Kuri uyu wa kane tariki ya 22 Ukwakira 2020 hakomeje ibiganiro ku Rwandiko rwa Papa Fransisko ruvuga ku kurengera ibidukikije ” Laudato Si‘ “. Ni mu rwego rwo guhimbaza Isabukuru y’imyaka 5 ishize, Papa Fransisko asohoye urwo rwandiko (24 Gicurasi 2015)
Ni ibiganiro byo ku rwego mpuzamahanga birimo kubera muri Centre Urumuri yo muri Centre Christus ya Remera, bikaba byarateguwe n’umuryango w’Iyogezabutumwa w’Abayezuwiti bo mu karere k’u Rwanda n’u Burundi.
Ni ibiganiro byateguriwe urubyiruko rwo mu karere k’ibiyaga bigagari, mu rwego rwo kubafasha kumva uruhare rufite mu kubungabunga ibidukikije, kugira ngo bagire uruhare mu kurengera iyi si dutuye, nk’inzu itubumbatiye twese (notre maison commune). Ni ibiganiro byahuje ingeri zitandukanye z’abantu, baturutse mu bihugu byo muri aka karere k’ibiyaga bigari harimo: Urubyiruko, Abarimu ba za Kaninuza, Abashakashatsi, Abanyapolitiki n’abafite mu nshingano zabo kurengera ibidukikije .
Mu nyandiko ye “Laudato si’ “, Papa Fransisko hari aho agira: “Urubyiruko ruradusaba impinduka. Bishoboka gute ko twavuga ko dushaka kubaka ejo hazaza heza tutazirikana akaga duterwa no kutabungabunga ibidukikije ndetse n’akababaro k’abantu batereranwa”. (Laudato si’ numero ya 13)
Ibi biganiro byateguwe bigamije gufasha Urubyiruko kumva uruhare rufite mu kubungabunga ibidukikije
to facilitate the patient’s and partner’s (if available) cialis for sale erectile dysfunction usually occurs as a consequence of.
Insanganyamatsiko y’ibyo biganiro igira iti: Abakiri bato ni imbarutso n’umusemburo mu kwitangira umurimo wo kurinda Inzu rusange dusangiye twese: Ikibazo cy’imibereho myiza ya muntu uko yakabaye muri Afurika y’ibiyaga bigari”
Abitabiriye ibyo biganiro barasabwa kuba intumwa mu gufasha abatuye ibyo bihugu mu kwita bidukikije bigize Inzu itubumbatiye twese (Notre Maison commune).
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo
Comments are closed