Kuri uyu wa 3, tariki ya 25 ugushyingo 2020, mu gikorwa cyo kwakira Abakristu (Audience générale), Nyirubutungane Papa Fransisko yakomeje inyigisho za Kateshezi ku Isengesho.

Dore mu magambo avunaguye ubutumwa bwa Nyirubutungane Papa Fransisko :

Mu nyigisho ku Isengesho muri Kiliziya yo mu ntangiriro, Kiliziya y’i Yeruzalemu, Nyirubutungane Papa Fransisko yagarutse ku nkingi 4 zigize ubuzima bwa Kiliziya, ubuzima bwa gikristu:

  • Kubaho nk’umuryango
  • Kubeshwaho n’Ijambo ry’Imana
  • Kubeshwaho n’Ukaristiya
  • Kubaho mu Isengesho

Nyirubutungane Papa Fransisko yahereye ku Ijambo ry’Imana dusanga mu Gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, aho Mutagatifu Luka atubwira uko Abakristu ba mbere babagaho, aho “Bahoraga bashishikariye kumva inyigisho z’Intumwa, gushyira hamwe kivandimwe, kumanyurira hamwe umugati no gusenga” (Intu 2, 42), maze ashimangira ko ubuzima bwose bwa gikristu buhabwa ireme no kunga ubumwe na Kristu mu muryango w’Imana, mu Ijambo rye, muri Ukaristiya no mu Isengesho. Kiliziya ibaho nk’umuryango, ikabeshwaho n’Ijambo ry’Imana ndetse n’Ukaristiya, kandi ikabaho buri gihe mu Isengesho. Papa ati: “Ibyabaho bitubakiye kuri izo nkingi byaba bidafite ishingiro, byaba ari nk’inzu yubakiye ku musenyi” (reba Mt 7, 24)

1. KILIZIYA IBAHO NK’UMURYANGO W’IMANA

Kiliziya ni Umuryango w’Imana: ni Kiliziya yunze ubumwe na Kristu, Ntagatifu kuko Kristu ayitagatifuza, Gatolika kuko Kristu ararikira bose kumusanga, kandi yayishingiye ku ntumwa kuko yatoye abakomeza ubutumwa bwe muri yo. Abagize iyo Kiliziya basabwa guhora barangwa n’urukundo rwa kivandimwe, kandi bunze ubumwe kuko bagize Kiliziya imwe. Papa Fransisko ati: “Imana niyo yashinze Kiliziya, ntabwo ari igikorwa cy’abantu. Kiliziya si isoko, kiliziya si itsinda rya ba rwiyemezamirimo batera imbere kubera umushinga wabo. Kiliziya ni igikorwa cya Roho Mutagatifu, Yezu yatwoherereje kugira ngo aduhuze

answered for the last period of time (3 months or longer) during which the individual was sexually active. tadalafil online always.

. Kiliziya ni igikorwa cya Roho mu muryango wa gikristu, mu buzima bwa Kiliziya nk’umuryango. (...) Rimwe na rimwe bintera agahinda iyo mbona abagize amakoraniro amwe n’amwe, bibeshya inzira, batekereza ko Kiliziya igizwe n’amahuriro yabo, nk’aho yaba ari nk’ishyaka rya Politiki: ubwinshi, ubuke, icyo uyu cyangwa uriya atekereza, n’ibindi… Roho Mutagatifu abuze muri Kiliziya, kandi ariwe uduhuza na Yezu, nta Kiliziya yabaho. Byaba ari nk’ishyirahamwe ry’inshuti (club d’amis), ni byiza, kuko byaba ari ibyifuzo byiza, ariko ntabwo yaba ari Kiliziya, haba habuzemo umutima wa Kiliziya”

psychogenic, endocrinologic or cavernosal, but mostMicrovascular arterial bypass and venous ligation buy cialis usa.

.

2. KILIZIYA IBESHWAHO N’IJAMBO RY’IMANA

Kwigisha Ijambo ry’Imana no gutanga inyigisho za kateshezi ni igikorwa cy’ingenzi cya Kiliziya, kuko ari uguhamya Amagambo n’Ibikorwa by’Umwigisha. Na none Roho Mutagatifu ni We uha imbaraga abigisha Ijambo ry’Imana, kugira ngo bashyire nzira, kandi babitewe n’urukundo rwa Yezu bambuke inyanja, barenge ibibazitira, bihanganire ibibacisha bugufi.

3. KILIZIYA IBESHWAHO N’UKARISTIYA

Imanyura ry’umugati riduhamiriza Isakaramentu ry’uko Yezu ari hagati yacu: Ntazigera abura na rimwe. Muri Ukaristiya, ni We utwiha by’ukuri. Abana natwe igihe cyose kandi akagendana natwe. Muri Ukaristiya Yezu Kristu agumana na Kiliziya.

4. KILIZIYA IBAHO MU ISENGESHO

Kiliziya umuryango w’Imana ikomeza kubaho mu Isengesho. Mu isengesho niho Abakristu babona urubuga rwo kuganira n’Imana Data, banyuze kuri Kristu muri Roho Mutagatifu.

Mu gusoma igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, tubona ko moteri yahaga imbaraga Iyogezabutumwa ari amakoraniro y’abasenga, aho buri wese yumva ko Yezu ari kumwe nawe kandi akayoborwa na Roho…Amateka yo kubana na Yezu ntabwo yarangiranye n’Isubira mu ijuru rya Yezu, ahubwo akomeza mu buzima bw’abakristu.

Kuri iyo ngingo, Gatigisimu ya Kiliziya ikoresha amagambo yifitemo ubukungu. Igira iti: “Roho Mutagatifu […] ahora yibutsa Kristu Kiliziya isenga, akayiyobora ku Kuri kuzuye kandi kandi agatuma ibona uburyo bushya bwo gutangaza ubukungu butagereranywa bw’Amayobera ya Kristu, mu bikorwa by’ubuzima, mu masakaramentu no mu butumwa bwa Kiliziya ye” (CIC n. 2625).

Nyirubutungane Papa Fransisko asoza inyigisho ye agira ati: «Imana itanga urukundo, Imana isaba urukundo. Uwo niwo muzi mayobera w’ubuzima bw’abemera. Abakristu ba mbere babagaho mu isengesho, ariko kandi kimwe natwe abaje nyuma y’ibisekuru byinshi, tubaho muri ubwo buryo. Roho ayobora buri kintu cyose. Kandi buri mukristu udatinya kugenera igihe isengesho ashobora kwitiza aya magambo ya Pawulo intumwa ati: ‟Kuba ubu ngubu ndiho mu mubiri, ni uko ndiho mu kwemera Umwana w’Imana wankunze, ubwe akigabiza urupfu ari jye agirira” (Ga 2, 20). Isengesho rituma umuntu abyumva. Ni mu mutuzo wo gushengerera umuntu yumva ukuri kw’ayo magambo. Tugomba kumva ireme ryo gushengerera. Gushengerera: gushengerera Imana, gushengerera Yezu, gushengerera Roho. Data, Mwana na Roho: Gushengerera mu mutuzo. Isengesho ryo gushengerera ridufasha kumenya Imana nk’intangiriro n’iherezo ry’amateka yose. Kandi iryo sengesho ni umuriro uduha Roho Mutagatifu utanga imbaraga mu buhamya no mu butumwa».

Aho mwabisanga: www.vatican.va: PAPE FRANÇOIS, AUDIENCE GÉNÉRALE, Bibliothèque du palais apostolique, Mercredi 25 novembre 2020

Byateguwe mu kinyarwanda na Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed