Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 ukuboza 2020, mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda hatazwe ubudiyakoni ku Bafaratiri bagera kuri 34 baturuka muri Diyosezi hafi ya zose za Kiliziya Gatolika mu Rwanda
action (peripheral vs central, inducer vs enhancer) and (6)may not necessarily improve ED and thus one may need to cialis sales.
Dore imyirondoro y’Abadiyakoni batatu ba Diyosezi ya Kibungo:
- Diyakoni Dieudonné IRYIVUZE yavutse kuwa 01/01/1990, abatizwa kuwa 6/5/1990, akaba avuka muri Paruwasi ya Kansana, Santarali ya Kansana,
- Diyakoni Jean MALIYAMUNGU yavutse kuwa 1/1/1989, abatizwa kuwa 19/6/2005, akaba avuka muri Paruwasi ya Rukoma, Santarali ya Rukumbeli.
- Diyakoni Janvier MURWANASHYAKA yavutse kuwa 20/6/1991, abatizwa kuwa 10/6/2003, akaba avuka muri Paruwasi ya Nyarubuye, Santarali ya Nyabitare.
Iryo Sakaramentu ry’Ubusaseridoti mu rwego rwa mbere rw’ubudiyakoni ryatanzwe mu Gitambo cya Misa cyaturiwe muri Chapelle ya Seminari Nkuru ya Nyakibanda, na Myr Smaragde Mbonyintege, ushinzwe amaseminari makuru mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Muri icyo Gitambo cya Misa kandi hatanzwe n’igice cy’ubusomyi (Ministère de Lectorat), ku Bafaratiriri 63 harimo 4 ba Diyosezi ya Kibungo .
Iyo mihango mitagatifu kandi yitabiriwe na Myr Philippe Rukamba, Umwepiskopi wa Butare, akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Myr Servilien Nzakamwita, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba; Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo na Myr Vincent Harorimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri.
Mu ijambo rye Musenyeri Philippe Rukamba yibukije abahawe ubudiyakoni ubutumwa bwabo bwo kwita kubaciye bugufi ndetse no kwisanisha na Kristu bemera kuba abagaragu b’Imana n’abantu.
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco
Comments are closed