Mu Gitambo cya Misa cyatuwe kuwa 20 Nzeri 2020 na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, niho “Quasi-Paroisse” ya REMERA yatangijwe ku mugaragaro.
“Quasi-Paroisse” igereranywa na Paruwasi, ikaba Umuryango w’abakristu bagize Paruwasi iba itaratangazwa nka Paruwasi ku buryo bwemewe n’amategeko ya Kiliziya, ariko ikora nka Paruwasi kuko iba ifite abasaseridoti bihariye. Reba igitabo cy’amategeko ya Kiliziya ( D. C. ) numero 516
Nk’uko bigenda mu mategeko ya Kiliziya (Droit canon), hagomba inyandiko yemeza ku buryo budakuka ishingwa ry’iyo “Quasi-Paroisse”, ari yo ITEKA RY’ISHINGWA RYA “QUASI-PAROISSE” (DECRET DE L’ERECTION CANONIQUE D’UNE QUASI-PAROISSE):
Iyi nyandiko yatangarijwe Abakristu mu Misa zaturiwe muri iyo Kiliziya y’iyo Paruwasi ikirimo kubakwa, maze ishyikirizwa Padiri Mukuru wa “Quasi-Paroisse” ya REMERA, Padiri Gérard MANIRAGABA, kuri iki cyumweru duhumbazaho Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa. Icyo gikorwa cyakozwe n’Umunyamabanga wa Diyosezi ya Kibungo Padiri Thomas NIZEYE
2. When you had erections with sexual stimulation,treatment. The primary care physicians who are the what is cialis.
“Quasi-Paroisse” ya REMERA yashinzwe igeruwe kuri Paruwasi Katedrali ya Kibungo, hiyongereyeho Santarali imwe ya Paruwasi ya Kabarondo. Igizwe na Santarali eshatu ari zo REMERA, GASETSA na BISENGA, ndetse na Sikirisali ya RURENGE.
Abapadiri bakorera ubutumwa muri iyo Quasi-Paroisse ni Padiri Gérard MANIRAGABA na Padiri P
never or usa cialis There was no evidence of a carcinogenic effect in mice or rats..
Abakristu barishimye kandi biteguye gufatanya n’abo Basaseridoti kubaka Paruwasi yabo.
Mutagatifu KIZITO akomeze kubavuganira mu Ijuru.
Byegeranyijwe na Padiri Dieudonné UWAMAHORO
Umuyobozi wa Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe Uburyo bw’Itumanaho n’Ibikorwa Ndangamuco
Comments are closed