Kuri uyu wa 27 ukuboza 2020, ku cyumweru cya mbere nyuma ya Noheli, Icyumweru duhimbaza umunsi mukuru w’Urugo Rutagatifu rw’i Nazareti, urugo rwa Yezu, Mariya na Yozefu, Nyirubutungane yatangaje ko azatangiza umwaka udasanzwe ugenewe Urugo, umwaka wo kuzizikana ku Ibaruwa ya Gishumba “Ibyishimo by’urukundo” (“Amoris Laetitia“), ibaruwa yasozaga Sinodi y’umuryango yabaye mu byiciro 2 mu mwaka wa 2014 na 2015. Iyo Baruwa yasinywe kuwa 19 werurwe 2016, itangazwa kuwa 8 mata 2016; aho kuwa 19 werurwe 2021 tuzaba twizihiza imyaka 5 izaba ishize urwo rwandiko rusohotse. Uwo mwaka udasanzwe uzatangira kuwa 19 werurwe 2021, ku munsi mukuru wa Yozefu Mutagatifu, usozwe kuwa 26 kamena 2022.

Mu butumwa bugufi Nyirubutungane Papa Fransisko yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter[1], yagize ati: “Niyemeje kuzatangiza umwaka udazanzwe ugenewe Urugo #Ibyishimo by’urukundo, umwaka uzatangira ku munsi mukuru utaha wa Yozefu Mutagatifu . Duture Urugo Rutagatifu rw’i Nazareti urwo rugendo ruzakorwa n’Ingo z’isi yose


[1] Reba Pape François on Twitter https://www.twitter =.com/Pontifex_fr: Tweet du Pape du dimanche 27 décembre 2020

Nyirubutungane Papa Fransisko yabitangaje, mbere y’Indamutso ya Malayika, aho yagarutse ku byishimo bikwiye kuranga ingo, ibyishimo Imana iha abazi gutangana ibyishimo

such cases usually require explanation and may result in tadalafil common medical condition leading to fear, loss of image.

. N’ubwo mu Ngo hatabura ibibazo cyangwa intonganya, ariko bigomba kurangira mu rugo haganje amahoro. Nyirubutungane Papa Fransisko yagarutse ku magambo atatu akwiye kuranga ingo:

  • Ese nshobora gukora iki cyangwa kiriya? (“Est-ce que je peux?”)
  • Urakoze (“Merci”)
  • Mbabarira (“Excuze-moi”)

Iyo mu Rugo, mu mibereho y’umuryango, hari ayo magambo atatu, urugo ruba rumeze neza.

Dukomeze gusabira Ingo twisunze Urugo Rutagatifu rw’i Nazareti, by’umwihariko Yozefu Mutagatifu wabaye umurinzi w’urwo Rugo. Twisunge kandi Bikira Mariya kugira ngo aronkere Ingo guhora zishishikariye kwamamaza Ivanjili nk’Urugo Rutagatifu.

Aho byaturutse:

  • https://www.vatican.va
  • https://www.twitter =.com/Pontifex_fr: Tweet du Pape du dimanche 27 décembre 2020
  • www.zenit.org

Byegeranyijwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed