Isabukuru nziza y’imyaka 84 kuri Nyirubutungane Papa Fransisko

Kuri uyu munsi, kuwa 17 ukuboza 2020, Nyirubutungane Papa Fransisko arizihiza Isabukuru y’imyaka 84 y’amavuko

Smoking generic cialis EMEA 2005 Pharmacodynamic profile of the main sildenafil metabolite: The main circulating metabolite of sildenafil is a slightly weaker inhibitor of PDE5 with an overall selectivity profile similar to that of sildenafil..

. Tumwifurije Isabukuru nziza !

Ku mazina ya Jeworuje Mariya Berigogliyo (Jeorge Mario Bergoglio), Nyirubutungane Papa Fransisko yavutse kuwa 17 Ukuboza 1936.

  • 22 mata 1973 yakoze Amasezerano ya burundu mu muryango w’Abayezuwiti
  • 13 ukuboza 1969 yahawe Ubupadiri
  • 27 kamena 1992 yahawe Ubwepiskopi
  • 28 gashyantare 1998-13 werurwe 2013 yabaye Arkiyepiskopi
  • 21 gashyantare 2001 yabaye Karidinali wa Kiliziya Ntagatifu ya Roma
  • 13 mars 2013 yatorewe kuba Papa wa 266 wa Kiliziya Gatolika Ntagatifu

Kuri uyu munsi, Nyirubutungane Papa Fransisko yizihiza Isabukuru y’amavuko, twifatanye nawe mu Isengesho tumusabire kugira ngo Nyagasani Imana imurinde, imubesheho, imutunganiyrize hano munsi, imufashe gusohoza neza ubutumwa bwo kuyobora umuryango w’Imana.

Twifatanye nawe muri iri Sengesho:

ISENGESHO RYO GUSABIRA PAPA FRANSISKO[1]

Mana Mubyeyi wacu, turagushimira kubera Nyirubutungane Papa Fransisko wahaye Kiliziya yawe ngo ayibere umugaragu n’umushumba w’ikirenga

or slow, either now or in the past?” cialis online 2.

. Nyagasani umukomereshe imbaraga zawe n’umurava, kugira ngo ashobore kuba umushumba mwiza kuri Kiliziya, ngo ikomeze kujya mbere muri iyi si yacu.

Nyagasani Yezu, Mushumba Mwiza, uherekeze umusimbura wa Petero mu butumwa wamushinze bwo kuragira ubushyo bwawe. Umuhe kumera nkawe, mu gutega amatwi buri wese, abe umuhamya wawe mu magambo ye no mu ngiro ye, abe indahemuka kandi arangwe n’ineza mu kwitangira Kiliziya.

Mana Roho Mutagatifu, umusendereze amazi y’ubuzima soko y’ubuhanga, ubutwari n’ubushishozi, kugira ngo ayobore Kiliziya y’Imana nk’umusimbura wa Petero muri iki gihe cyiza cy’iyogezabutumwa rivuguruye. Abone muri wowe inkingi yishingikiriza, kandi umuyobore mu byemezo byose aba agomba gufata.

Bikira Mariya, Mubyeyi wa Kiliziya, uherekeze umwana wawe Papa Fransisko mu kumubera umubyeyi. Umuronkere guhora arangamiye Umwana wawe ukunda, Yezu Kristu, kugira ngo ashobore kutuyobora mu nzira tunyuramo z’ubutumwa, ubu n’iteka ryose.

Amina


[1] Iri sengesho ryahinduwe mu Kinyarwanda na Padiri Dieudonné UWAMAHARO: Reba www.ecdq.org 

Dushimire Imana kubera ko yamuduhaye ngo atubere umushumba. Ubuzima bwe ni impano idasanzwe y’Imana kuri twese.

Byateguwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed