Uyu munsi kuwa 29 Mata 2021, muri Paruwasi ya Bare, Akarere ka Ngoma, kabinyujije muri Caritas ya Diyosezi ya Kibungo, kahaye inkunga Abafite ubumuga bafashirizwa mu Rugo rw’amahoro rukorera muri Paroisse ya Bare, iherereye mu Murenge wa Mutenderi, Akarere ka Ngoma.

Ubufasha bahawe bugizwe na:

  • Amagare y’abafite ubumuga( wheel chairs)
  • Matella
  • Amashuka
  • Ibiringiti: Couvres lits
  • Inyunganirangingo (Bequilles, crutches)
  • Kuvuza abafite ubumuga,…n’ibindi.

Ni igikorwa cyakozwe n’Akarere ka Ngoma, kabinyujije muri Caritas ya Diyosezi, ku nkunga katanze ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri (2,000,000frw).

Abitabiriye icyo gikorwa ni:

  • Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza
  • Padiri ushinzwe Caritas muri Diyosezi ya Kibungo
  • Umuyobozi w’ishami ryo kwita kubana bafite ubumuga muri NUDOR ,ubu akaba aha Caritas Kibungo inkunga yo kuvuza no kwigisha abana bafite ubumuga,
  • Padiri Mukuru wa Paroisse Bare,
  • Coordinateur w’ishami ry’ubuzima muri Caritas ya Diyosezi Kibungo,
  • Muganga, ushinzwe abafite ubumuga mu bitaro bikuru bya Kibungo.

Byegeranyijwe na Bwana Pascal RUBABAZA

Muri Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed