“Umukateshisti ukenewe muri Kiliziya iki gihe, ni uwuhe? Ni uwigishijwe agategurwa akamenya icyo akora” Ugutegurwa kwe ni ko twita formasiyo. Formasiyo y’umukateshisti igamije iki? Ntawavuga Iyogezabutumwa rivuguruye ngo areke gukomoza ku gutegurwa kwe, kandi ari umwe mu balayiki b’ingenzi barihamagariwe. Agomba kwitabwaho rero.
Ihame: ”Ndiho mu kwemera Umwana w’Imana wankunze”
Imyifatire y’umutima: Guharanira ukwemera mu buzima, kukaba ariko kugenga ubutumwa.
A. UMWITEGURO
Ubushize twaganiriye ku buryo burambuye ku by’ingenzi Umukateshisti agomba gutozwa, kumenya no gukora, agahora abizirikana. Ingingo yo “kugira ibisabwa mu buryo butandukanye no kugira indeshyo ishimishije” ni yo yatumye tuvuga kuri formasiyo ye, isaba kuba yamenya kwigisha, akaba umuntu wuzuye akaba kandi umukristu wemera.
B. IKIGANIRO
1. Gutegura
Iyo witegereje umwana, ukitegereza umunyeshuri usanga aba yifuza gukura akangana na se , akangana na nyina, akangana na mwarimu. Ahora yigera imyenda y’ababyeyi, akigana mwarimu we muri byose. Uramutse umubwiye ngo uyu munsi ibyo wifuza biraba, yakishima cyane. Aba yiyumvamo ubushobozi bwo gukorerwamo n’uwo yiyumvamo. Yishimira gutozwa n’uwo yemera kandi akunda. Nyamara bigomba gufata igihe. Dufate urugero rwa Pawulo Mutagatifu.
2. Kwerekana
Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Mutagatifu yandikiye Abanyagalati (Gal 2,19-21)
Nyamara rero, jyewe napfuye ku byerekeye kugengwa n’amategeko, kandi ari amategeko abinteye, kugira ngo mbeho ngengwa n’Imana. Nabambanywe na Kristu ku musaraba. Mu by’ukuri ndiho ariko si jye: ni Kristu uriho muri jye. Kuba ubu ngubu ndiho mu mubiri, ni uko ndiho mu kwemera Umwana w’Imana wankunze, ubwe akigabiza urupfu ari jye agirira. Jye sinasuzugura ineza y’Imana. Kuko niba ari itegeko rituma umuntu aba intungane, noneho Kristu yapfiriye akamama.
Iryo ni Ijambo ry’Imana / Dushimiye Imana
3. Gusesengura
a) Gusobanura
Ijambo riduha gusobanura insanganyamatsiko yacu ni irivuzwe na Pawulo Mutagatifu ati: “Ndiho mu kwemera Umwana w’Imana wankunze”. Ntahisha ko yiyumvamo ubushobozi bw’uwo yemera, umufatiye runini, ari we Yezu Kristu. Icyo yashaka yakimukoreramo bigakunda. Byafashe igihe ngo uwari Sawuli avuge nka Pawulo, atari uko yari yarayobye, ahubwo ari uko Yezu yari ataramwigarurira. Yagombye kubambanwa nawe ngo abeho azukiye muri We mu kwemera amufitiye.
b) Gucengera isomo
Umukateshisti hari ibyo ashobora amaze guca muri Formasiyo. Ni yo ituma yakogeza Ivanjili no kuba yasobanura iyobera rya Kristu (Soma Comisión Episcopal de Enseñanza y Catequesis, El catequista y su formatión, Orientationes Pastorales, EDICE, 1985, pp.86-94). Ibyo abikesha kumwemera. Ashobora rero gutangaza, agahererekanya n’abandi ibyo yashyikirijwe. Formasiyo izingiye kuri ubwo bushobozi bwo gutangaza ubutumwa bw’Ivanjili (reba DCG 111).
- Imushyira mu butumwa bwa Kiliziya bwo kogeza Ivanjili
- Ituma abasha kwinjiza abandi neza mu buzima bwa gikristu
- Cyane umuntu w’iki gihe
- Akoresheje uburyo bwihariye bw’Ivanjili.
- Abikora mu mwuka mwiza uranga umuryango wiyubashye no mu biganiro.
- Agenda aba umuntu nyawe kandi wemera, akanatoza ukwemera abandi.
Agenda arema muri we umutimanama ugaruka ku kogeza Ivanjili, acengera amahame, yinjira mu buzima bwa gikristu buhoro buhoro, amenya umuntu, akamenya isi, akamenya kwigisha, kubana n’abandi, akagera ku bumuntu no ku bukristu.
- Ntibigerwaho rimwe rizima ni inzira ndende, irimo uruhererekane
- Yubakitse ikurikije inzego za Formasiyo
- Zigenda zisobekeranye kandi zihererekanywa nka ka kabindi gahererekanya amazi n’akandi.
Bimuhesha imyumvire yihariye, ituma ashyira mu bikorwa uruhererekane rw’Ivanjili muri Kiliziya (reba DV 7) nk’uko rwagiye rwibikabika (reba CC 135). Ajya kurangiza formasiyo abyifitemo, ku buryo umutimanama uba ujyana n’igihe, bigatuma Kiliziya ishobora kumukoreramo. Ni uko igenda imugaburira, yuzuza ya nshingano yo kuba umubyeyi. Ibyara ku bw’ukwemera, ikanakomeza ababikeneye.
1. Kugira umutimanama ugaruka ku kogeza Ivanjili
Kugaruka ku kogeza Ivanjili, ni ukumenya ko gutanga Kateshezi biri muri icyo gikorwa kinini cyo kogeza Ivanjili, ari bwo butumwa bwa Kiliziya. Bisaba imyumvire yagutse. Ari nabyo bituma Kateshezi ijya mu mwanya wayo. Umukateshisti agomba kumenya nibura kogeza Ivanjili icyo ari cyo, ibigize icyo gikorwa, ibirimo, ubutumwa burimo uko bunyuranamo, uko bukurikirana, ababushinzwe, n’ikibaranga.
Byumwihariko agera aho yumba ko kateshezi ibarizwa muri ibyo byose,akamenya ikiyiranga kihariye, amategeko ayigenga, imvugo yayo, n’ubwigishwa bugomba kuyishyushya. Tewolojiya ikosoye yo kogeza Ivanjili n’iya Kateshezi, ntihagije ngo wa mutimanama uyigarukaho ugerweho. Ni ngombwa ko umukateshisti amenya, agasesengura umurongo ngenderwaho wo kogeza Ivanjili muri Diyosezi, akawugira uwe, akamenya gahunda y’ibikorwa ifatika igamijwe, impamvu z’ubufatanye, no kubihuza byose ntibimwisobe.
Azagomba kumenya cyane cyane muri iyo gahunda, umushinga w’ubwigishwa, Kiliziya iri aho ifite, akawibonamo. Bizafasha gusesengura ibikenewe by’ukuri muri Diyosezi, n’ibisubizo byabyo. Ibyo byose muri formasiyo y’umukateshisti, bimufasha kubigendamo abizi, abisobanukiwe mu mutimanama we, ko ari bwo butumwa Diyosezi ifite.
Ikigamijwe ni ukwigisha ugushaka kwe ko kogeza Ivanjili, bikamwongerera ishyaka ryo kuyamamaza, atangaza uburyo yahuye n’Imana yiyerekanye mu rukundo rwa Yezu Kristu. Yinjira mu murage w’ibya roho dukesha intumwa n’abatagatifu (reba LG no 50)
2. Kugira formasiyo muri Tewolojiya na Bibiliya no mu bunararibonye bwa gikristu
Ibi bireba nta guca ku ruhande, ibigize inshingano za Kateshezi. Umukateshisti yinjiza abo ashinzwe mu buzima nyabwo bwa gikristu (reba CF 32 na 98): mu kumenya Iyobera rya Kristu, mu mwitozo w’ubuzima bw’Ivanjili, mu isengesho no mu mihango ya Liturujiya mu kwitangira Inkuru Nziza. Ni byo azakurikirana muri formasiyo ye.
Azabigeraho acengeye neza Ivanjili, yo soko y’ukuri kose dukesha agakiza, tukanayigenderaho mu myifatire (reba DV7).
Bityo rero ntashobora kwihunza,
- Kugira formasiyo ihamye muri Bibiliya na tewolojiya ijyana n’ubumenyi bubeshaho kandi bw’ubuhanga, bw’ubutumwa bwa gikristu.
- No kugira formasiyo mu bunararibonye bwa gikristu. Umukateshisti amenyera rimwe n’iryo sengesho, n’iyo Liturjiya, n’izo ndangagaciro z’Ivanjili.
Ubwo bumenyi n’ubuzima bwa gikristu, ni ngombwa cyane mu kuzirikana no mu gucengera Ivanjili mu kuri kwayo, azagomba guhererekanya n’abandi.
Ni inzira ebyiri zigera ku bigize Ivanjili, zikajyana n’uruhererekane rwa Kiliziya mu byo yigisha, no mu buzima bwayo, ndetse no mu isengesho ryayo rihoraho, ikabitanga ari uko biri ari n’uko ibyemera (reba DV 8).
2.1. Formasiyo muri Bibiliya na Tewolojiya
Iyo formasiyo ijyana n’ubumenyi bwubatse neza, n’ubutumwa bwa gikristu bugaruka kw’iyobera pfundo ry’ukwemera ari ryo rya Yezu Kristu.
Ifunguriye amarembo amasoko yose n’imivugire y’ukwemera. Ni formasiyo ibwirizwa n’ibiri muri Bibiliya. Ibyanditswe bitagatifu biba nk’umutima wayo ( reba DGC 112). Utamenye Ibyanditswe Bitagatifu ntaba anazi na Kristu ( reba DV 25).
Iyo formasiyo yita kuri ibi bikurikira
Igaruka cyane ku cy’ingenzi, Ivanjili (reba CC 97-100). Azasangamo amateka y’agakiza; ibyabaye, n’ukuri nyako k’ukwemera gushingiye ku ntumwa no kuri izo ndangagaciro z’Ivanjili. Ibirimo by’ingenzi n’ireme ry’ubutumwa bwa gikristu bizagera ku mutima w’umukateshisti ( reba EN 25)
Ni formasiyo ikomatanya kurusha uko yasesengura ibigize ukwemera kwa gikristu bigomba kwigwaho no gukorwaho. Ishyira hamwe kurusha uko yacagagura ibirimo. Abarimu babizobereyemo bita ku ireme rya Tewolojiya, bakamenya gutanga incamake nyabuzima y’Ivanjili, mu nyigisho ishyirahamwe ibya Bibiliya, amahame, Liturujiya n’imyitwarire shingiro.
Bagenda babona ibintu bitandukanye, ariko byaba byiza habonetse umwe ugenda abereka aho bihurira. Incamake yabyo yubakitse kandi ijyanye n’ukwemera kwa gikristu, irakenewe.
Mu muco w’abatemera bishobora kugaragara ko ntacyo bivuze, ariko mu kwemera rusange birakimaze.
Igaruka cyane kuri foramasiyo ya Bibiliya na tewolojiya ivuguruye, muri uwo mujyo w’uko Kiliziya ikomeye ku Byanditswe Bitagatifu no ku butumwa bwa gikristu. Ntibyaba byuzuye hatanzwe muri Kateshezi, imyumvire y’ukwemera ishingiye ku mico yaranze ibihe bidafatiye kuri Bibiliya na Tewolojiya. Ntibyaba byuzuye nta kivuzwe ku Mana, kuri Yezu, kuri Kiliziya, ku muntu ngo bigendere ku byo Konsili Vatikani ya II yakoze. Bisaba ko bigendera ku kwemera kubatse, nk’uko uruhererekane rwa Kiliziya rubigaragaza mu nyandiko zayo za Konsili (reba LG 2-4/ DV 2-6/ SC 5.6/ AG 2.5/ GS 2.10b.22)
Muri macye, Ijambo ry’ukwemera twamamaza rikuri bugufi (reba Rm10,8). Ntiricikirije, ntirihinduye, ntirigabanyije ahubwo riruzuye mu ireme ryayo (reba CT 30).
Iyo formasiyo yorohereza ugukura k’ukwemera mu bakateshisti. Papa Yohani Pawulo wa II ni we wavugaga ngo uretse n’uko byaba ari umuhate ushyirwa mu by’ubwenge ngo umuntu amenye, ni no gusengera ukwemera (reba Juan Pablo, Audiencia 6.III-85). Arongera akavuga ko ayo mashuri bahuguriramo Abakateshisti, afatwa mbere na mbere nk’amashuri y’ukwemera. Bibongerera imimerere yo kubasha kuganira, guha abandi ibyo biyumvamo mu buryo bwiza, mu isengesho, bikorohereza uguhinduka k’umwigishwa. Ni uko babasha gutanga ukwemera nyine. Ni byo Pawulo mutagatifu yigeze kuvuga ati:”Ndiho mu kwemera Umwana w’Imana wankunze”(reba Gal2,19-21).
2.2. Formasiyo mu bunararibonye bwa gikristu
Hari iby’ubwenge bugeraho, hakaba n’ibyo wamenya ubaho nk’uko Ivanjili ibikubwiriza. Ni byo twise ubunararibonye.
- Iyo formasiyo izatuma Umukateshisti amenya gusenga, asaba, asingiza, ashimira…Isengesho rusange rizamunyura. Yitegura ko Kateshezi ihinduka ishuri ry’isengesho(reba CC 90). Dawe uri mu ijuru ni isengesho ribigaragaza.
- Ubumenyi azakesha guhimbaza Liturujiya. Mu gihe bwitaweho bujyana na Tewolojiya, iri muri ya mahame
- Yigaragaza cyane mu muhimbazo w’Igitambo cy’Ukaristiya.
- Biba byiza Ishuri ry’Abakateshisti rigendeye k’umujyo w’umwaka wa Liturujiya, mu gihe hahimbazwa iyo minsi mikuru ikomeye, n’ibindi bihe byihariye.
- Izaninjira no muri za tekiniki zidakoresha imvugo, zifashishwa mu gutangaza, no mu bimenyetso bikoreshwa mu muhimbazo.
- Mu isano ifitanye na Tewolojiya, mu bwitange bwa gikristu, byagira akamaro ko ishuri ry’Abakateshisti riba rifunguriye amarembo ibikorwa by’abantu bahugiramo. Itabyinjiyemo, kateshezi yaba ibuze aho ikorera h’ingenzi.
- Habaho kubanza kwibaza mbere yo kwigisha abandi, icyo umuntu yahura nacyo muri iyo nzira ya Kateshezi. Abenshi bigisha urubyiruko n’abakuze, bakitegura batyo baba muri izo nyigisho, muri ubwo buryo. Bifite akamaro ku bagize amahirwe yo kubona indi formasiyo yubakitse.
c) Gushyira isomo mu buzima
Ubuzima tubona aha ni ubw’ukwemera n’ubw’ubunararibonye mu buzima bwa gikristu butozwa umukateshisti. Ibyo, iyo biri kumwe, bikaba magirirane, bituma abigishwa baba bazatozwa n’ababizobereyemo.
d) Kwiyerekezaho
Twe abakurikiye iki kiganiro turumva agaciro ko kumenya Bibiliya na Tewolojiya mu gutegurwa kuba Umukateshisti. Kumenya Bibiliya ni ukumenya Yezu, kumenya Tewolojiya ni ukumenya Iyobera ry’urupfu n’izuka bye. Kuzirikana ku bunararibonye bwa gikristu ni ukwemeza akamaro k’ukwemera guherekejwe n’ibikorwa mu buzima bwa buri munsi, ubuzima bwa gikristu.
4. Gukomatanya
Pawulo Mutagatifu yemeza ko ariho mu kwemera Umwana w’Imana wamukunze. akongera kugaragaza icy’ingenzi mu butore bwo kogeza Ivanjili no kuba umurezi w’ukwemera. Ibyamubayeho,tubigereranya n’ibikorerwa abifuza amasakaramentu y’ibanze. Guharanira kugira ubuzima bw’ukwemera, no kugira umutimanama ugaruka kenshi kuri ubwo butumwa bwa Kiliziya, bwo kwamamaza Ivanjili, bifasha Umukateshisti kumenya aho abarizwa.
5. Isengesho
Isengesho ryo kwemera: Mana yanjye nemera ibyo Kiliziya Gatorika yemera kandi yigisha kuko yabibwiwe nawe utabasha kuyoba no kutuyobya. Amina
C. IGIKORWA
Abo twabashije kuganira, tuzirikane ku bindi formasiyo iba igamije, tuzaganiraho ubutaha ari byo:-Kumenya umuntu n’isi.
- Kugira ubushishozi mu kwigisha.
- Kubungabunga umwuka mwiza muri Kominote no kuganira.
- Kugira ubukure mu bumuntu no mu bukristu.
Murakoze! Ni ah’ubutaha!
Jean Claude RUBERANDINDA,
Umupadiri wa Diyosezi ya Kibungo mu Rwanda.
Comments are closed