Kuri iyi tariki ya 22 Ukwakira buri mwaka, Kiliziya yagennye ko twibuka Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II. Ni umwanya wo kuzirikana ku murage yadusigiye, ndetse no ku butumwa bukomeye yasigiye isi muri iyi myaka ya vuba. Ubuzima bwe butwibutsa byinshi byamuranze, n’ubu bigikomeza gufasha Kiliziya. Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, ni umwe mu batagatifu bagaragaje ibikorwa by’indashikirwa muri ibi bihe bya vuba, kandi wakunzwe cyane bitewe n’ibikorwa byamuranze.
Muri iyi nyandiko, nifuje kugaragaza bimwe mu byamuranze mu buzima bwe, twakwigiraho. Nyuma yo kugaragaza ubuzima bwe n’intego ye ya gishumba, ndaza kuvuga ku ngingo zigera kuri 7, zifite icyo zitwigisha muri ibi bihe byacu: Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II ni intangarugero mu muryango avukamo, ni inshuti y’urubyiruko, umujyanama w’ingo, inkunzi y’amahoro, intumwa y’Impuhwe z’Imana, yakundaga kwiyambaza umubyeyi Bikira Mariya, kandi ntahweme kurangamira Yezu kristu mu Isakaramentu ritagatifu ry’Ukaristiya. Mu gusoza ndaza gukomoza ku ngendo ze za gitumwa, nk’umushumba wamamaje Inkuru Nziza mu mahanga yose, kugeza na hano mu Rwanda.
I. Ubuzima bwa Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II
Amazina ya Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II ni Karoli Yozefu Woyitila (Karol Józef Wojtyla), akaba yaravukiye mu gihugu cya Polonye, mu mujyi muto witwa Wadowici, kuwa 18 Gacirasi 1920; twizihiza isabukuru y’amavuko ku itariki ya 18 Gicurasi. Ababyeyi be ni Karoli Woyitila (Karol Wojtyla) ari we se, na Emiliya Kacizorowasika (Emilie Kaczorowska) ari we nyina.
Dore amatariki yaranze ibihe bikomeye by’ubuzima bwe:
- Umukristu: Karoli Woyitila yahawe Isakaramentu rya Batisimu kuwa 20 Kamena 1920, muri kiliziya ya Wadowici, maze ahabwa izina rya Yozefu (Józef). Ukaristiya ya mbere yayihawe afite imyaka 9, ahabwa Isakaramentu ry’Ugukomezwa afite imyaka 18.
- Umupadiri: Kuwa 1 Ugushyingo 1946 niho yahawe ubupadiri mu biganza bya Karidinali Adamu Stefano Sapiyeha (Cardinal Adam Stefan Sapieha).
- Umwepiskopi: Ubwepiskopi yabuhawe kuwa 28 Nzeri 1958, maze kuva kuri iyo tariki kugeza kuwa 13 Mutarama 1964, ahabwa Inkoni y’ubushumba yo kuyobora Diyosezi ya Ombi, abihuza no kuba Musenyeri ufatanyije (Auxiliaire) n’Umwepiskopi wa Karakoviya.
- Arkiyepiskopi: Kuva kuwa 13 Mutarama 1964 kugeza kuwa 29 Ukuboza 1978 yabaye Arkiyepiskopi wa Karakoviya (Cracovie)
- Karidinali: Ni Mutagatifu Papa Pawulo wa 6 wamugize umukaridinali kuwa 26 Kamena 1967.
- Papa, Umwepiskopi wa Roma n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi :
- Karoli Yozefu Woyitila yatorewe kuba Papa kuwa 16 ukwakira 1978, afite imyaka 58 y’amavuko, maze ahitamo izina rya Yohani Pawulo wa II, asimbuye Papa Yohani Pawulo wa I, utaratinze ku ntebe y’umusimbura wa Petero.
– Umuhango wo kumwimika nk’umusimbura wa Mutagatifu Petero Intumwa wabaye kuwa 22 Ukwakira 1978, maze aba abaye Papa wa 264 wa Kiliziya Gatolika.
– Papa Yohani Pawulo wa II, ari mu ba Papa bamaze igihe kinini kuko yatabarutse kuwa 2 Mata 2005, ari kuwa gatandatu i saa tatu n’iminota 37 za nimugoroba , amaze imyaka 26, amezi 5 n’iminsi 17.
- Umuhire: Papa Yohani Pawulo wa II yashyizwe mu rwego rw’Abahire na Papa Benedigito wa 16, kuwa 1 Gacurasi 2011
- Umutagatifu: Papa Yohani Pawulo wa II yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu na Papa Fransisko, kuwa 27 Mata 2014
II. Intego ya Gishumba ya Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II
Intego ya Gishumba Papa Yohani Pawulo wa 2 igira iti: “Ndi uwawe wese“, (mu kilatini: “Totus Tuus“, mu gifaransa:”Tout à toi“, mu cyongereza: “Totally Yours“). Ni intego yerekeje ku Mubyeyi Bikira Mariya.
III. Iby’ingenzi mu byaranze ubuzima bwa Mutagagatifu Papa Yohani Pawulo wa II
Mutagatifu Papa yohani Pawulo wa II twamwigiraho byinshi, kuko ubuzima bwe bukubiyemo inyigisho nyinshi, zijyanye n’ibyamuranze mu buzima bwe. Mbere na mbere turabanza kureba ibyamuranze mu mibereho ye mbere y’uko ajya mu buzima bwa Gisaseridoti. Mu ngingo zikurikira turareba ibyamuranze mu butumwa bwe nk’Umusaseridoti, yita ku rubyiruko, agira inama Ingo, yimakaza amahoro, yamamaza impuhwe z’Imana, ibyo byose akabikora yisunze umubyeyi Bikira Mariya kandi avoma imbaraga muri Ukaristiya.
- 1. Mutatifu Papa Yohani Pawulo wa II yabaye intangarugero mu muryango yavukiyemo
Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yaragaragaje ukwemera kutajegajega muri Nyagasani, kuva akiri muto, akarangwa no kwitangira abandi, kugeza naho yakwemera guhara ubuzima bwe. Ibyo byamuranze kuva akiri muto mu muryango avukama, kandi ni nabyo byakomeje kumuranga mu buzima bwe, ku buryo budasanzwe mu murimo we wa Gishumba nka Papa. Koko nk’uko abanyarwanda babivuga “isuku igira isoko”, nta mugayo kuko avuka mu muryango w’abagerageje gutunganira Imana.
Kuwa 11 werurwe 2020, Diyosezi ya Karakoviya yatangaje itangira ry’urugendo rw’ishyirwa mu rwego rw’Abahire ku babyeyi be Emiliya na Karoli Wotitila.
Papa Fransisko yatangaje urugendo rwo gushyira mu rwego rw’Abahire ababyeyi ba Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II muri Gicurasi 2020. Papa yafunguye urwo rubanza kuwa 7 Gicurasi 2020, mu Gitambo cya Misa cyaturiwe aho avuka, muri Bazilika ya Wadowici.
Urugo avukamo, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, rwamubereye Iseminari yo mu rugo. Avuka mu rugo rw’abana batatu. Mukuru we, Edimundi, wari umuganga, yapfuye afite imyaka 26 y’amavuko. Mushiki we Olga, we yapfuye amaze iminsi mike avutse. Nyina Emiliya, wari umukristukazi w’intangarugero, warerewe mu babikira, yapfuye azize indwara y’umutima afite imyaka 45, kuwa 13 Mata 1929. Mutagatifu Yohani Pawuro wa II, yari akiri umwana muto w’imyaka 9. Se, wari umusirikare, ariko akaba umukristu ukomeye, ubuzima bwe bw’ubupfakazi yabutangiye kwita ku muhungu we wari ukiri muto. Uwo mubyeyi, yari asigaranye, nawe yamubuze ari umusore w’imyaka 22, kuko yapfuye mu ntambara ya 2 y’isi, kuwa 18 Gashyantare 1941.
Papa Yohani Pawulo wa II, igihe yasuraga Paruwasi avukamo, muri Kamena 1999, avuga ku babyeyi be, yagize ati “Sinakwibagirwa impano ikomeye y’urukundo mwagaragarizaga ikiremwa muntu no guhangayikira ubuzima.”
N’ubwo nyina yapfuye akiri muto, nta washidikanya ko yamuhaye impamba yamufashije mu buzima bwe bwose.
Se nawe wamusigaranye akiri muto, yari umugabo mwiza ariko utajenjetse, ufite ukwemera guhamye muri ibyo byago byose yagiye ahura nabyo, ndetse no mu bihe by’intamaba z’isi, iya mbere n’iya kabiri. Niwe wakomeje gufasha umuhungu we yari asigaranye wenyine, maze amufasha kubaka indangagaciro zamuranze mu buzima bwe bwose, amutoza uko yitwara mu buzima, indangagaciro zo kuba inyangamugayo no kuba umunyakuri, kwitanga, ndetse no gukunda umubyeyi Bikira Mariya. Ibyo bibazo byose banyuzemo ntabwo byigeze bituma acogora mu guharanira gutunganira Imana.
- 2. Mutatifu Papa Yohani Pawulo wa II yabaye inshuti y’urubyiruko
Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yabaye inshuti idahinyuka y’urubyiruko, ku buryo nta washidikanya kuvuga ko yari afite impano yo gukunda urubyiruko. Ibyo yagiye abigaragaza mu nyandiko ze, mu mbwirwaruhame yagiye avuga mu kwakira abakristu (audiences), mu nyigisho ze igihe cy’indamutso ya Malayika, ndetse no mu ngendo za gitumwa yagiye akora mu bihugu byose yagiyemo, ntabwo yibagirwaga kugira icyo abwira urubyiruko. Mu rwego rwo kwita ku rubyiruko yagiraga ati: “Urubyiruko ntirugomba gufatwa nk’urwananiranye, ahubwo rugomba gufungurirwa inzira y’ubwigenge, rugatozwa gukurikira inzira ya Yezu Kristu”.
By’umwihariko, amateka ya Kiliziya ntazibagirwa ko ari we watangije amahuriro mpuzamahanga y’urubyiruko (JMJ), ahuza urubyiruko rw’isi yose, ndetse akaba yarageze muri Diyosezi z’isi yose, aho urubyiruko ruhurizwa hamwe ngo rusenge, rwigishwe kandi ruzirikane ku butumwa butegurwa na Papa buri mwaka bukohererezwa urubyiruko. Ayo mahuriro y’urubyiruko yatangijwe na Papa Yohani Pawulo wa 2 mu mwaka wa 1986, kuko yifuzaga kwiyegereza urubyiruko, yifashishije ayo mahuriro, kugira ngo arugaragarize icyizere Kiliziya irufitiye, kandi arukomereze ukwemera, anarufashe gukomera ku nyigisho ruvoma mu Ivanjili ya Yezu Kristu.
Igitekerezo cy’ayo muhuriro y’urubyiruko cyaturutse kuri Yubile yo mu mwaka wa 1983 ushyira uwa 1984, umwaka bise “Umwaka Mutagatifu w’Ugucungurwa”. Urubyiruko rugera ku bihumbi magana atatu (300.000) rwitabiriye, ruturutse impande zitandukanye z’isi maze rwakirwa mu miryango hafi ibihumbi bitanndatu (6000), kugira ngo rushobore kwitabira iyo Yubile mpuzamahanga y’urubyiruko. Kuwa 22 Mata 1984, niho Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa 2, yahaye urubyiruko impano y’umusaraba, bita “umusaraba wa Forum“, umurage yahaye urubyiruko nk’ikimenyetso cy’urukundo, ukwizera n’ukwemera biruhuza na Kristu wazutse.
Ihuriro rya mbere ryabereye i Roma kuwa 23 Werurwe 1986, ku cyumweru cya Mashami, rifite insanganyamatsiko igira iti: “Nimuhore mwiteguye guha igisubizo umuntu wese uzagira icyo ababaza ku byerekeye ukwizera kwanyu” (1 Pet 3, 15). Muri iryo huriro rya mbere, niho bamwise “Umupapa w’urubyiruko”, niho kandi yatumije urubyiruko rw’isi yose mu Ihuriro ry’urubyiruko rw’isi yose i Riyo ya Janeyiro, muri Arijentine.
- 3. Mutatifu Papa Yohani Pawulo wa II yabaye umujyanama umujyanama w’ingo
Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yagize “urugo”, “umuryango”, inkingi shingiri y’Iyogezabutumwa ryose. Sinodi ya mbere y’Abepiskopi yatumije yabaye Sinodi ivuga ku “muryango”. Iyo Sinodi y’Abepiskopi yabaye kuva kuwa 26 Nzeri kugeza kuwa 25 Ukwakira 1980, ikaba yaragombaga kuvuga ku “Rugo rwa Gikristu”. Ibaruwa ya Gishumba iherekeza iyo Sinodi, isaba Kiliziya kwita ku Muryango” (Familiaris Consortio), yasohotse kuwa 22 Ugushyingo 1981, ku munsi mukuru wa Kristu, Umwami.
Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II niwe washimangiye imvugo y’uko « Urugo rw’abakristu » ari « Kiliziya y’imuhira » (Eglise domestique), muri iyo nyandiko ye yasohotse nyuma ya Sinodi ku Rugo rwa gikristu. Iyo nyito yatangajwe bwa mbere n’Inama Nkuru ya Vatikani ya 2, mu nyandiko yayo yitwa « Urumuru rw’Amahanga» (Lumen Gentium), numero ya 11, aho igira iti : « Ni ngombwa ko, biturutse ku ijambo n’urugero rwiza, muri iyo Kiliziya y’Urugo, ababyeyi babera abana babo intwari z’ukwemera, bakabafasho mu muhamagaro wa buri wese.
Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, ahamya ko urugo rwa gikristu, ari ishingiro rya Kiliziya : umugabo, umugore n’abana babo, bose hamwe bagize icyo yise « Kiliziya ntoya » (Ecclesiola), cyangwa « Kiliziya y’imuhira » (Eglise Domestique). Urugo rufite umwanya ukomeye mu kubaho kw’abantu. Ni rwo shingiro kamere ry’igihugu, ibindi byose byubakiraho : niho umuntu avukira, akurira, kandi abonera uburere nyamuntu bw’ibanze, agatora umuco w’abantu. Mu rugo niho hantu mbere na mbere amajyambere agaragarira cyangwa aburira.
Ntitwasoza iyi ngingo tutavuze ku “Mwaka mpuzamahanga wagenewe Umuryango”, umwaka wa 1994 watangajwe n’umuryango w’Abibumbye, aho Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa 2 yanditse Ibaruwa igenewe ingo, Ibaruwa yo kuwa 2 Gashyantare 1994.
- 4. Mutatifu Papa Yohani Pawulo wa II ni inkunzi y’amahoro
Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II ni umwe mu ba Papa baharaniye amahoro. Ibyo bigaragarira mu Nyandiko ze mu butumwa yagiye atanga, bugenewe umunsi mpuzamahanga w’amahoro, wizihizwa ku itariki ya 1 Mutarama buri mwaka: Yanditse ubutumwa bugenewe amahoro bugera ku nyandiko 27, kuva mu mwaka wa 1979 kugeza mu mwaka wa 2005.
Ibanga ry’amahoro, kuri Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, ni uko “inabi tugomba kuyitsindisha ineza”. Ibyo yabitangaje mu butumwa yageneye umunsi mpuzamahanga w’amahoro wo mu mwaka wa 2005 (1 Mutarama 2005), aho agira ati “Ntugatume inabi igutsinda, ahubwo inabi ujye uyitsindisha ineza”. Papa yifashisha inyigisho ya Mutagatifu Pawulo Intumwa mu Ibaruwa ye yandikiye abanyaroma, umutwe wa 12, aho agira ati “Ntukareke inabi ikuganza, ahubwo inabi uyiganjishe ineza” (Rm 12, 21). Papa ashimangira ko “amahoro ari icyiza umuntu aronka ari uko aharanira ineza”, akifashisha indangagaciro z’urukundo, ubutabera, ineza… nk’ingagaciro zidatana n’amahoro.
Mu gusoza ubwo Butumwa yageneya umunsi mpuzamahanga w’amahoro wa 2005, bwasohotse kuwa 8 Ukuboza 2004, agira ati: “Abakristu bahamagariwe kugaragaza mu buzima bwabo urukundo, kuko nibwo buryo bwonyine buyobora ku butungane bwa buri wese kandi bwa bose, niyo moteri ifasha amateka kwerekeza ku kiri icyiza no ku mahoro nyakuri“.
- 5. Mutatifu Papa Yohani Pawulo wa II ni intumwa y’Impuhwe z’Imana
Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, mu butumwa bwe ku Mpuhwe z’Imana, yagaragaje ko “Abatuye isi batazagira amahoro, igihe cyose batazakirana ikizere Impuhwe z’Imana“. Igihe yashyiraga Mama Fawustina mu rwego rw’Abatagatifu, agatangaza Icyumweru cy’Impuhwe z’Imana, yashimangiye ku buryo budasubirwaho ubutumwa Yezu Kristu yahishuriye Mutagatifu Fawustina ku Mpuhwe z’Imana. Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa 2 yemeza ko “Nta handi abantu bashobora kubona amizero atari mu Mpuhwe z’Imana“.
Ntitwasoza iyi ngingo tutavuze ku nyandiko yanditse ku Mpuhwe z’Imana yise “Imana ikungahaye ku Mpuhwe” (Dives in Musericordia), Ibaruwa yo kuwa 30 Ugushyingo 1980.
- 6. Mutatifu Papa Yohani Pawulo wa II yakundaga umubyeyi Bikira Mariya
Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yakunze umubyeyi Bikira Mariya ku buryo budasanzwe. Kuva mu buto bwe, yakundaga kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya, kandi bikagaragarira mu migirire ye.
Uretse kuba Intego yahisemo mu Butumwa bwe nka Papa yerekeza ku Mubyeyi Bikira Mariya, ibyo bikaba bigaragaza ko umurongo w’ubutumwa yawuragije uwo Mubyeyi w’Imana, Mutagatifu Papa yamuhaye umwanya wihariye mu butumwa bwe.
Mutagatifu Papa yatangaje umwaka wihariye wa Bikira Mariya. Uwo “Mwaka wa Bikira Mariya” watangiye kuwa 7 Kamena 1987 usozwa kuwa 15 Knama 1988.
Kuva mu Ukwakira 2002 kugeza mu Ukwakira 2003 ni umwaka, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yageneye Rozali Ntagatifu, aho yasohoye Ibaruwa itangaza uwo mwaka kuwa 26 Ukwakira 2002, ibaruwa yise “Rozali ya Bikira Mariya” (Rozalium Virginis Mariae).
Ntitwasoza tutavuze uburyo yujuje iryo sengesho rya Rozali, yongeramo amibukiro y’Urumuri, kugira ngo amabanga y’ugucungurwa kwacu, tuzirikana mu mibukiro yuzuze igice cy’ubuzima bwa Yezu Kristu mu Butumwa bwe, kuva abatijwe kugeza aremye Ukaristiya. Papa Yohani Pawulo wa II, mu nyandiko ya “Rozali ya Bikira Mariya” agira ati: “Kuva mu buto bwa Yezu no mu mibereho ye i Nazareti kugeza ku buzima bwe, ku mugaragaro, tugera ku kurangamira ayo mayobera twakwita by’umwihariko ‘amayobera y’urumuri’. Mu by’ukuri, iyobera rya Kristu ryose ni Urumuri. Yezu ni Urumuri rw’isi” (Numero ya 21).
Muri make, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II ashimangira ko Bikira Mariya yabayeho ahanze amaso Kristu, na buri jambo rye rikamubera ubukungu: “yashyinguraga mu mutima we ibyabaye byose, akabizirikana” (Lk 2, 19. 51)…Iyo imbaga y’abakristu ivuga Rozali, ihuza by’umwihariko na Bikira Mariya, wibuka kandi ushengerera” (Rozali ya Bikira Mariya, Numero ya 11)
- 7. Mutatifu Papa Yohani Pawulo wa II n’Isakaramentu ritagatifu ry’Ukaristiya
Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yavomaga imbaraga ze muri Ukaristiya, kandi yagaragaje uburyo umukristu wese akwiye guhora ashingiye ubuzima bwe kuri iryo sakaramentu, ririmo Yezu Kristu ubwe rwose.
Mu nyandiko ze zitandukanye, Papa Yohani Pawulo wa II yagiye avuga kuri Ukaristiya, cyane cyane ku wa 4 Mutagatifu yasohoraga inyandiko ivuga kuri Ukaristiya. Iyamenyekanye cyane ni iyo yanditse kuri Ukaristiya yise “Kiliziya ibeshwaho n’Ukaristiya” (Ecclesia De Eucharistiya Vivit), yo kuwa 17 Mata 2003.
Mutagatifu Papa yatangaje “Umwaka w’Ukaristiya”, watangiye mu Ukwakira 2004 ugasozwa mu Ukwakira 2005. Uwo mwaka watangiye ku itariki ya 7 Ukwakira 2004, wakurikiwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ukaristiya kuwa kwa 10 Ukwakira kugeza kuwa 17 Ukwakira 2004. Bikaba byarashojwe na Sinodi kuri Ukaristiya yo kuwa 2 Ukwakira 2005 kugeza 29 Ukwakira 2005
Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II abona Ukaristiya nk’Impano ikomeye Yezu Kristu yasigiye Kiliziya: “Ishingiro n’isoko by’Ukaristiya biri muri ya Minsi Nyabutatu ya Pasika… Muri iyo mpano, Yezu Kristu yahaya Kiliziya ububasha bwo guhora isubira mu buhehere bw’Ibanga rya Pasika” (Kiliziya ibeshwaho n’Ukaristiya, numero ya 5)
Muri iyo Baruwa ya Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, “Kiliziya Ibeshwaho n’Ukaristiya”, avuga ku biranga iyo Ukaristiya:
- Kiliziya ibeshwaho y’Ukaristiya (Numero ya 1)
- Ukaristiya ni Isakaramentu ry’umukiro wacu (Numero ya 4)
- Ukaristiya ni Ibanga ryUkwemera (Numero ya 11)
- Ukaristiya yubaka Kiliziya, na Kiliziya ikarema Ukaristiya (Numero ya 21)
- Ukaristiya ni ishingiro ry’ubumwe bwa Kiliziya (Numero 34-45)
- Muri Ukaristiya, Kiliziya ihimbaza Urupfu n’Izuka rya Kristu (Numero 13-15)
- Mu kurangamira Ukaristiya tumenyeramo ubukungu twahawe na Nyagasani (Numero 61-62)
IV. Ingendo za gishumba za Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II mu bihugu bitandukanye byo ku isi
Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II ni we Papa wa mbere wakoze ingendo za Gitumwa nyinshi. Mu myaka irenga 26 yamaze ari Papa, yakoze ingendo za gitumwa zigera ku 104, hanze y’Ubutaliyani, n’ingendo 146 mu Bitaliyani
Izo ngendo yazikoze muri iyi myaka: 1979, 1980, 1981, 1982, 1983, 1984, 1985, 1986, 1987, 1988, 1989, 1990, 1991, 1992, 1993, 1994, 1995, 1996, 1997, 1998, 1999, 2000, 2001, 2002, 2003, 2004. Bigaragara ko buri mwaka byibura yakoraga urugendo rwa gitumwa.
Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa 2 yasuye ibihugu 127, mu gihe cyose yamaze ari Papa:
- Ingendo 9 yakoze mu gihugu cya Polonye
- Ingendo 8 yakoze mu gihugu cy’Ubufaransa
- Ingendo 7 yakoze muri Leta zunze ubumwe za Amerika
- Ingendo 5 yakoze mu gihugu cya Megizika (Mexique) no mu gihugu cya Espanye
- Ingendo 4 yakoze mu gihugu Brezili, mu gihugu cya Portugali no mu gihugu cy’Ubusuwisi
- Ingendo 3 yakoze mu gihugu cya Otirishiya (Autriche), mu gihugu cya Kanada, mu gihugu cya Malita(Malte), mu gihugu cya Kote ya Ivuwali
- Ingendo 9 yakoze mu gihugu cya “Côte d’Ivoire”, mu gihugu cya Korowasiya, mu gihugu cya Repuburika ya Ceke (Tchèque), mu gihugu cya Repuburika ya Dominikani, mu gihugu cya saluvadoru, mu guhugu cy’ubudage, mu gihugu cya Gwatemala no mu gihugu cya Kenya.
- Ingendo 2 yakoze mu gihugu mu gihugu cya Aligentine, mu guhugu cya Awustarariya (Australie), mu gihugu cy’Ububirigi, mu gihugu cya Bene (Bénin), mu gihugu cya Bosiniya, mu gihugu cya Burukinafaso, mu gihugu cya kameruni, mu gihugu cya kurasawo (Curaçao), mu gihugu cya Hongariya, mu gihugu cy’Ubuhinde, mu gihugu cya Nikaragua (Nicaragua), mu gihugu cya Nijeriya, mu gihugu cya Gineya nshya ya Papuziya (Papousie-Nouvelle-Guinee), mu gihugu cya Peru (Perou), mu gihugu cya Filipine, mu gihugu cya Koreya y’epfo, mu gihugu cya Silovakiya, mu gihugu cya Siloveniya (Slovénie), mu gihugu cya IrIgwe (Uruguay), mu gihugu cya Venezuwela, mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
- Urugendo 1 yakoze mu bihugu bya Afurika y’epfo, Alubaniya, Angola, Arumeniya, Azerubayija (Azerbaaidjan), Belize, Boliviya, Botsuwana, Bulugariya, Burundi, Kapuveri, Repuburika ya Santarafurika, Shili, Kolombiya, Kongo, Kositarika, Kiba (Cuba), Danimarika, Indoneziya, Ekuwateri (Equateur), Misiri (Egipte), Estoniya, Fiji (Fidji), Finilandi, Gabo, Gambiya, Jeworujiya (Georgie), Gana, Ubugereki, Gineya, Gineya Bisawu, Gineya yo kuri Ekuwateri, Hayiti, Irilandi, Isilandi, Isiraheli, Jamayika, Ubuyapani, Yorudaniya, Kazakisitani, Letoniya, Libani., Lesoto, Liyecetenshiteyini (Lienchtenstein), Lituwaniya, Lugisamburu, Madagaskikari, Malawi, Mali, Morisi, Maroke, Mozambike, Norveji, Nuveli zelandi (Nouvelle-Zélande), Pakistani, Palestina, Panama, Portoriko, Rumaniya, Rwanda, Sawotome, senegali, Ibirwa bya Seyisheri, Singapuru, Afurika y’epfo, Siriranka, Sudani, Suwazilandi, Suwedi, Siriya, Tanzaniya, Tayilandi, Togo, Tobago, Tuniziya, Turukiya, Uganda, Ukraniya, Ubwongereza, Zambiya na Zimbabwe.
Icyitonderwa:
- Biragaragara ko ibihugu yasuye ari byinshi ugereranyije n’ingendo yakoze hanze y’Ubutaliyani, kuko yakoze ingendo 104, kandi agasura ibihugu 127, harimo n’ibyo yasuye inshuro irenze imwe. Impamvu ni uko hari igihe yakoraga urugendo rumwe agasura ibihugu byinshi muri urwo rugendo. Urugero: urugendo yakoze asura Rwanda mu mwaka wa 1990, yarusuriyemo ibihugu byinshi: rwari urugendo rwa 49, akaba yararukoze kuva tariki ya 1 kugeza tariki ya 10 Nzeri 1990; muri urwo rugendo yarasuye Malta, Tanzaniya, Burundi, Rwanda no mu gihugu cya “Côte d’Ivoire”.
- Ibihugu atabashije gusura ni ibi bikurikira: Ubushinwa, Indoneziya, Uburusiya, Viyetinamu, Etiyopiya, Irani, Miyanimari (Myanmar), Alijeriya, Afuganistani, Nepali, Uzubekistani, Arabiya sawudite, Iraki, Maleziya, Koreya ya Ruguru, Tayiwani, Yemeni, Kamboji, Nigeri, Seribiya ya Montenegro, na Biyelorsiya (Belorussie).
V. Uruzinduko rwa Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II mu Rwanda.
Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II yasuye u Rwanda kuva ku itariki ya 7 kugeza kuya 9 Nzeli 1990. Muri urwo rugendo rwe hari ubutumwa yatanze, ibimenyetso yahasize ndetse n’amasakaramentu yahatangiye.
1
process. The physician and collaborating specialists shouldIn male rats there was rapid biotransformation of sildenafil into the primary metabolite, UK103,320 and male rats were mainly exposed to UK-103,320 while female rats were exposed predominantly to sildenafil. cialis online.
Mu butumwa yatanze kuwa 7 Nzeri 1990, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yagagaje ibyishimo afite byo kuba akoze urugendo rwe mu Rwanda “rw’imisozi igihumbi”, yise Nyobokamana (Pèlerinage) mu ijambo yagejeje ku Bakristu, agira ati: “Bavandimwe, mvuye i Roma nk’umuntu uri mu rugendo nyobokamana. Nishimiye ko nje guhimbaza hamwe namwe ukwemera kwa Batisimu kuduhuriza hamwe. Ku masura yantu ndahasanga ishusho y’Imana Data, Yo ishaka guhuriza abantu mu muryango mugari”. (Reba Ijambo rya Papa Yohani Pawulo wa 2 ryo kuwa 7 Nzeri 1990, numero ya 3)
- Ubutumwa bw’ihumure ku bababaye
Mutagatifu Papa Yohani wa II yatanze ihumure ku bantu bababaye, kubera inzara yari yibasiye cyane cyane ibice by’uburengerazuba bw’u Rwanda, by’umwihariko Nyamagabe, yari yaratewe n’ibihe byahindutse n’ubukungu bw’igihugu butari bwifashe neza.
Mu Ijambo rye, Papa yagize ati: “Mu ruzinduko rwanjye, nifatanyije n’imbaga y’abanyarwanda ariko by’umwihariko abababaye. Ndabizi ko hari ikibazo gikomeye cy’ibiribwa bike, cyazahaje igice cy’igihugu mu minsi ishize ndetse mu duce tumwe na tumwe bitera impfu. Ndasaba Imana ngo yakire abo yahitanye, kandi nifatanyije n’imiryango byagizeho ingaruka, nkaba mbifuriza ihumure kandi nifatanyije n’abari mu kaga” (Reba ijambo rye ryo kuwa 7 Nzeri 1990, numero ya 4). Kuri iyo ngingo, Mutagatifu Papa, yakomeje agira ati: “Twese dufatanye gusaba ngo Imana Yo mugenga w’isi n’ijuru ihe buri wese ikimutunga buri munsi. Tumuture kandi ingufu n’ingamba zashyizweho n’abanyarwanda n’abanyarwandakazi mu kwita ku butaka bwabo. Muri by’ukuri, umurage wabo ni ubu butaka, kuko aribwo buvamo ikibatunga.”
Kuri uwo munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Papa Yohani Pawulo wa II yasabye Abakirisitu Gatolika yabasabye gukomeza kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu kugira ngo icengere imitima y’abanyarwanfa. Papa ati: Roho Mutagatifu, nyuma yo kwegereza Yezu Kristu imitima y’abanyarwanda n’abanyarwandakazi, akomere kubaha Ingabire z’ukwemera kudatezuka, zo kwita kuri liturujiya idahwema gusingiza Imana, zo gukunda Ijambo ry’Imana; akomeze kandi gutera inyota urubyiruko yo kumumenya, n’icyufuzo cyo guhuriza hamwe mu kwitangira ineza ya bose, ndetse no kugira ubwumvikane n’umubano mwiza hagati ya Kiliziya na Leta“. Ati: Kwamamaza Inkuru Nziza bigomba gukomeza kugira ngo ubutumwa bwa Kristu bucengere imitima How was it in the past?”The specifications for solvents and reagents are also considered to be satisfactory for such materials. cialis prices.
Mu gusoza ijambo rye, Papa Yohani Pawulo wa II yagize ati ” mu gutangira uruzinduko rwanjye, ndifuza no kuramutsa, mbikuye ku mutima, abavandimwe b’abakristu basengera matorero y’abemera Yezu Kristu, ndetse n’abemera Inana bose basengera ahandi mu madini n’amatorero. Mbijeje ko nje hano nk’umuntu wifuza kwimakaza ibigaganiro kandi nk’intumwa y’amahoro”(Ijambo rya Papa ryo kuwa 7 Nzeri 1990, numero ya 6)
- Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yasabiye abari imfungwa
Ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Nzeri 1990, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II yerekeje mu majyepfo y’u Rwanda, i Mbare mu Karere ka Muhanga muri Diyosezi ya Kabgayi aho yaturiye Igitambo cya Misa, yanatangiyemo amasakaramentu.
- Ubutumwa ku bari n’abategarugori no kubaragiza Bikira Mariya utasamanywe icyaha
Mu ijambo rito yavugiye muri Kiliziya Katedrali ya Kabgayi yagarutse ku Bamisiyoneri bamamaje Inkuru Nziza y’umukiro mu Rwanda aribo Musenyeri Yohani Yozefu HIRITI, Musenyeri Lewo KALASE, na Musenyeri Lawurenti DEPURIMOZI, maze ashimira Nyagasani kubera abo bamisiyoneri batatu ba mbere bagejeje Ivanjili mu Rwanda.
Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yagarutse ku Mubyeyi Bikira Mariya utarasamanywe icyaha, waragijwe Kiliziya ya Katedrali ya Kabgayi. Ati “Muri Kiliziya mugize ubu, kuri iyi tariki ya 8 Nzeri, muri iyi Kiliziya yaragijwe Bikira Mariya utasamanywe icyaha, turagimbaza Bikira Mariya, urugero rw’abagore b’abakristu, kuko yujuje muri we ibiranga umugore wese nk’Isugi, Umubikira n’Umubyeyi” Papa Yohani Pawulo wa II ati “Dusabire abagore bose b’abanyarwanda tubaragiza uwo Mubyeyi Bikira Mariya. Bakwiye kumenyekana mu cyubahiro cyabo, mu butumwa bwabo nk’abashatse n’ababyeyi, mu burenganzira bwabo bwo kugira uruhare mu buzima bw’igihugu no mu iterambere ryacyo”.
Ati “Ndamukije mbikuye ku mutima Ababikira bari hano. Ndabararikira guhora bakira ifunguro ry’Ijambo ry’Imana kugira ngo bashobore kwitanga n’umutima mwiza mu butumwa bwa Kiliziya bakurikiza urugero rwa Bikira Mariya.
Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yasoje ijambo rye atanga umugisha wa Gishumba.
Mu gusoza uruzinduko rwe kuwa 9 Nzeri 1990, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yagarutse kuri Yubile y’imyaka 100 Ivanjili igeze mu Rwanda yari yegereje. Papa ati: “Mu gihe twegereje ikinyagihumbi cya gatatu cy’ugucungurwa kwacu, u Rwanda ruzaba ruhimbaza imyaka 100 ishize rwakiriye Ivangili. Ni itariki ikomeye kuri mwebwe. Mukwiye kugira ishema, kandi birakwiye, ry’uko Kiliziya yashinze imizi mu gihugu cyanyu kandi ibyo bikwiye kongera mu mitima yanyu ishyaka ryo gushimira uwo iyo ngabire y’ikirenga ikomokaho ari We Nyagasani” (Numero ya 2)
- Ubutumwa bw’abalayiki mu ngo no ku burere bw’abana no ku rubyiruko
Ku Cyumweru tariki ya 9 Nzeli 1990 mbere yo gusoza uruzinduko rwe mu Rwanda, Papa Yohani Pawulo II yasomeye Misa abanyarwanda mu gishanga cya Nyandungu i Kigali ubu hazwi nko kuri 12. Papa yashimiye abakirisitu baje kwifatanya nawe mu Gitambo cya Misa, maze avuga mu Kinyarwanda ati “Imana Ibarinde”.
Mu butumwa yatanze, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yagarutse ku butumwa bw’abalayiki n’umwanya bufite mu buzima bwa Kiliziya. Papa yagarutse ku butumwa butangwa mu muryango, mu ngo z’abakristu, aho abana n’urubyiruko bagomba kwitabwaho mu burere bahabwa no kubafasha kumenya umuhamagaro wabo. Abalayiki bagomba guhugurwa neza kugira ngo “bahore biteguye guha igisubizo umuntu wese, wagira icyo ababaza ku byerekeye ukwizera kwabo” (1 Pet 1, 15)
Papa yasabye abana kubaha ababyeyi, yavuze ko abana bakwiye kubaha ababyeyi babo, avuga ko ababyeyi batabayeho n’abana ubwabo batabaho. Ati “Ni ku bw’urukundo rwabo, ni ku bw’umurava wabo tugomba kubashimira”.
- Ubutumwa bw’Abepiskopi nk’abashumba ba Kiliziya basabwa kwita ku muryango w’Imana wose no ku mihamagaro.
Mutagatifu Papa yohani pawulo wa II yasabye Abepiskopi kwita ku muryango w’Imana bakurikije Yezu Kristu Umushumba Mwiza, nk’uko Petero mutagatifu abyibutsa mu Ibaruwa ye ya mbere (1 Pet ). Papa yabibukije ko ububasha bafite bagomba kwibuka bubasaba kuba ababyeyi; umubyeyi ahora arangwa n’urukundo, no kumva abo ashinzwe. Ibyo rero bibasaba kwegera ababafasha ubutumwa ndetse n’umuryango w’Imana wose. Bagomba gufasha Abapadiri, bakamenya ibyifuzo byabo n’ibyo bakeneye ngo bashobire gusohoza ubutumwa bwabo (Numero 6)
Basabwe kandi kwita ku Bihayimana, kuko bahamagarirwa kwegurira ubuzima bwabo Imana, kugira ngo bakorere Kiliziya, mu gukora amasezerano y’ubumanzi, ubukene no kumvira. Kugira ngo bitange n’umutima wabo wose, mu gukorera Kiliziya, bakeneye ababashishikariza kubaho bihuje n’ubuzima bahisemo. Umusaruro w’ubuhamya bwabo uturuka ku budahemuka bujyanye n’ubuzima bahisemo. Ubuzima bwabo ni “Ishuri ry’ubutagatifu”.
Guherekeza imihamagaro basabwa kubiha umwanya w’ibaze mu Iyogezabutumwa, bagafasha urubyiruko kugira ngo rushobore gukurikira ijwi rya Nyagasani ubahamagara. Papa yabasabye kandi kumenya Abaseminari, bagakurikirana imyigire yabo babyitayeho. Bafatanyije n’Abapadiri bakabakurikirana, bakabashakira abarezi babafasha kwitegura neza ubutumwa bwa gisaseridoti.
2. Ibimenyesyo Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yasize mu Rwanda
- Ikimenyetso cy’umugisha yahaye abahinzi n’aborozi ku Kamonyi
Kuwa 8 Nzeli 1990, Papa Yohani Paulo II yahaye umugisha abahinzi n’aborozi, ababwira ko yifuzaga kugera ku misozi batuyeho agasura imirima yabo no mu ngo zabo, ariko ntibyakunze kubera igihe gito yari afite. Aho ku Kamonyi hari ikimenyetso cyahashyizwe nk’urwibutso rw’uruzinduko rwa Papa Yohani Paulo II n’umugisha yahaye abahinzi n’aborozi.
- Urwibutso rwa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi
I Mbare, muri Diyosezi ya Kabgayi, hari ikigo cyita ku bana b’imfubyi cyitwa “Cité Nazareth”.
Nk’uko amateka y’icyo kigo abigaragaza, icyo kigo cyashinzwe ku cyifuzo cya Mutagatifu Papa Yohani Paulo II, mu rwego rwo gufasha imfubyi. Icyo kigo kiri kuri hegitari 14 zatanzwe na Diyosezi ya Kabgayi. Kiri aho Papa Yohani Pawulo II yaturiye igitambo cya Misa, anatanga isakaramentu ry’ubusaseridoti.
Ubwo cyatahwaga ku mugaragaro, kuya 7 Ugushyingo 1998, Papa Yohani Paulo II yohereje ubutumwa bwahasomewe, agaragaza ko icyo kigo ari ikimenyetso cy’urukundo nyakuri mu kwifatanya n’abana batagira imiryango mu Rwanda. Papa Yohani Pawulo wa 2 yifuje ko abana bahakirirwa bahasanga urwo rukundo n’icyizere. Kuwa 2 Nyakanga 2003, Papa Yohani Paulo II yakiriye i Roma itsinda rya bamwe muri abo bana barererwa i Mbare bari baje kumwifuriza isabukuru y’imyaka 25 yari amaze ari Papa.
- Ikimenyetso cy’uruzinduko rwa Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II i Nyandungu
Hafi y’aho bakunze kwita kuri 12, ni i Nyandungu, mu karere ka Kicukiro ku muhanda uva Kigali ugana Rwamagana, haracyari ikimenyetso cy’uruzinduko rwa Papa Yohani Pawulo II mu Rwanda. Ni umusaraba munini ukozwe mu byuma, uherereye aho Papa Yohani Paulo II yasomeye Misa, kuwa 9 Nzeri 1990, aho yatangiye ubutumwa bwihariye ku muryango.
Aho i Nyandungu yanahavugiye isengesho ry’Indamutso ya Malayika (Angelus), yari asanzwe avugira i Roma imbere y’imbaga y’abaza mu rugendo nyobokamana.
3. Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yatanze Isakaramentu ry’Ubusaseridoti ku bapadiri b’abanyarwanda
Mu Gitambo cy’Ukaristiya, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, yaturiye i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, kuwa 8 Nzeri 1990, yatanze Isakaramentu ry’Ubusaseridoti ku bapadiri 32, bo mu Rwanda no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (icyo gihe yari Zaïre). Muri abo bapadiri harimo Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo na Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri.
Mu nyigisho Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yatanze, kuri uwo munsi, yashingiye ku ijambo Yezu yabwiye abigishwa be, ati “Ingoma y’Imana ibari hafi!” (Lk 10, 9). Papa ati “Ubwo ni bwo butumwa bw’ibyishimo Yezu yahaye abigishwa be, nk’uko twabyumvise mu Ivanjili yatangajwe uyu munsi”. (Reba inyigisho ya Misa Papa Yohani Pawulo wa 2 yatanze, numero ya 1)
Mutagatifu Papa kandi yagarutse ku biranga Umusaseridoti, nk’umuntu wasizwe amavuta y’ubutore, agatumwa kujya guhamya Utagaragarira amaso y’abantu, akajya kuba umuvugizi w’Imana. Kuko ubutumwa bwe ni intabutatu:
- Atumwe kwamamaza Inkuru Nziza kugira ngo amenyekanishe Yezu Kristu kandi ashyire abakristu mu mubano uboneye na We, biturutse ku kwemera guhora kwiyongera no kwitangira ubutumwa ku buryo bufatika.
- Ni umugabuzi w’Amabanga y’Imana: By’umwihariko Ukaristiya n’Isakaramentu ry’imbabazi. Ku bundi butumwa Abalayiki bashobora kumwunganira, ariko kuri ayo masakaramentu 2 ni ndasimburwa. Umupadiri ni we ushobora gutura Igitambo cya Misa wenyine, ku bw’Isakaramentu ry’Ubusaseridoti, kandi tuzi icyo Igitambo cy’Ukaristiya kivuze ku muryango w’Imana.
- Ahamagariwe kandi kubaka ubumwe bwa Kiliziya: Umupadiri ashinzwe guhuriza hamwe Umuryango w’Imana. Ubusaseridoti bwe bumuha ububasha bwo kuyobora imbaga nsaseridoti.
Abapadiri, bunze ubumwe n’Abepiskopi, bagira uruhare ku Busaseridoti bwa Yezu Kristu Umusaseridoti umwe rukumbi, ndetse no ku bumwe mu butumwa bwa Kiliziya. Ni abafasha n’abajyanama badahinyuka b’Apepiskopi bagomba kubabonamo “abavandimwe n’inshuti”.
4. Ibindi byaranze uruzinduko rwa Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II mu Rwanda
Mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda kandi yagize umwanya wo kuganira n’impuguke (intellectuels), abakozi n’abacuruzi bo mu Rwanda, kuri stade y’i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali. Aha yashimangiye uruhare rw’umulayiki mu kwamamaza Ivanjili no mu buzima bw’igihugu, hari ku itariki ya 8 Nzeli 1990
Kuri uwo munsi yanahuye n’urubyiruko kuri Stade Amahoro i Remera mu mujyi wa Kigali. Papa yagize kandi umwanya wo kuganira n’abahagarariye amadini ku cyicaro cy’Intumwa ya Papa mu Rwanda.
Mbere yo gusoza urugendo yagiranye ibiganiro n’Abepiskopi bo mu Rwanda aho usanga mu ijambo rye yaragaragaje cyane isano iri hagati y’umuco no kwamamaza ivanjili.
Ibyifashishijwe
- Urubuga rwa Vatikani: www.vatican.va
- Inyandiko z’Abashumba ba Kiliziya
- Inkuru zasohotse kuri Vatican News (www.vaticannews.va)
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed