefiti, Abenebikira, Abachariti, Aba-chanoinesses, Ababernardine, n’Abajambo).

Umunsi watahanye umucyo ubushyo bwa Kristu bwashishikajwe kandi buranahumurizwa muri iki gihe cy’amage ya Covid-19, busabwa kudacika intege no gukoresha neza amahirwe ubu dufite y’uko za Kiliziya zifungurwa zirimo kongererwa umubare nyuma y’igihe kinini zifunze.

Padiri Jean Marie Théophile INGABIRE

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana

Nyiricyubahiro Cardinal ari kumwe n’Abafaratiri
Abafaratiri bahawe ubuhereza
Abafaratiri bashimira Imana
Abakaraza basusurukije umunsi

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed