Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 ugushyingo 2020, mu gikorwa agira cyo kwakira Abakristu (Audience générale), Nyirubutungane Papa Fransisko yakomeje inyigisho ye ku Isengesho, aho yagarutse ku rugero Bikira Mariya aduha mu gusenga: “Ukuntu byaba byiza, iyaba twashoboraga kwigana, byibura gato, Umubyeyi wacu Bikira Mariya! N’umutima ukingukiye Ijambo ry’Imana, n’umutima utuje, n’umutima wakira Ijambo ry’Imana kandi ukemera ko ryera imbuto nziza”.
Dore incamake y’inyigisho Nyirubutungane Papa Fransisko yatanze:
Bikira Mariya, Umubyeyi waranzwe n’isengesho.
Bavandimwe, umunsi mwiza!
Mu rugendo twatangiye rw’inyigisho ku isengesho, uyu munsi turavuga kuri Bikira Mariya, nk’Umubyeyi waranzwe n’isengesho
depending upon buy cialis online particular issue..
Mu buzima bwe, umubyeyi Bikira Mariya yaranzwe n’isengesho:
- Igihe yari akiri umwari ukirambagizwa n’umugabo wo mu muryango wa Dawudi, Mariya yarasengaga . N’icyo gihe yari uwuje inema kandi utagira inenge, kuko atasamanywe icyaha.
abnormalitiespatients with vascular insufficiency may be candidates cialis for sale.
- Mariya yarasengaga, igihe Malayika Gaburiyeli yamusuraga i Nazareti amuzaniye inkuru nziza. “Yego” ye, yuje ubwuzu n’ubwiyoroshye, yabaye irango ry’ibyishimo ku byaremwe byose. Nta buryo bwo gusenga bwaruta kwishyira imbere y’Imana, nka Bikira Mariya weguriye umutima we Imana, agira ati: “Nyagasani icyo ushaka gikorwe.”
- Bikira Mariya yaherekeje ubuzima bwa Yezu mu Isengesho, kugeza ku rupfu n’izuka; kandi ararikomeza kugeza ku ndunduro, ndetse yaherekeje intambwe za mbere za Kiliziya ikivuka (reba Intu 1, 14). Mariya yasengaga hamwe n’abigishwa igihe bari bagifite ipfunwe ry’umusaraba… Ni Umubyeyi wa Yezu usengana nabo, kandi akabasabira… Ivanjili idutekerereza iby’isengesho rya Mariya: i Kana, igihe yasabaga Umwana we, asabira ba bantu bari bagiye gusebera mu birori. Dutekereze: gukora ibirori by’ubukwe, bigasorezwa ku mata kuko nta nzoga igihari! Ukuntu byaba ari igisebo! We yarasenze abasabira ku Mwana we ngo abakemurire icyo kibazo. Kuhaba kwa Mariya ubwabyo ni isengesho, kandi kuba yari ari kumwe n’abigishwa muri Senakulo, igihe bari bategereje Roho Mutagatifu, bari mu isengesho. Bityo Bikira Mariya yabyaye Kiliziya, ni umubyeyi wa Kiliziya. Gatigisimu ya Kiliziya irabisobanura: “Mu kwemera k’Umuja wa Nyagasani, ingabire y’Imana -ni ukuvuga Roho Mutagatifu- yabonye uyakira wari utegerejwe kuva mu ntangiriro y’ibihe”. (Gatigisimu ya Kiliziya CEC numero 2617).
- No mu bihe bikomeye by’ubuzima bwa Yezu, Bikira Mariya yamuhereje mu isengesho: Mariya yahoraga yiteguye kumva Ijwi ry’Imana, riyobora umutima we, rimurikira intambwe ze, aho yabaga akenewe hose. Akahaba nk’umubyeyi kandi nk’umwigishwa. Mariya yahabaga nk’Umubyeyi, ariko kandi akahaba nk’umwigishwa wumvise icyo Yezu ashaka. Ntabwo yigeze avuga ngo: “Nimuze, mbakemurire ibibazo! Ahubwo yarababwiye ati: “Icyo ababwira cyose mugikore”, buri gihe abereka Yezu. Uko kwitwara nk’umwigishwa, kandi ni we mwigishwa wa mbere, asenga nk’Umubyeyi kandi nk’umwigishwa.
- Umwanditsi w’Ivanjili Luka atwereka Umubyeyi wa Nyagasani mu Inanjili y’ubuto bwe: “Mariya we yashyinguraga mu mutima we ibyabaye byose akabizirikana” (Lk 2, 19). Ibyamubagaho byose yabishyinguraga mu mutima we: iminsi yuje ibyishimo, ndetse n’ibihe by’icuraburindi… Byose byanyuraga mu mutima we, akabiyungurura mu Isengesho maze bigahindurwa naryo. Haba za mpano z’Abami baje kuramya Yezu, cyangwa igihe cyo guhungira mu Misiri, kugeza igihe giteye ubwoba cy’uwa Gatanu w’ububabare: Uwo mubyeyi byose yarabibikaga akabitura mu gusabana n’Imana. Hari abagereranya umutima wa Mariya na rya saro ry’urumuri rutagereranywa, ryabumbwe kandi ritunganywa no kwakira mu bwihangane ugushaka kw’Imana binyuze ku mayobera y’ubuzima bwa Yezu yazirikanagaho mu isengesho. Iyaba natwe twashoboraga kwigana, byibura gato, uwo Mubyeyi! N’umutima ukingukiye Ijambo ry’Imana, n’umutima utuje, n’umutima wumvira, n’umutima uzirikana Ijambo ry’Imana kandi ukemera ko rikura rikera imbuto nziza muri Kiliziya.
Nyirubutungane Papa Fransisko
Reba: www.vatican.va: Actualités, SS PAPE FRANÇOIS, Audience générale du 18 novembre 2020-Catéchèse 15. La Vierge Marie, femme de prière
Byashyizwe mu kinyarwanda na Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi Kibungo
Comments are closed