Kuri icyi cyumweru, kuwa 22 ugushyingo 2020, Nyirubutungane Papa Fransisko, ahumuje Igitambo cya Misa y’umunsi mukuru wa Kristu Umwami, yayoboye umuhango w’ihererekanywa ry’Umusaraba wa “Forum y’urubyiruko” hagati y’urubyiruko rwa Panama, rwayakiriye mu mwaka wa 2019, n’urubyiruko rw’i Lisibone muri Portugali, ruzayakira mu mwaka wa 2023.
Mu gusoza ubutumwa yageneye urubyiruko, Nyirubutungane Papa Fransisko yagize ati: “Rubyiruko, ubuzima bwanyu nibutangaze hose ko Kristu ari Muzima, ko Kristu ari Umwami, ko Kristu ari Nyagasani! N’iyo mwaceceka, ndababwiza ukuri, amabuye yo yasakuza” (Lk 19, 40).
Ubusanzwe icyo gikorwa cyabaga ku cyumweru cy’Amashami, cy’ububabare bwa Nyagasani, gitangira Icyumweru gitagatifu.
Ahumuje Igitambo cy’Ukaristiya, Nyirubutungane Papa Fransisko yageje ijambo ku rubyiruko, mbere yo guhererekanya umusaraba wagenewe Iminsi Mpuzamahanga y’Urubyiruko (JMJ).
Dore mu ncamake ijambo yabagejejeho:
Mu gusoza iki Gitambo cy’Ukaristiya, ndabaramutsa mbikuye ku mutima mwebwe mwese abari hano, n’abadukurikiye ku bitangazamakuru
past?”identification of that segment of the aging male tadalafil.
47Intraurethral Therapy cialis prices (2) Direct Treatment Interventions for ED.
Mu gihe twitegura icyo gikorwa kizahuza imigabane yose y’isi mu Minsi Mpuzamahanga y’Urubyiruko, ndifuza kongera gutangiza ihimbazwa ry’iyo minsi y’Urubyiruko muri Kiliziya za Diyosezi (Eglises locales). Imyaka 35 irashize, hagiyeho Iminsi Mpuzamahanga y’Urubyiruko, hamaze gusuzumwa ibitekerezo bitandukanye ndetse n’icyifuzo cy’Ibiro bya Papa bishinzwe Abalayiki, Umuryago n’Ubuzima, bikurikirana iyogezabutumwa ry’urubyiruko, nafashe icyemezo cyo kwimura, guhera umwaka utaha, umunsi wo guhimbaza icyo gikorwa cy’Iminsi Mpuzamahanga y’Urubyiruko bikajya bikorwa ku Munsi Mukuru wa Kristu Umwami aho kuba ku cyumweru cya’Amashami.
Iyobera rya Yezu Kristu Umucunguzi wa muntu rikomeza kuba ipfundo ry’ubuzima bwacu, nk’uko Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, watangije Iminsi Mpuzamahanga y’Urubyiruko akaba n’umurinzi wayo, atahwemye kubyibutsa.
Bavandimwe rubyiruko, ubuzima bwanyu nibutangaze hose ko Kristu ari Muzima, ko Kristu ari Umwami, ko Kristu ari Nyagasani! N’iyo mwaceceka, ndababwiza ukuri, amabuye yo yasakuza” (Reba Lk 19, 40)
Nyirubutungane Papa Fransisko
Reba urubuga rwa Kiliziya Gatolika: www.vatican.va, Paroles du Saint-Père à la Fin de la Messe, Dimanche du Christ Roi, 22 novembre 2020
Byateguwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed