Iminsi Nyabutatu ya Pasika, itangirana na Misa y’umugoroba w’uwa Kane Mutagatifu, igakomereza ku guhimbaza ububabare n’urupfu bya Nyagasani Yezu, amasangano yayo akaba Igitaramo cya Pasika, igasozwa n’amasengesho y’umugoroba w’umunsi w’Izuka rya Nyagasani Yezu kuri Pasika, ni yo minsi ihatse indi minsi yose y’umwaka wa Kiliziya. Kiliziya idufasha kuzirikana amabanga akomeye y’ugucungurwa kwacu.

Mu minsi nyabutatu ya Pasika duhimbazamo Ibanga rya Pasika, twibuka Ibabara, Urupfu n’Izuka bya Nyagasani Yezu Kristu.

1. Uwa Kane Mutagatifu: Misa y’iremwa ry’Ukaristiya n’Ubusaseridoti

Misa yo kuwa Kane Mutagatifu nimugoroba ni yo itangira Inyabutatu ya Pasika. Mu by’ukuri iyo Misa, nk’uko tubisanga mu gitabo cy’Imihango ya Liturujiya iyobowe n’Umuwepiskopi,[1] yibutsa ibintu bitatu by’ingenzi: Iremwa ry’Ukaristiya, iremwa ry’Ubusaseridoti bw’Isezerano rishya, n’Urukundo ruhebuje Yezu Kristu yakunze abe kugeza ku ndunduro.


[1] Reba Cérémonial des Evêques («Cæremoniale Episcoporum»), n⁰ 297

Bayita Misa y’Isangira rya nyuma, kuko Nyagasani Yezu Kristu igihe yasangiraga n’abigishwa be, aribwo yabahishuriye ibanga rya Pasika, mbere y’uko yuzurizwa mu Ngoma y’Imana: “Nifuje cyane gusangira namwe iyi Pasika ntarababara. Ndabibabwiye: ntabwo nzongera kuyirya itaruzurirwa mu Ngoma y’Imana.” (Lk 22, 15-16)

Mu rukundo rwe rwinshi, “uko yagakunze abe bari mu nsi, akabakunda byimazeyo (Yh 13, 1): «Nuko bafungura, Yezu afata umugati; amaze gushimira Imana, arawumanyura, awuhereza abigishwa be, ati “Nimwakire murye: iki ni umubiri wanjye.” Arongera afata n’inkongoro, arashimira, arabahereza ati: “Nimunyweho mwese, kuko iki ari amaraso ay’isezerano, agiye kumenerwa benshi ngo ngo babarirwe ibyaha”.» (Mt 26, 26-28) Nguko uko yaremye Isakaramentu ry’Ukaristiya. Arangije aha Intumwa ze ububasha bwo gukomeza iryo Banga ry’umukiro w’abantu, abaha ububasha bwo gutura icyo gitambo cy’Ukaristiya, agira ati “Mujye mubikora namwe, bibe urwibutso urwibutso rwanjye”(Lk 22, 19). Bityo aba aremye Isakaramentu ry’Ubusaseridoti. Iremwa ry’Ukaristiya ryabaye umuganura w’ibyari bigiye gukurikiraho nyuma gato, guhera ku isamba rye mu murima wa Getsemani, kugeza yitanzeho igitambo, apfira ku musaraba.

2. Uwa Gatanu Mutagatifu: Kwibuka ibabara rya Nyagasani no kuramya Umusaraba

Kuva kera muri Kiliziya kuwa Gatanu Mutagatifu ni umunsi wo kuzirikana ububabare bwa Nyagasani Yezu Kristu, no kurangamira Umusaraba Mutagatifu nka Alitari y’Igitambo kizima Yezu kristu, witanzeho igitambo kitagira inenge ku bwa Roho Uhoraho (He 9, 11-14): “Nicyo gituma Kristu yabaye ishingiro ry’Isezerano rishya, kuko yapfiriye gukiza ibicumuro by’abari bakigengwa n’Isezerano rya mbere, kandi ngo abatowe bazahabwe umurage w’iteka wabasezeranyijwe” (He 9, 15). Niyo mpamvu nta Gitambo cya Misa giturwa: Abakristu barangamira icyo Gitambo kizima, kimwe rukumbi kandi cy’ingirakamaro (He 10, 1-18), Yezu Kristu yitanzeho musaraba.

Imihango y’uwa Gatanu Mutagatifu, yibutsa ububabare bwa Nyagasani, irimo ibice bitatu: Kwamamaza Ijambo ry’Imana, kuramya umusaraba n’isangira ritagatifu.

Umwanya wo kuzirikana Ijambo ry’Imana ufasha abakrstu kuzirikana ku bubabare bwa Nyagasani Yezu Kristu, wemeye kubabara, akabambwa ku musaraba, agapfira mu mu gihirahiro, kugira ngo acungure imbaga. Ivanjili isomwa kuri uwo munsi ni Ivanjili y’ububabare uko yanditswe na Yohani (Yh 18, 1-19, 42)

Umwanya wo kuramya Umusaraba ni ingenzi cyane mu mihango y’uwa Gatanu mutagatifu. Ni umuhango ukorwa mu rwego rwo guha icyubahiro gikwiye icyo “giti cy’Umusaraba”, ari cyo cyamanitsweho agakiza k’isi yose. Umusaraba ufite agaciro gakomeye cyane ku Bakristu. Ibyo biterwa n’uko Kiliziya yasanze Umusaraba wa kristu ari wo wonyine mizero rukumbi kandi nyakuri ya muntu, bitewe n’uko Kristu ari yo nzira yahisemo kunyura kugira ngo adukize.

Isangira ritagatifu ry’Umubiri wa Kristu: Nyuma yo kuzirikana ububabare bwa Yezu no kuramya Umusaraba, abakristu bahabwa umubiri wa Kristu ku Isakaramenyu ryatuweho Igitambo kuwa kane Mutagatifu. Ni umwanya wo Kwakira Kristu we wemeye kwitwihaho Igitambo, Ifunguro n’Inshuti tubana.

3. Uwa Gatandatu Mutagatifu: Kuwa Gatandatu Mutagatifu Kiliziya ikomeza kuzirikana ububabare n’urupfu bya Yezu. Nta Misa isomwa, nta mitako kuri Alitari. Abakristu bakomeza gutegerezanya icyizere ibyishimo by’Izuka rya Nyagasni Yezu, bitangirana n’Igitarambo cya Pasika

4. Pasika ya Nyagasani: Izuka rya Yezu Kristu

Igitaramo cya Pasika kitwinjiza mu Ihimbazwa rya Pasika, ni ryo rya Jaro rihire koko, Ijoro Nyagasani Yezu Kristu yazutsemo. Ni bwo Kiliziya itarama itegereje Izuka rya Kristu, ikanarihimbaza mu masakaramentu. Mu Gitaramo cya Pasika, Kiliziya ihimbaza Imihango y’Urumuri rwa Pasika; ikazirikana ibyiza by’agatangaza Imana yagiriye umuryango wayo guhera mu Ntangiriro, ikabikora izirikana Ijambo ry’Imana (Amasomo 7 y’Isezerano rya Kera, n’amasomo 2 y’Isezerano Rishya); ihimbaza kandi Batisimu, maze igafatanya n’abavutse bundi bushya gutura Igitambo cy’Ukaristiya, Nyagasani Yezu Kristu ubwe yayiteguriye muri Pasika ye.

Icyumweru cya Pasika, kuwa mbere w’isabato (Yh 20, 1. 19.), ni wo munsi twita “Umunsi Kristu yazutseho akava mu bapfuye”. Ni umunsi w’ibyishimo, umunsi wo guhimbaza Izuka rya Nyagasani Yezu Kristu mu byishimo n’umunezero. Ibyo byishimo bya Pasika biba byatangiriye kandi bikisesura mu Gitaramo cya Pasika, maze bikazakomeza mu minsi 50 ya Pasika, kuzageza kuri Penekosti.

Ibitabo byifashishijwe:

  • Bibiliya Ntagatifu
  • Igitabo cya Misa ya Kiliziya Gatolika ya Roma (Missel Romain)
  • Igitabo cy’Imihango ya Liturujiya iyobowe n’Umuwepiskopi (Cérémonial des Evêques)

Byateguwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed