1. Amasomo Matagatifu:

  • Ubuhanga 12,13.16-19
  • Rom 8,26-27
  • Mt 13,24-43

2. Inyigisho ku Masomo Matagatifu

Bavandimwe, kuri iki cyumweru cya 16 Gisanzwe Nyagasani araturarikira kumva Ijambo rye, kugira ngo ridufashe kongera kwibuka ko urukundo Imana idukunda ari rwo rutuma ikoresha imbaraga zayo zose igira ngo iduhe umukiro, itubesheho, kuko ari Intabera, ikaba Imana itishimira akarengane kandi ntiyishimire urupfu rw’umucyaha. Ni na cyo cyazanye Yezu Kristu hano ku isi: kutumenyesha ko Imana Se idukunda byahebuje.

Bavandimwe, kuba Imana ishaka ko dukira, ntitube aba Sekibi, ni ukubera ko yifuza ko tuyisanga, tukabana na yo, kuko n’ubundi ari yo dukomokaho, yo yatwiremeye mu ishusho ryayo (Intg 1,26-28). Mu buzima bwacu bwose, Imana ntishobora kudutererana na rimwe cyangwa ngo itujye kure, haba mu byiza cyangwa mu byago. Koko rero, ibyiza tugira hano ku isi, Nyagasani ubana natwe igihe cyose ni we ubiduha kandi akadufasha kubigirira mo ibyishimo, kimwe nk’uko n’igihe tugeze mu bihe bikomeye, ibihe by’amage, ibyago n’ibigeragezo, na bwo atajya adutererana: aradutabara, iyo igihe kigeze, dupfa gusa kwemera kumutabaza no kumuhereza akaboko kugira ngo adukomereshe ikiganza cye gikiza. Ivanjili yo kuri iki cyumweru iratwibutsa ko Imana ihora itwihanganira, ntiduhanireho, kubera ko mbere na mbere iba ishaka ko twebwe ubwacu twifatira icyemezo cyo kuva mu bibi twarimo, ariko no kubera ko izi neza ko ibyiza byose itugabira hari n’umwanzi wacu Shitani uhora ashaka kubituvutsa no kubitwambura. Ni yo mpamvu hari ibintu bitatu nibura Nyagasani ashaka twahora twubahiriza:

  1. Kumwereka ko duciye akenge koko, ku buryo tutahera mu bibi kandi tubibona. Akenshi Shitani idushukisha ibintu dusanzwe tubona, tuzi neza kandi tumenyereye. Guhinduka Imana idukeneyeho rero ni ukwirinda kumenyerana n’ikibi. Tugomba gukoresha ubwenge bwacu bwose uko Imana yabudahaye, kugira ngo tubashe gusimbuka imitego ya Sekibi, ari na ko dutabaza Imana kugira ngo idutabare aho tutishoboye kandi iturinde guheranwa. Ndetse n’igihe Imana ibona ko nta ko tutagize, ntiturimburana n’ikibi, ahubwo mu butabera bwayo ihita irwana mu kigwi cyacu, maze Shitani ikabona ko ihora yibeshya, ko nta cyo yatwara abemeye kuba ab’Imana koko. Duharanire rero kuba ab’Imana by’ukuri, idushyire mu biganza by’Umwana wayo, kandi aho tuzi ko ntacyahadusanga ngo kiduhungabanye, nk’uko Yezu ubwe abiduhamiriza (Yh10,27-29).
  2. Guhora turi maso: iyi ngingo yuzuzanya n’iyo tumaze kuzirikanaho hejuru. Ingoma ya Kristu dusabwa kwakira muri twe ni iy’urukundo, ikirango cyangwa ikimenyetso cyayo kikaba Umusaraba, kuko ku musaraba ari ho Yezu Kristu yagaragarije igikorwa cy’indunduro mu byo yagombaga gukora byose kugira ngo atwereke uburyo Imana idukunda. Niba turi aba Kristu koko, dukwiye natwe guhora turangwa n’icyo kimenyetso cye, ikimenyetso cy’urukundo. Kuba maso kwacu rero bivuze ko tugomba guhora turwanya muri twe no muri bagenzi bacu ikintu icyo ari cyo cyose gishobora gupfukirana urukundo n’imbuto zarwo. Aha duhita twumva ko iyo Yezu agira ati: “Ushaka kunkurikira aheke umusaraba we, maze ankurikire” (Mt16,24), ari kimwe no kuba yavuga ati: “Ushaka kuba uwanjye wese niyemere kurangwa n’urukundo, maze ankurikire”. Kuba maso kuri twe rero ni ngombwa cyane, kuko hari byinshi bitugora, bishaka gutambamira urwo rukundo, nka kwa kundi nyakwigendera Rugamba Cyprien yabiririmbye. Kuba maso rero ni ukumenya kwitaza ibyo byonnyi by’urukundo, kugira ngo dukorere Ingoma ya Kristu nta nkomyi.
  3. Kwigiramo umugenzo wo kwihangana, nk’uko Imana ibiduhamo urugero igihe cyose yihanganira ibicumuro byacu. Akenshi usanga iyo twagerageje gukorera Imana uko tubishoboye, tugasenga na bwo uko dushoboye gusa, dutangira kugwa mu gishuko cyo kwiyita intungane, ndetse abatakoze nkatwe tukabagira ba ruharwa cyangwa se ruvumwa, ndetse rimwe na rimwe tukabifuriza gukanirwa urubakwiye. Ariko burya tuba twibeshya. Natwe ntawigira mwiza, tubihabwa n’Imana, icyakora tugomba kubisaba no kubyitegura. Ukwihangana kwacu rero ni ukumva ko, ku ruhande rumwe, ibyiza dukora Nyagasani azabiduhembera igihe kigeze, kandi icyo gihe ni we ukizi. Twebwe gusa dukomeze duharanire kugira neza mu maso ye, nta buryarya, aratubona kandi aratwumva, ni Umubyeyi. Ku rundi ruhande rero, mu gihe tubona ko abo twita ko badatunganye batubangamiye, igikuru si ukubakatira urwo kubacisha umutwe ngo bahite barimburwa, ahubwo ni ukubasabira kugira ngo na bo Nyagasani agire uko abagenza, bakire, kuko na bo ari abe, akaba abakunda nk’uko natwe adukunda. Ikindi kandi ni uko natwe tuba dukwiye kurushaho kwisabira kutadohoka, kuko turamutse dusubiye mu bibi, nta n’umwe wakongera kwibuka ukundi ibyiza twari twarakoze (ngo nari umugabo ntihabwa intebe), maze tukazahanwa kimwe n’abandi. Uyu munsi rero, bavandimwe, dusabirane kurushaho kuba aba Kristu by’ukuri, tubigaragarize mu kutagira ubwoba igihe dukora neza, kuko Kristu ubwe ari kumwe natwe kandi akaba yaratsinze isi (Yh16,33; Mt 28,20).

Twifurizanye icyiza hagati yacu, ni byo bishimisha Imana, natwe kandi bitubere isoko y’imbaraga dukeneye kugira ngo tubashe gukomeza kogeza Ingoma y’urukundo rw’Imana mu bantu. Iri sengesho turinyuze ku Mubyeyi Bikira Mariya, adufashe, aritugereze ku Mana Data, ku bwa Yezu Kristu, Umwami wacu. Amen.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Padiri Emmanuel NTABONITA, Paruwasi ya Munyaga

Facebooktwitterlinkedininstagramflickrfoursquaremail
#

Comments are closed