Iyi tariki ya 19 Ugushyingo yinjiye mu mateka y’ubuzima bwa Nyiricyubahiro Antoni KARIDINALI KAMBANDA, ndetse no mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, biturutse ku itorwa rye nka Arkiyepiskopi wa Kigali mushya wari ubitorewe na Nyirubutungane Papa Fransisko .
Ni kuwa 19 Ugushyingo 2018, ubwo Itangazo ryaturukaga i Vatikani rimenyesha itorwa (Nomination), ry’uwari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, nka Arkiyepiskopi mushya wa Kigali.
Intego ye yari “Ut vitam habeant” , bivuze ngo ‘Bagire ubuzima’, ntiyahindutse! Ubuzima yari amaze gusendereza Abakristu ba Diyosezi ya Kibungo, yari ahawe uburyo bwo kubugeza ku mbaga y’Abakristu ba Kiliziya y’u Rwanda bose, kuko Arkiyepiskopi wa Kigali aba anashinzwe Akarere k’ubutumwa (Province éclésiastique) iyo Arkidiyosezi ibarizwamo!
Ubu noneho afite inshingano yo gusendereza ubwo buzima ku batuye isi yose kuko nka Karidinali azaba ari umujyanama wa hafi wa Nyirubutungane Papa
dysfunction. buy cialis usa studies, it has been found to have modest efficacy in.
Dukomeze kumusabira kugira ngo ubwo butumwa yatorewe, akaba azabuhabwa ku mugaragaro kuwa 28 Ugushyingo 2020, Nyagasani amukomereze ingabire yamuhaye ngo azabusohoze uko Imana ibishaka.
Komeza intore yawe Nyagasani, uyihunde imbaraga zawe !
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed