Inyigisho ku Masomo ya Misa, kuri uyu wa kabiri w’Icyumweru cya 15 cy’Ibyumweru Bisanzwe bw’umwaka wa Liturujya A, imbangikane, ifite insanganyamatsiko igira iti: «Nimudakomera ku Mana, ntimuzakomera» (Iz 7, 9b). Ijambo ry’Imana Kiliziya yaduteguriye riradusaba gukomera ku Mana no kuzirikana ku bitangaza Imana idukorera mu buzima bwacu.
1. Mu Isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi, tumaze iminsi twumva, turazirikana ku butumwa Imana yoherereje umwami Akhazi, imwibutsa ko akwiye kwibuka ikimuhatse. Imana iramwibutsa ko akwiye kwibuka ko ibyo akora byose akwiye kwibuka ko gukomera ku Mana ari cyo kizamuha gukomera; naho ubundi bitabaye ibyo azamera nk’icyatsi cyangwa igiti gihungabanywa n’umuyaga (Iz 7, 2).
Uyu munsi ni twebwe Imana iha ubwo butumwa. Gukomera ku Mana biturinda guhungabanywa n’imiyaga y’ibibazo by’iyi si.
- Gukomera ku Mana bidusaba kugira ukwemera guhamye no kutitandukanya n’Imana, twirinda guhungabanywa n’ibibazo by’iyi si.
Gukunda Imana no kuyikomeraho bigaragarira mu bikorwa byiza bituranga, igihe tugirira neza bagenzi bacu, tukabakunda nk’uko Imana ibidusaba. Gukunda mugenzi wawe “ni ugusangira umugati wawe n’umushonji, ugacumbikira abakene badafite aho bikinga, wabona uwambaye ubusa ukamwambika, ntiwirengagize umuvandimwe wawe!” (Iz 58, 7).
2. Mu Ivanjili Ntagatifu, Yezu Kristu yatwibukije ko hari byinshi Imana yadukoreye ku buryo tudakwiye kuyibagirwa. Iriya mijyi ibwirwa twayisimbuza amazina yacu. Buri wese muri twe Imana iramubwira iti: “Iyimbire …! Iyimbire …! Kuko ibitangaza byabakorewemo, iyo bikorerwa abandi, baba barisubiyeho kuva kera…! (Mt 11, 21-23)
- Imana yaduhaye ubuzima, kandi iraturinda, ku buryo dukwiye kubona ikiganza cyayo mu buzima bwacu.
Hari igihe mu buzima bwacu, tubona bucya bukira, tukibwira ko byikora, cyangwa se ko ari ko bikwiye kugenda. Imana ifite uruhare mu buzima bwacu, twabishaka tutabishaka.
Muri iki gihe twugarijwe n’icyorezo twarushijeho kubyumva. Hari ingamba zitandukanye zidusaba kwirinda icyo cyorezo, kandi koko nibyo ; kuko Imana yaduhaye ubuzima, yaduhaye ubwenge n’umutimanama ku buryo dusabwa kuburinda no kububungabunga. Niyo mpamvu no kwibuka uruhare rw’iyo Mana mu buzima bwacu, tukabana na Yo, ari ngombwa.
Buri munsi inzego zishinzwe ubuzima zidutangariza imibare y’abarwayi bashya cyangwa abahitanywe n’icyo cyago. Umuntu ushyira mu gaciro kandi ushishoza, ntakwiye kwibagirwa gushimira Imana, kuko uko byagenda kose Imana ni Yo mugenga w’ubuzima bwacu. Hari aho ubushobozi bwa muntu bugarukira. Iyo wakoze icyo ushobora gukora nk’umuntu, mu ngamba ushobora gufata ukurikije ubwenge n’ubwigenge, Imana yaguhaye, ongeraho no kwibuka iyo Mana, uyishimire, kandi ukomeze kuyiragiza ubuzima bwawe.
- Imana iduha ibirenze ubuzima bw’iyi si, kuko iduha ubugingo bw’iteka: « Nicyo gituma ku munsi w’urubanza, uzahanwa kurusha igihugu cya Sodoma ».(Mt 11, 24)
Ubuzima Imana iduha ni ubuzima buzakomeza kugera mu bugingo bw’iteka. Niyo mpamvu dukwiye kubona ibyiza Imana idukorera muri ubu buzima, maze tukayikomeraho, kugira ngo iduhe gukomera kandi izatugeze mu bugingo bw’iteka. Hari igihe tuba kuri iyi si nk’aho ari yo herezo ry’ubuzima bwacu, tukibagirwa ko hari igihe cy’urubanza, ko hari igihe Imana izatubaza uko twabaye kuri iyi si.
Imana yaturemye idukunze, iduha kuyimenya, kandi idusezeranya kuzabana na Yo kubera urukundo rwayo. Igihe Yezu kristu ashoje ubuzima bwe bwa hano ku isi, yadusezeranyije ko aho agiye, yifuza ko tuhabana: «Dawe, ndashaka ko aho ndi, abo wampaye na bo tuhabana, kugira ngo babone ikuzo wampaye, kuko wankuze isi itararemwa. Dawe w’intungane, isi ntiyakumenye, ariko Jye narakumenye, n’aba kandi bamenye ko ari wowe wantumye» (Yh 17, 24-25).
Kumenya Imana no kuyikunda, tukayikomeraho, ni byo bizaduha gukomera, ntiduhungabanywe n’ibibazo by’iyi si, kandi tukazagera mu bugingo bw’iteka, tukabana n’Imana ubuziraherezo.
Nyagasani Yezu dukomereze ukwemera kandi uduhe kugukomeraho!
Padiri Dieudonne UWAMAHORO, Paruwasi ya Zaza muri Diyosezi Kibungo
Comments are closed