Nk’uko yabitangaje kuwa 25 ukwakira 2020, asoza Isengesho ry’Indamutso ya Malayika, Nyirubutungane Papa Fransisko azashyira mu rwego rwa Kardinali, Abakardinali bashya 13, harimo n’umunyarwanda Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, kuri uyu wa 6 tariki ya 28 ugushyingo 2020.

Ni ubwa mbere mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda hagiye kuboneka Karidinali wa mbere uzaba ashyizwe muri urwo rwego rw’ikirenga kandi rw’icyubahiro mu nzego z’ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika.

Niyo mpamvu muri iyi nyandiko nifuje kugaragaza ibimenyetso biranga ushyizwe mu rwego rwa Karidinali.

Mu muhango wa Liturujiya wabigenewe (Consistoire ordinaire), niho Papa ashyira Abakaridinali bashya muri urwo rwego.

Dore ibirango bishya Karidinali ahabwa na Papa:

  • Impeta yihariye ya Karidinali
  • Imyambaro yihariye ya Karidinali
  • Inyandiko ya Papa imushyira mu rwego rwa Karidinali
  1. IMPETA YIHARIYE YA KARIDINALI

Ushyizwe mu rwego rwa Karidinali ahabwa impeta yihariye (Anneau cardinalice) isimbura iyo yari asanganywe, iyo yari asanzwe ari Umwepiskopi. Ni Impeta ikoze muri zahabu ikaba ari ikimenyetso cy’ubudahemuka, icyubahiro, ishyaka no kwitangira Kiliziya.

Ni ikimenyetso gihora kibutsa ushyizwe muri urwo rwego ko agomba guhora yunze ubumwe na Kristu na Kiliziya, kugeza ku kuba yayitangira nka Kristu witanze kugira ngo acungure imbaga.

2 . IMYAMBARO YIHARIYE YA KARIDINALI

Ushyizwe mu rwego rwa Karidinali kandi ahabwa imyambaro ifite ibara ry’umutuku, bisobanura urukundo, asabwa kugirira Kristu na Kiliziya kugeza n’aho yakwemera guhara ubuzima bwe kubera ukwemera n’ubudahemuka afitiye Kristu.

Muri iyo myambaro harimo ingofero yihariye iranga ushyizwe muri urwo rwego rwa Karidinali (Barrette cardinalice)

3. INYANDIKO YA PAPA IMUSHYIRA MU RWEGO RWA KARIDINALI

Ushyizwe mu rwego rwa Karidinali ahabwa Inyandiko yihariye ya Papa (Bulle avec le Titre), imushyira mu rwego rwa Karidinali.

Ngibyo ibirango by’ingenzi bihabwa Karidinali mushya.

Ibindi bihinduka kuri Karidinali:

  1. Ikirangantego cye cy’ubutumwa

Uburyo ikirangantego cye gikozemo burahinduka

and local stimuli. The local stimuli act through the sacral cialis no prescriptiion 2. Patient communication. Patients may have concerns.

. Mu gihe ikirangantego cy’Umwepiskopi kiba gifite inshunda 3, icya Arkiyepiskopi kikagira inshunda 4, icya Karidinali cyo kigira inshunda 5.

2. Kiliziya yihariye ya Roma yitirirwa

Buri wese mu ba Karidinali bashya ahabwa na Papa kiliziya y’i Roma yitirirwa (Titulaire d’une église de Rome), nk’ikimenyetso cy’uko yunze ubumwe na Papa mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya

3. Izina ry’icyubahiro

Ushyizwe mu rwego rwa Karidinali izina ry’icyubahiro rirahinduka rikaba Nyiricyubahiro KARIDINALI (Son Eminence Cardinal). Mu kinyarwanda nta nyito yihariye yari yaboneka isobanura iryo jambo riri mu ndimi z’amahanga: “Son Eminence”, bitandukanye na “Son Excellence”.

Dukomeze gusabira Nyiricyubahiro Antoni KARIDINALI KAMBANDA, wabitorewe, kugira ngo Nyagasani amuhundagazeho ingabire ze kandi Umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo azamuherekeze muri ubwo butumwa yatorewe.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed