Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 4 Gicurasi 2021, Pacis TV, Televiziyo ya Kiliziya Gatolika iratangizwa, ku mugaragaro, ku muyoboro wa Canal + international. Ni umuhango uyoborwa na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, ukaba ubera muri Hoteli y’Umuryango Mutagatifu (Hôtel Sainte Famille) muri Arkidiyosezi ya Kigali.

  1. Incamake y’amateka ya Pacis TV, Televiziyo ya Kiliziya Gatolika

Pacis TV, nka Televiziyo ya mbere ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ni umuyoboro mushya w’Iyogezabutumwa mu kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu mu Rwanda.

Uwo muyoboro watangiye kugaragara kuri Murandasi (Channel ya YouTube) mu kwezi k’ugushyingo mu mwaka wa 2019, maze kuwa Kane Mutagatifu mu mwaka wa 2020, kuwa 9 Mata 2020, iyo Televiziyo igaragara bwa mbere ku muyoboro wa Televiziyo isanzwe, mu Rwanda binyuze ku miyoboro igaragara mu Rwanda (Kuri StarTimes).

Ibyo imaze kugeraho kugeza ubu ni byinshi: Kugira gahunda ihamye, kugira ubuyobozi, abanyamakuru b’abanyamwuga kandi bumva neza gahunda za Kiliziya, kugira abakorerabushake n’abakristu bemera kwitanga bagategura ibiganiro, guteza imbere impano, kugeza ijambo ry’Imana ku bari kure cyangwa abatabasha kwitabira Misa n’andi masengesho…

2. Intambwe ihamye ku mateka ya Pacis TV mu Iyogezabutumwa ryayo

Iyi tariki ya 4 Gicurasi 2021 ni itariki ikomeye mu mateka ya Pacis TV nk’impano ikomeye mu Iyogezabutumwa rya Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda.

Icyo dutegereje ku ishyirwa ku murongo wa CANAL+ International:

  • Kugeza kure ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika, ikorera mu Rwanda: izajya igaragara mu bihugu bisaga 40,
  • Kongera ubumenyi bw’abakozi kubera imikoranire n’igitangazamakuru gifite ubunararibonye
  • Kurushaho kunoza gahunda za Pacis TV kugira ngo yite no ku Mbaga y’Imana iri kure y’imbibi zisanzwe (Paroisse, Diocese, Igihugu)

3. Umwanya w’Itangazamakuru muri Kiliziya Gatolika

Mu rwego rwo kurushaho kwamamaza Inkuru Nziza y’umukiro, Kiliziya Gatolika yita cyane ku buryo bw’Itangazamakuru nk’inzira ihamye yo kumenyekanisha Ivanjili ya Yezu Kristu.

Nyuma y’Inama Nkuru ya Vatikani ya 2, Kiliziya yafashe umurongo uboneye ugenga Iyogezabutumwa rijyanye n’igihe mu cyo yise “Communications Saciales“. Ni iyogezabutumwa rizirikana ko, mu isi ya none, itangazamakuru ryagiye rifata umwanya ukomeye mu myumvire igenga ubuzima n’imibereho y’abantu, aho ikoranabuhanga ryatumye abantu barushaho kwegerana kubera ko guhana amakuru byagiye bitera imbere, kubera murandasi (internet) n’imbuga nkoranyambaga zihuza abantu binyuze kuri Telefoni.

Ni ngombwa ko Kiliziya Gatolika yifashisha itangazamakuru kugira ngo irusheho kwamamaza Ivanjili ya Yezu Kristu kandi iyivomemo imbaraga mu gushishikariza abantu b’isi yose kumenya Imana binyuze kuri ubwo buryo bw’Itumanaho.

4. Icyo abakristu basabwa

Mu gutera inkunga ubwo buryo bw’Itumanaho, abakristu barasabwa:

  • Gutanga umwanya wabo n’ubumenyi bwabo mu gutegura ibiganiro, mu kugaragaza ibikorwa muri za Paruwasi na Diyosezi, mu gutanga indirimbo n’ibindi bihangano bivuga ku mubano w’Imana n’abantu, ndetse n’izindi nkunga zifatika zatuma iryo Yogezabutumwa rirushaho gutera imbere.
  • Abakristu kandi barasabwa gukurikira amasengesho, Misa, ibiganiro n’izindi gahunda zinyura kuri Pacis TV no gutanga ibitekerezo bigamije kunoza imikorere yayo.

Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Umuyobozi wa Komisiyo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed