Mu nyigisho yatanze kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Ukwakira 2020 mu gikorwa agira cyo kwakira Abakristu (Audience Générale), Nyirubutungane Papa Fransisko yakomeje inyigisho yatangiye gutanga ku Isengesho.
Mu nyigisho yatanze muri Kateshezi, yatangiye kuri Zaburi, yashimangiye uburyo Zaburi ari isengesho ryigisha gutabaza Imana, haba kuri twe, kuri bagenzi bacu, ndetse no ku isi muri rusange.
Nyirubutungane Papa Fransisko yagarutse ku isengesho rituwe mu kuri nta buryarya .
Isengesho rituwe mu kuri ni irituma twibuka bagenzi bacu, cyane cyane abakene n’abanyantege nke.
Isengesho ryirengagiza abandi, risuzugura abandi, ribuzemo urukundo ni isengesho ridatunganye (impie).
Isengesho ni inkingi ikomeye y’ubuzima, kandi isengesho ritaryarya ni irivuganywe umutima ukunda
– discuss advantages and disadvantagesIts effect is more potent on PDE5 than on other known phosphodiesterases. cialis online.
Nyirubutungane Papa agaruka ku magambo dusanga mu Ibaruwa ya mbere ya Yohani ati: “Niba umuntu avuze ati ‘nkunda Imana’, ariko akanga umuvandimwe we, aba ari umubeshyi. Koko rero, umuntu udakunda umuvandimwe we abonesha amaso, ntashobora gukunda Imana atabona. Uwavuga amashapule ashoboka yose buri munsi, ariko akavuga nabi abandi, akagira inzika, akagira urwango, byaba ari uburyarya, nta kuri kuba kurimo. Ahubwo dore itegeko Kristu tumukesha: ukunda Imana, akunde n’umuvandimwe we” (1Yoh 4, 19-21)
Ibyifashishijwe:
- www.vatican.va: Pape François, Audience Générale ; Salle Paul VI mercredi 21 octobre 2020
- www.vaticannews.va: audience générale du 21 octobre 2020
Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco.
Comments are closed