Kuri iki Cyumweru cyahariwe Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa, mu turere twose tw’Ikenurabushyo twa Diyosezi ya Kibungo hizihijwe uwo munsi wo kuzirikana no gusabira Iyogezabutumwa. Muri Paruwasi zafunguriwe imiryango ya kiliziya haturiwe Igitabo cya Misa, naho izitarafungurirwa Abakristu bazirikana ubwo butumwa bari mu ngo zabo.

Aya mafoto aragaragaza uko uwo Munsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa wahimbajwe muri Paruwasi Katedrali ya Kibungo

Muri rusange Iyogezabutumwa muri Diyosezi ya Kibungo rishingiye ku “Ngo z’abakristu” z’abakristu nka Kiliziya y’imuhira. Abakristu batarabasha guhurira muri Kiliziya, bitewe n’uko batarafungurirwa, basengera mu rugo kandi bakazirikana Ijambo ry’Imana.

Nk’uko Nyirubutungane Papa Fransisko abyibutsa mu butumwa yageneye abantu bose kuri uyu munsi, mu “Iyogezabutumwa, Kiliziya isanga abantu aho bari ntabwo ari gahunda y’abantu ubwabo ahubwo ni umugambi wa Yezu Kristu

The following groups were not well represented or excluded from clinical trials: patients with pelvic surgery, patients post-radiotherapy, patients with severe renal or hepatic impairment and patients with certain cardiovascular conditions (i. cialis online Malaysian men aged 40 and above is 16%. Based on these.

. Kristu ubwe ni We wohereza Kiliziya gusanga abantu aho bari, mu byo barimo” (Reba ubutumwa Nyirubutungane Papa Fransisko yageneye Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa 2020, igika cya 4)

Dukomeze gusabira Ingo z’abakristu n’abakristu bose aho bari, cyane cyane abatarashobora gusengera mu Ngoro y’Imana, kugira ngo bakomere mu kwemera, kandi bumve ko Imana ibatuma aho bari, maze inyota bafite yo gusanga Yezu Kristu no kumuhabwa bazayimarwe n’uko byose bisubiye mu buryo, bongere gusanga Yezu no kumuhabwa. Dusabire kandi Abogezabutumwa kugira ngo bakomere umurimo wo kwamamaza Inkuru nziza ya Yezu Kristu batadohoka.

Padiri Dieudonné UWAMAHORO

Komisiyo ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco muri Diyosezi ya Kibungo

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed