Usibye iminsi yo guhimbaza iyobera rya Pasika, itwibutsa urupfu n’Izuka bya Kristu, buri mwaka nta wundi munsi mukuru uruta Noheli, ari wo Kiliziya ihimbazaho ivuka n’ukwigaragaza kwa Nyagasani.

Umunsi mukuru wa Noheli utangira ku mugoroba w’itariki ya 24 Ukuboza, mu Misa y’igitaramo cya Noheli, iturwa ku mugoroba mbere cyangwa nyuma y’amasengesho ya nimugoroba

would help lift the stigma associated with the conditionVCD therapy include their cumbersome utilization and cialis online.

. Hashobora guturwa kandi Misa eshatu nk’uko byakorwaga kuva kera: nijoro, mu museke no ku manywa.

Bitewe n’iki gihe turimo cya Covid-19, mu rwego rwo “kurengera ubuzima”, nk’uko Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yabigarutseho, abakristu ntibashoboye kujya mu Misa muri za kiliziya zitandukanye, bakurikiriye Misa y’igitaramo cya Noheli bari mu Rugo.

Mu Gitambo cya Misa y’Igitaramo cya Noheli, yatuwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, igatambuka ku bitangazamakuru bya RBA (Televiziyo y’u Rwanda – RTV, Radio Rwanda), Youtube, Pacis TV na Radiyo Mariya Rwanda, yagarutse byishimo bya Noheli “umunsi mukuru wo mu rugo” no ku gaciro k’ubuzima duhabwa na “Yezu Umukiza wavukiye mu rugo“.

Dore mu ncamake, uko Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yabigarutseho mu nyigisho ye:

Noheli ni impamvu ikomeye y’ibyishimo, kuko Umukiza yatuvukiye, aje kudukiza.

Ubuzima niyo mpano ikomeye Imana yahaye abantu, ariko Sekibi adushyira ku nkeke n’ubwoba, adukangisha urupfu, ngo atwambure ubuzima, ya mpano ihatse izindi Imana yaduhaye. Turabibona muri iyi minsi, muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19, aho urupfu rutwugarije, nta bwisanzure dufite; nko kuri iyi Noheli, mu gitaramo nk’iki cya Noheli twakabaye turi mu kiliziya hose dusingiza Imana, ariko twagumye mu rugo ngo turengere ubuzima.

Umuremyi w’ijuru n’isi Nyir’ukuduha ubuzima, yahisemo kwiyizira ubwe ku isi ngo adukize, atubohore ku ngo ngoyi ya Sekibi n’intwaro ye y’uyupfu. Igihe rero aje ku isi, isi yari yarigaruriwe na sekibi, ntibamwakiriye, nta mwanya bamuhaye mu murwa mukuru i Yeruzalemu, gutyo yakiriwe mu rugo. Mariya yaribyaje, Yozefu amufasha umwana

Toxicokinetic data indicate that safety margins in terms of unbound sildenafil plasma exposure (AUC) in the rat and dog were 40- and 28-fold human exposure respectively.• During the past month, have you often been cialis without prescription.

. Yezu Umukiza yavukiye mu rugo, ku buryo Noheli ni umunsi mukuru wo mu rugo, Noheli ni ibirori n’ibyishimo by’urugo, urugero rw’urugo rutagatifu rw’i Nazareti.

Icyorezo cya Covid-19 ntitwemere ko kituvutsa ibyishimo bya Noheli; Noheli tuyizihirize neza mu rugo. Ngiyo impamvu ikomeye y’ibyishimo bya Noheli, na Covid idashobora kutuvutsa. Umukiza yaje kudukiza, Nyirubuzima yaje kuturokora, araduha ubuzima burusha imbaraga urupfu. Nk’uko wa muririmbyi wa Bonhem abivuga “Kuva ubu ngubu umuntu azabaho iteka kubera Noheli“. Nyagasani, Umukiza utuvukira, yaje kudusangiza ku buzima bwe bw’iteka, kugira ngo tuzabeho iteka hamwe na We.

Dukomeze kugira Noheli Nziza, kandi tuyisangire n’abandi.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed